Abafite virusi itera SIDA bahangayikishijwe n’ igabanuka ry’ubufasha bahabwaga

Bamwe mu Banyarwanda bafite virusi itera SIDA bavuga ko batewe impungenge n’ubuzima bwabo kuko amafunguro bajyaga bahabwa yo kongera abasirikare b’umubiri yagabanutse.

Batangaje ibi mu gihe hashize amezi 9 icyorezo cya Covid-19 cyadutse mu Isi kigahungabanya inzego zitandukanye zirimo n’urwego rw’ubukungu.

Nyirahabimana Helena, umubyeyi w’abana 4 , wamenye ko yanduye Virusi itera SIDA mu myaka 22 ishize, atuye mu karere ka Huye, akaba ari n’umuyobozi w’abafite agakoko gatera SIDA ku bitaro bya Kabutare.

Yavuze ko icyorezo cya covid-19 cyabagizeho ingaruka akabishingira ku kuba hari inkunga y’ifu y’igikoma bahabwaga itakiboneka uko bikwiye.

Nyirahabimana, niwe ushinzwe ububiko bw’iyi mfashanyo mu karere ka Huye. Avuga ko mu bubiko bw’ibyo bafashishaga abafite Virusi itera SIDA basigaranyemo ibidahagije, agasaba ko bakorerwa ubuvugizi nkunga bagenerwaga ikongera gutangwa nk’uko byahoze.

Yagize ati “Iri miti ku bantu bayinywa bisaba ko aba afite ibiryo byo kurya. Harimo abo imiti yagiye izahaza batugeraho ubona ko bagiye bananuka”.

Akomeza agira ati “Twagombye kugira indi nkunga irenze kuko niba babaha amafu y’ibikoma ni mu buryo bwo kongerera ubufasha babandi bafite ibiro bike biri hasi cyane kugira ngo babashe kunywa ya miti neza. Ariko muri iki gihe cya covid byaragabanutse”.

Uhagarariye abafite virusi ya SIDA mu karere ka Huye avuga ko batewe impungenge n’igabanuka ry’imfashanyo bahabwaga

Nyirahabimana avuga ko byageraga muri uku kwezi kwa 9 mu bubiko harimo ubufasha buzamara amezi 12 none ngo ubu ubufasha bafite ntabwo bushobora no kumara uyu mwaka.

Umuyobozi w’ Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virus itera SIDA, Sage Semafara avuga ko abafite Virusi nta mpungenge bakwiye kugira kuko leta itahagaritse ubufasha bagenerwaga ahubwo icyahindutse ari uko buhabwa ababukeneye kurusha abandi.

Yagize ati “Abantu bahabwa amafu ni babandi bafite ikibazo cyo kubura ibiribwa n’abagore batwite. Ibyo biribwa birahari ariko bizahabwa ababigenewe”

Imibare itangwa n’urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virus itera SIDA, igaragaza ko kuri ubu mu Rwanda hose hirya no hino ahasanzwe hatangirwa ubu bufasha buhabwa abafite Virus itera SIDA ba muri iki cyumweru hamaze kugezwa ifu y’akawunga ingana na toni 76, n’ibiro 125, umuceri toni 45 n’ibiro 500, na tioni 61 z’ibishyimbo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) muri 2019, bugaragaza ko, abanyarwanda barenga ibihumbi 200 bafite virus itera SIDA, bangana na 3%





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo