U Busuwisi bugiye gusubiza Nijeriya akayabo k’amadolari yasahuwe n’uwari Perezida

Igihugu cy’u Busuwisi kiratangaza ko kigiye gusubiza Leta ya Nijeriya akayabo k’amadolari arenga miliyoni 320 yasahuwe na Jenerali Sani Abacha ubwo yari Perezida w’iki gihugu.

U Busuwisi buravuga ko Banki y’Isi igomba kugira uruhare mu gukurikirana uko ayo madolari azakoreshwa hagamijwe kugira ngo aya mafaranga agirire akamaro abaturage b’igihugu cya Nijeriya.

Birakekwa ko Jenerali Abacha, wapfuye mu mwaka wa 1998 ari umukuru w’igihugu, yasahuye igihugu cya Nijeriya akayabo k’amadolari arenga miliyari 2.

Kugeza ubu, umubare w’amadolari amaze gusubizwa mu gihugu cya Nijeriya yagiye asahurwa, ntaramenyekana.

Gahunda yo kugaruza umutungo wa Leta wasahuwe, ni imwe mu nshingano ikomeye Perezida w’igihugu cya Nijeriya, Muhammadu Buhari yihaye ku butegetsi bwe.

PNG - 979.6 kb
Jenerali Sani Abacha wayoboye Nijeriya kuva mu 1993-1998

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo