Abarimu barenga ibihumbi 14 ntibasubiye ku bigo bigishagaho

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, MINEDUC ivuga ko hari abarimu 14,140 bigishaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazasimbuzwa abandi kuko batasubiye ku mashuri bigishagaho.

Ni nyuma y’uko ku itariki ya 12 Ukwakira 2020, Minisiteri y’Uburezi yari yasabye abarimu gusubira ku bigo, hanyuma 14,140 bakaba batarasubirayo na n’ubu. Ibi kandi ngo bifatwa nko “kubura ku kazi nta ruhushya”, byatuma basimbuzwa abandi.

Mu mashuri abanza hari hitezwe abarimu 69,221 hitaba 56,750. Mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyaruguru bitabye ku rugero rwa 96%, mu Majyepfo hitaba 97%, mu Burasirazuba hitaba 93% naho mu Burengerazuba hitaba 94%.

Minisiteri y’Uburezi kandi yari yiteze abarimu bo mu mashuri yisumbuye 44,740, hitaba 43,071. Mu Mujyi wa Kigali hitabye 96%, mu Majyaruguru hitaba 97%, mu Majyepfo hitaba 96%, mu Burasirazuba hitaba 80%, naho mu Burengerazuba hitaba 94.3%.

Sitati igenga abarimu no 10 yo ku itariki ya 16 Werurwe 2020, hari aho ivuga ko umwarimu uhagaritse akazi mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu (15) ku mpamvu iyo ari yo yose, asimbuzwa by’agateganyo uwatsinze ikizamini ukiri ku ilisiti y’abategereje akazi.

Kandi umushahara w’umwarimu w’umusimbura ntushobora kurenga uw’uwo asimbura cyangwa ngo ujye munsi y’umwarimu uri ku mwanya nk’uw’uwe bafite impamyabushobozi zingana.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku itariki ya 16 Ugushyingo 2020, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, ni bwo yatangaje iyi mibare y’abarimu batasubiye ku kazi, anavuga ko bazasimburwa.

Yagize ati “Twamenye umubare w’abarimu batasubiye ku kazi. Kubasimbuza abandi biroroshye. Ibikubiye muri sitati igenga abarimu bizakurikizwa”.

Guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020, abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bo mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane biga baba mu bigo batangiye gusubira ku ishuri mu gihe n’abo mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza na bo mu cyumweru gitaha bazatangira amasomo.

Ni mu gihe bagenzi babo bo mu myaka isoza basubiye ku ishuri ku itariki ya 2 Ugushyingo, nyuma y’amezi arindwi bahagaritse amasomo kubera icyorezo cya COVID-19.

SRC: Kigali Today

Menya umwanzuro w’urukiko ku rubanza rw’umuyobozi w’UMUBAVU ku bujurire bw’ubushinjacyaha bwari bwajuririye ifungurwa ry’agateganyo rye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo