Baradufunze Gafaranga aje kudufunguza bamufungana natwe-Abavuzi Gakondo

Iyo uvuze izina Gafaranga Daniel, Abavuzi Gakondo bahita bamenya uwo uvuze kuko uyu yababereye umuyobozi mu gihe yari ayoboye Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda rizwi nka AGA Rwanda Network.

Ingoma ya Gafaranga ku buyobozi bw’abavuzi Gakondo mu Rwanda yarangiye nabi kuko yegujwe na Minisiteri y’Ubuzima yamwandikiye imumenyesha ko we na Komite ye bari bafatanyije kuyobora, isheshwe hagategurwa amatora azabonekamo ubuyobozi bushya bwa AGA Rwanda Network. Iyi komite yasheshwe nyuma y’igihe mu buvuzi Gakondo havugwamo akajagari n’uruhuri rw’ibibazo ku bakora uyu mwuga babagaho nk’intama zidafite umwungeri.

Nyuma yuko komite ya Gafaranga isheshwe hateguwe amatora nkuko MINISANTE yari yabitegetse amatora arangira hatowe Nyirahabineza Jane nka Perezidante mushya wa AGA Rwanda Network. Iyi komite nshya yahise isabwa gukora ibarura ryihuse ry’abavuzi Gakondo bakorera ku butaka bw’u Rwanda hagamijwe gushakira umuti urambye akajagari kakunze kugaragara mu mwuga w’ubuvuzi Gakondo.

Bidatinze ku wa 13 Gicurasi 2019 mu karere ka Nyarugenge niho ibarura ryeruye ry’Abavuzi Gakondo ryatangirijwe ku mugaragaro rikazagera mu turere twose tw’igihugu.

Ubwo ibarura ryari mu karere ka Bugesera I Nyamata, bamwe mu bavuzi Gakondo bagaragaje ko iri barura riziye igihe ndetse rikenewe ngo kuko na bo bari barambiwe akajagari n’akavuyo mu mwuga wabo bityo ngo bakaba batanga ibishoboka byose ariko bakagira umurongo mu mikorere yabo.

Uyu waganiriye n’umunyamakuru w’Umubavu.com ati "Ubu ndishimye, amafaranga yose mwaduca ariko mukaduha umurongo mwiza utatuvunnye, utuzamura cyane ko twumvise ko gahunda ari ukugira ngo twubake igihugu cyacu natwe twiyubaka, ibyo nibyo".

Uyu yakomeje avuga ko yishimiye no kuba hazabaho Farumasi (Pharmacy) y’imiti ikoreshwa mu buvuzi Gakondo ndetse n’abayicuruza bagahabwa ibyangombwa bibaha uburenganzira bwo kuyicuruza.

Yasangije bagenzi be kandi uburyo yari agiye kurangura imiti ageze Nyabugogo bakahamufatira bamubaza ibyangombwa bya MINISANTE akerekana ikarita bahawe ku ngoma ya Gafaranga, bikaba iby’ubusa bakayimufungana kuko hasabwaga icyemezo cya Minisiteri y’Ubuzima gusa.

Nyuma ngo Gafaranga wari umuyobozi wabo yaje kubavuganira ngo bafungurwe, birangira na we atawe muri yombi asangira na bo ibigori, ati "Twafungiwe Kimisagara, tumarayo ijoro rimwe, irya kabiri Gafaranga aba aje kutureba, akihagera bati ’muzane ibyangombwa bya MINISANTE’, iyi karita ntacyo yigeze itumarira n’icyemezo twari dufite ntacyo kigeze kitumarira, na we aje bati ’karibu sanga bene wanyu hariya!, twabazwaga ikibazo kimwe ngo, icyemezo cya MINISANTE kiri hehe? Twarakibuze kandi uwari ufite iyi karita n’iki cyemezo byose ntacyo byamumariye, twarekuwe ku buvugizi bw’abandi bantu tutazi!".

Uyu muvuzi Gakondo yavuze ko ikimuteye gusangiza bagenzi be ubu butumwa bw’ibyamubayeho ari kumwe na Gafaranga wakabaye yaramufunguje ahubwo na we agafunganwa na bo, ari ukugira ngo amare impungenge z’abavuga ibyo batakaje byose ku bwa Gafaranga no kubashishikariza kubireka byose bagatangira umurongo mushya bagiye guhabwa n’ubuyobozi bushya bwa AGA Rwanda Network by’umwihariko bahereye ku kwibaruza.

Yakomeje avuga ko ashingiye ku byamubayeho ari kumwe na Gafaranga muri Gereza wakabaye yaramufunguje, yiteguye gukurikiza amabwiriza yose azahabwa n’urugaga rushya (kuri we ngo urugaga ni rushya ashingiye ko ingoma ya Gafaranga yashyizweho iherezo ndetse byose bikaba bigiye guhabwa umurongo mwiza), anashishikariza n’abandi kugendera ku mabwiriza mashya batitaye ku byashize.

Ati "Nkurikije umurongo mwiza baduhaye n’akababaro nagiriye muri Gereza ndi kumwe na Gafaranga ari we wakabaye yaramfunguje ahubwo tugasangira ibigori, ibisimba bikaturiramo numvise mbabaye, uyu munsi rero ndumva nzutse mbaye muzima kandi nzishimira rwose gukora ibyo muzantegeka byose".

Undi waganirije UMUBAVU na we yagaragaje ko ku ngoma ya Gafaranga nta murongo imikorere yabo yari ifite ko ngo hari n’amafaranga bagiye batanga mu mahuriro atandukanye yita ko yabayobyaga, akaburirwa irengero ngo bityo na we yishimiye ko bagiye guhabwa umurongo n’ubuyobozi bwabo bushya.

Ati "Hagiye habaho amahuriro menshi ari ku ruhande rw’ihuriro rikuru akaza asa nk’atuyobya, bamwe mu ihuriro rimwe, abandi mu rindi huriro tukanatanga amafaranga bakagenda bakayarya ariko ubungubu biragaragara ko tugiye mu murongo mwiza".

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo