Umuraperi Jay Polly Afuzwe Azira Gukubita Umugore We Akamukura Amenyo

Umuhanzi Nyarwanda wubatse izina mu njyana ya Hip Hop, Joshua Tuyishimire uzwi nka Jay Polly, kuri ubu ari mu maboko y’ubugenzacyaha akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we RIB ivuga ko nyuma yo gutabazwa kuri uyu wa Gatandatu yasanze amaze kumukura amenyo abiri.

Amakuru agera kuri Bwiza.com dukesha abantu bari kuri Brigade ya Remera kuri uyu wa Gatandatu, itariki 04 Kanama, yaje gushimangirwa n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Modeste Mbabazi, aravuga ko Umuraperi Jay Polly yatawe muri yombi akurikiranweho gukubita umugore we, uzwi ku izina rya Sharifa, ndetse akamukura amenyo.

Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com ku murongo wa telephone abazwa niba aya makuru ari yo cyangwa ari ibihuha, Umuvugizi wa RIB, Modeste yayemeje agira ati: “Oya nibyo Jay Polly yatawe muri yombi.”

Abajijwe impamvu y’itabwa muri yombi rye, Modeste Mbabazi yagize ati: “Urwego rw’ubugenzacyaha rwabonye amakuru …., turatabara dusanga ari gukubita umugore we amaze kumukura amenyo abiri.”

Kuri uyu wa Gatandatu mu masaha ya saa sita nibwo Jay Polly yagaragaye kuri station ya polisi ya Remera aje gukorerwa dosiye nyuma yo gutabwa muri yombi.

Umuvugizi wa RIB yakomeje atangariza Bwiza ko ashinjwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo