Rusizi: Imicungire mibi y’umutungo mu makoperative y’abahinzi b’umuceri yahagurukije ’RCA’

Nta gihe kinini gishize mu Rwanda hagaragaye ikibazo cy’imicungire mibi y’amakoperative cyane cyane amakoperative y’abamotari, aho abamotari batabona ibyiza bituruka mu makoperative ahubwo abayayobora bakigwizaho imitungo kandi babonye binyuze mu kwiba amakoperative, ubu rero abatahiwe ni abahinzi bibumbiye mu makoperative y’abahinzi b’umuceri.

Hari hashize iminsi bivugwa n’abahinzi b’umuceri bibumbiye mu makoperative ahinga umuceri bataka ko umutungo wabo ucungwa nabi kandi bakanahezwa ku byiza koperative igeraho ugasanga abayobozi bayo aribo babayeho neza kubera amaruswa bagenda babona mu nyito zitandukanye.

Umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Umubavu.com ko abaturage bagowe kandi byitwa ko ari abagenerwabikorwa ndetse abagenerwanyungu b’amakoperative yabo.

Yagize ati "Iyo usaruye umuceri kugira ngo ugire gake ujyana mu rugo, ubanza gutanga akantu (ka ruswa) kugira ngo uwujyane mu rugo, ni akumiro gushaka umuceri umuntu arya ntawubone ahubwo agasabwa kuwutangira ruswa".

Abaturage bakomeje gutambaka bavuga ko bababazwa no gusarura umuceri ariko ntibawugireho uburenganzira ku buryo yajyana na muke mu rugo wo kurya ugasanga barawugurisha kuri make bakajya kuwugura mu mabotike (Boutique) ku giciro cyo hejuru.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’amakoperative ‘RCA’ Bwana Harerimana yatangaje ko icyo kibazo cy’imicungire mibi y’umutungo mu makoperative bagihagurukiye hakaba hatahiwe amakoperative y’abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Rusizi.

Mu bice byose by’akarere ka Rusizi aho bahinga igihingwa cy’umuceri bafite amakoperative abahuza ariko bagataka ko ntacyo abamariye ahubwo ari ukubapyinagaza, abaturage bagasaba ko iki kibazo cyakiganwa ubushishozi bakareka kumva ko gahunda y’amakoperative ari ibasubiza inyuma aho kubateza imbere nkuko babikangurirwa n’inzego zitandukanye za Leta.

PNG - 592.3 kb
Uyu ni umusaruro w’abahinzi b’umuceri, dore ko Saison yatangiye yo gukusanya uyu musaruro wabo
PNG - 942.6 kb
Aba ni abaturage bari kwanika umusaruro kugirango wume maze uzagurishwe muri koperative
PNG - 990.7 kb
Iyi ni imwe mu makoperative akusanya umusaruro w’abahinzi b’umuceri mu murenge wa Nyakabuye

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
nkurunziza michael Kuya 29-12-2018

abaturage ntibaramenya icya rice value chain bivuga niyompamvu baririmba ruswa