Abavuzi Gakondo batangiye ibarura ku rwego rw’igihugu rigamije kurwanya akajagari

Nyuma y’igihe kinini Abavuzi Gakondo bakorera mu kajagari, kuri ubu hagiye gukorwa ibarura ku rwego rw’igihugu hagamijwe kumenya umubare wabo no guca aka kajagari.
Iri barura ry’Abavuzi Gakondo mu gihugu, ryatangiriye mu karere ka Nyarugenge kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gicurasi 2019.

Mu kiganiro n’UMUBAVU, umuyobozi w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network), Nyirahabineza Jane yemeje iby’iri barura ry’Abavuzi Gakondo ashimangira ko bizafasha byinshi urugaga babarizwamo birimo no guca akajagari karangwa muri uyu mwuga.

Ati “Iri barura ry’Abavuzi Gakondo rizadufasha mu rwego rwo guca akajagari kuko hari umurongo mugari twifuza gukoreramo”.
Kanda hano wumve, urebe ikiganiro

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko usanga akajagari muri uyu mwuga ahanini gaterwa no kuba nta mubare nyirizina w’Abavuzi Gakondo uzwi ariyo mpamvu batangiye gukora iri barura.

Muri iri barura kandi uyu muyobozi yavuze ko bari gufatanya n’abashinzwe ubuzima mu turere, inzego z’uturere, Polisi ku rwego rw’uturere n’abaturage kugira ngo bikorwe mu buryo bunoze.

Nyuma y’iri barura, AGA Rwanda Network izashyikiriza raporo ushinzwe ubuzima ku rwego rw’Akarere y’abavuzi Gakondo nyirizina bemewe kandi utaribaruje nta nzira n’imwe azaba afite yo gukora uyu mwuga kuko azaba atujuje ibisabwa, n’uzabigerageza inzego bireba zizamukurikirana abiryuzwe.

Ushinzwe ubuzima ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge kanatangirijwemo iri barura ry’Abavuzi Gakondo, Nyagahinga Jean de Dieu nawe yashimangiye iri barura avuga ko rizafasha mu kumenya niba abakora uyu mwuga koko bujuje ibisabwa.

Ati “Ni byiza kuko bigiye kuduha umurongo ngenderwaho kugira ngo tumenye koko ese umuntu ukora umwuga w’ubuvuzi Gakondo asabwa kuba yujuje iki,…?”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iri barura rizafasha by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima ayoboye ngo kuko urugaga nirumara kubaha lisiti y’Abavuzi Gakondo bemewe n’amabwiriza y’uwemerewe gukora umwuga, bizafasha kugenzura imikorere y’ubu buvuzi.

Munyankindi Innocent ni umuvuzi Gakondo yatangiye uyu mwuga mu 1981, avuga ko bakiriye neza iri barura kuko rizaca akajagari ngo kuko hari abo wasangaga biyitirira uyu mwuga kandi atari bo.

Ati “Iri barura riradushimishije cyane kuko rigiye guca akajagari kuko hari benshi babyiyitiriraga kandi atari ibyabo, hagiye kugaragara umuvuzi Gakondo nyawe kuko uzi kuvura neza udashobora guha umurwayi umuti umugirira nabi”.

Undi muvuzi Gakondo na we waganiriye n’UMUBAVU unavuga ko abimazemo imyaka isaga 45, na we avuga ko yishimiye iri barura ry’Abavuzi Gakondo.

Ati “Iki gikorwa (cy’ibarura) kigiye kudufasha kugenda n’inzego za Leta neza, kugendana n’imikoranire ya Leta neza, twumva ko dufite aho duhagaze, aho turi n’aho tugomba gukorera”.

Tubibutse ko iri barura ry’Abavuzi Gakondo ribaye nyuma y’igihe kinini abakora uyu mwuga bagaragaza ibibazo by’ingutu mu ihuriro ryabo cyane cyane ubwo ryayoborwaga n’uwitwa Gafaranga Daniel wasimbuwe na Nyirahabineza Jane watowe nyuma yuko MINISANTE isheshe Komite yariho igategeka ko hategurwa amatora yo gushaka umuyobozi mushya w’ihuriro.

Mu gihe hatangiye ibarura rishya ry’Abagize AGA Rwanda Network mu gihugu, ibarura riheruka ryavugaga ko Aga Rwanda Network igizwe n’abanyamuryango basaga 2000, Intara y’Uburasirazuba ikaba ariyo iza ku isonga mu kugira abavuzi Gakondo benshi, hagakurikiraho Amajyaruguru, Uburengerazuba, Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo