Rusizi:Bamaze imyaka 6 bambuwe ubutaka ntangurane

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Karagizwa ,Akagari ka Kigenge ,Umurenge wa Nzahaha ho mu Karere ka Rusizi bavuga ko bafite ikibazo cy’uko amasambu yabo amaze imyaka 6 ashinzwemo amapoto y’amashanyarazi kugeza ubu bakaba barategereje ingurane bagaheba ahubwo ngo ubuyobozi bukaba bubasiragiza.

Aba baturage bagera ku icumi bavuga ko hari abandi bishyuwe kandi bari bahuje ikibazo bo bakibaza icyo ubuyobozi bubaziza cyane cyane ko ibyangombwa byose bagiye basabwa ngo bishyurwe bagiye babibatanga ariko ntihagire icyo bitanga.

Umwe muri aba baturage yabwiye Umubavu Tv Online na Umubavu.com ko amasambu yabo yashinzwemo amapoto y’umuyoboro ujyana amashyanyarazi ku ruganda rwa Cimerwa.

Akomeza avuga ko nyuma bitabaje inzego zitandukanye , babwirwa ko bafite ikibazo cy’amafishi atuzuye basabwa kubikosoza ,abandi ngo barabikoze bayajyanye bongera kubwirwa ko bituzuye ngo ni ibintu bakoze incuro nyinshi bahabwa igisubizo kimwe.

Nyuma baje kwitabaza Akarere , haza abayobozi bizeza ibitangaza aba baturage bababwira ko ikibazo cyabo kigiye gukemuka ariko ntihagira icyo bitanga.

Uyu muturage akomeza avuga ko mu mwaka w’2019 baje gusabwa kohereza ifishi ku Karere bakabikora ariko ntihagire igikorwa ngo mu kwezi gushize Akarere kohereje abantu bo kuza kongera kubabarira ibintu aba baturage bavuga ko ari ukubarerega kuko n’ibyo babariwe mbere batabyishyuwe.

Uyu muturage uvuga ko yabariwe amafaranga arenga Miliyoni 3 gusa ngo kuva mu 2015 babariwe ntabwo barishyurwa ngo uretse gusiragizwa dore ko bagiye banabwirwa ko amafaranga y’igenagaciro yagabanyutse gusa bo basubiza ko babaha ayo bumva ariko nabyo ngo byaranze.

Asaba ubuyobozi kurenganurwa cyangwa se bakabwirwa ko batazishyurwa bagakurayo amaso bakemera ko bahombye.

Undi uvuga yasenyewe n’inzu ,akangirizwa ikawa n’ibindi yishyuza arenga Miliyoni imwe ,yemeza ko yujuje ibyangombwa bisabwa ariko ngo kugeza ubu ntakintu arabona.Akomeza avuga ko amaze kubarirwa incuro 4 bamubwira ko ntakibazo afite cy’ibyangombwa ariko ntiyishyurwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ,Kayumba Ephrem yabwiye Umubavu Tv Online na Umubavu.com ko ari ikibazo barigukorera ubuvugizi ngo hatanzwe amafishi y’aba baturage bakaba bategereje ko REG ibishyura.

RUSIZI:UBUTABAZI BWIHUSE KURI ABA BATURAGE BATABAZA NYUMA YO KUVUGA KO INZARA IGIYE KUBICA





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo