Abandi barwayi 3 bashya ba COVID-19 mu Rwanda mu bipimo 1,038

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2020, mu Rwanda habonetse abandi barwayi 3 bashya ba Coronavirus mu bipimo 1,038 byafashwe, mu gihe nta n’umwe wayikize bituma abakirwaye bari kwa muganga baba 69 naho abakize bagumya kuba 84, abanduye bose ni 153.

MINISANTE ivuga ko abarwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe kandi bari koroherwa gusa yavuze ko hari umurwayi umwe uri kongererwa umwuka kugira ngo ataremba.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeza isaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho hitabwaho cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo.

Udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu rugo ndetse niyo bahuye n’abantu benshi,nko mu nsisiro n’ahatuye abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwihanangiriza buri wese, isaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, kudahisha cyangwa kwirinda kwanga gutanga amakuru no guhisha ibimenyetso bya COVID-19, kuko ari ugushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse uzafatwa yakoze ibyo azahanwa n’amategeko.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus birimo Inkorora, guhumeka bigoranye n’umuriro. Umuntu wese ashobora kwipimisha Coronavirus akoresheje Telefoni akanda *114#, maze agakurikiza amabwiriza cyangwa agahamagara umujyanama w’ubuzima umwegereye. Telefoni itishyurwa ni 114, Whatsapp +250788202080. Email ni: callcenter@rbc.gov.rw.

Muri Africa, Kaminuza y’ubushakashatsi ya Johns Hopkins ivuga ko;

Ubu hamaze kwandura abantu 26,480 (1,069 bashya uyu munsi).Abamaze gukira ni 7, 148 naho amaze gupfa ni 1,237.

Ku isi abamaze kwandura ubu bararenga miliyoni 2,6.

Muri aka karere abamaze kwandura:

DR Congo – 359 (9 bashya uyu munsi)
Kenya – 303 (7 bashya uyu munsi)
Tanzania – 284 (30 bashya uyu munsi)
Rwanda – 153 (3 bashya uyu munsi)
Uganda – 61 (nta bashya uyu munsi)
Burundi - 11 (nta bashya uyu munsi)
Sudani y’Epfo – 4 (nta bashya uyu munsi)

Abanyamakuru bati “Noneho Amb Olivier Nduhungirehe arahungirahe”, iyumvire ubusesenguzi bwabo muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Mwiseneza Deo Kuya 24-04-2020

Baganga na baforomo bo mu Rwanda imana ijye ibaha imigisha kubwumurava nurukundo mukorana akazi kanyu kaburi munsi imana ijyi bihembera.