Rwanda: Abagabo babiri bafatanywe amafaranga y’amiganano

Polisi y’u Rwanda irakangurira abantu kujya basuzuma amafaranga bahawe kugira ngo barebe ko atari amiganano; kandi igihe bagize uwo bayabonana, barasabwa kujya bahita babiyimenyesha.

Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa ry’abagabo babiri ku itariki ya 20 Kamena, bari bafite amafaranga y’amiganano; bakaba barafashwe barimo kuyagura ibicuruzwa bitandukanye.

Abafashwe ni Munyeragwe Paul w’imyaka 43 wafatiwe mu karere ka Ngoma, mu murenge wa Remera afite inoti 4 z’amafaranga y’u Rwanda z’ibihumbi bibiri na Hakorimana Innocent w’imyaka 34 wafatiwe mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera afite inoti 2 z’Amadorali ya Amerika.

Avuga ku ngaruka z’amafaranga y’amiganano, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yagize ati ,"Amafaranga y’amiganano atesha agaciro ifaranga ry’Igihugu; ibi bikaba bigira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo, kandi iyo bigenze gutyo, bigira n’ingaruka ku baturage harimo abayakora n’abayakwirakwiza. Birakwiye rero ko buri wese abyirinda kandi agatanga amakuru ku gihe ajyanye n’ababikora."

Yashimye abaturage bihutiye gutanga amakuru, aha akaba yaragize ati,’’Gutangira amakuru ku gihe bituma icyaha gikumirwa, kandi uwagikoze agafatwa vuba."

CIP Kanamugire yongeyeho agira ati,"Ufatiwe muri bene iki cyaha ndetse n’ibindi muri rusange arafungwa, rimwe na rimwe bikajyana no gucibwa amande; ibi bikaba bidindiza iterambere rye, iry’umuryango we, ndetse n’Igihugu muri rusange. Abantu bakwiye gukora ibyemewe n’amategeko aho gutega kubeshwaho n’indonke ziturutse ku bikorwa binyuranyije n’amategeko nka biriya."

Yagize kandi ati,"Abacuruzi bakira amafaranga ndetse n’abantu bakorera ibigo by’itumanaho nka MTN na AIRTEL muri serivisi zo kohereza amafaranga, bagomba kwitonda ndetse bakagira n’amakenga ku mafaranga bahabwa , bakabanza gushishoza no gusuzuma ko nta makorano arimo kuko hari abagiye bayafatanwa."

Yagiriye inama abakora n’abakwirakwiza amafaranga y’amiganano kubireka kubera ko inzego zibishinzwe zahagurukiye kubarwanya.

Aba bombi nibahamwa n’icyaha, bazahabwa igihano giteganywa n’ingingo ya 601 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo