WEF: Haribazwa imyanzuro yafatwa mu gihe bimwe mu bihugu by’ibihangange bititabiriye inama

Mu gihe abakuru b’ibihugu by’ibikomerezwa ku isi barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, uw’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Theresa May batabashije kwitabira inama mpuzamahanga y’ubukungu (World Economic Forum), ibera i Davos mu Busuwisi biribazwa icyo ishobora kugeraho mu gihe ibi bihugu by’ibihangange byayisuzuguye ntibiyitabire .

Ni inama yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 ikazageza ku ya 25 Mutarama 2019.
’World Economic Forum’ ni imwe mu nama ngarukamwaka z’ingenzi iri kuba ku nshuro ya 49 aho ihuriza hamwe abayobozi bo mu rwego rwo hejuru mu nzego zifata ibyemezo muri Politike n’ubukungu barenga 3000 baturutse mu bice bitandukanye by’isi.

Kuri iyi nshuro iyi nama yahuriranye n’ibibazo ahanini bya Politike byugarije ibihugu by’ibihangage biba bitegerejwe muri iyi nama, binatuma abaperezida ba byo batitabira ari naho abenshi bahereye bibaza imyanzuro yafatwa.

Emmanuel Macron w’u Bufaransa ntiyorohewe n’ibibazo biri imbere mu gihugu cye by’imyigaragambyo y’abiyise aba -Gilets Jaunes bakamejeje kuva mu mpera z’umwaka ushize, ubu bamwe bakaba banamusaba kwegura.

Theresa May Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza we ahanganye n’ikibazo cya "Brexit", kitarasobanuka mu gihugu cye gishaka kwikura mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi ariko bikaba bitavugwaho rumwe.

Perezida Donald Trump we aracyahanganye na "Shutdown ’ ya mbere ndende ibayeho mu mateka y’iki gihugu aho ibikorwa bya Guverinoma byahagaze kubera kutemeranywa ku ngengo y’imari.

Mu bandi bakomeye bashobora kutitabira iyi nama kubera ibibazo bitandukanye harimo Vladimir Putine w’u Burusiya, Xi Jinping w’u Bushinwa, na Narendra Modi nka Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde.

Ku rundi ruhande ariko iyi nama yitabiriwe n’abandi bayobozi bakomeye aho wabaye umwanya wo kugaragara bwa mbere ku ruhando mpuzamahanga kwa Perezida mushya wa Brazil, Jair Bolsonaro.

Perezida w’u Rwanda akanaba umuyobozi w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na we yageze ahabereye iyi nama aho agomba kwitabira ibiganiro bitandukanye biba kuri uyu wa wa Gatatu no ku wa Kane.

PNG - 566.2 kb
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, azayobora kimwe mu biganiro ari kumwe n’umuherwe Jack Ma


Perezida Kagame azahurira n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagera kuri 65. Azarebera hamwe n’Abakuru b’ibihugu bya Afurika bazitabira iyi nama uburyo barushaho kunonosora icyerekezo cya Afurika muri iki gihe bijyanye nuko isi ihagaze.

Azanitabira kandi ikiganiro kizagaruka ku miyoborere ya Afurika harebewe mu ishusho mpuzamahanga aho azaba ari kumwe na Jack Ma washinze Alibaba na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.

PNG - 534.5 kb
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umwe mu bayobora igihugu cy’igihangange utitabiriye iyi Nama Mpuzamahanga yiga ku bukungu

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo