Rusizi: Abahinzi b’umuceri babangamiwe no kuwuhinga ntibamenye uburyohe bwawo

Abahinzi b’umuceri bo mu Kibaya cya Bugarama baravuga ko babangamiwe no guhinga umuceli bikarangira ugurishijwe badakuyeho uzabatunga.

Ibyo babihamya bavuga ko basarura abayobozi b’amatsinda babahagaze hejuru babuza kujyana na gake mu rugo kuko bibujijwe .

Agoronome wa Koperative KOIMUNYA ababwira ko ntawemerewe kujyana umuceri mu rugo kuko uzabigerageza azabihanirwa by’intangarugero.

Abaturage bishimiye gukorera mu mashyirahamwe ariko bakababazwa no guhinga umuceri Koperative ikabagurira kuri make barangiza bakawugura ku giciro kirekire.

Maniraguma Fabien, utuye mu Kagali ka Pera yabwiye Umubavu.com ko ako bagafata nk’akarengane. Uwo babajije icyo kibazo ababwirako kujyana umuceri mu rugo ari ugutubya umusaruro mbumbe Koperative iba yarahize. Abaturage bakibaza niba imihigo ariyo kubabuza kurya bikabayobera.

Undi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati "Uwitwa Demobe utuye mu mudugudu wa Mpoga ko bamwambuye umurima kubera ko bamufatanye umuceri yajyanye mu rugo".

Akomeza yibaza amaherezo bikamuyobera ati "ese iherezo ni irihe kuri iki kibazo?

Ese guhinga bifitiye inyungu inde mbere na mbere?

Ubundi byagakwiye kugirira akamaro mbere na mbere umuhinzi ariko kumugirira akamaro ntibivuga gusenya Koperative.

Ubundi umuceri urera ugasarurirwa kuri Koperative ukanikwa nyuma umuturage agapimuza hanyuma Koperative ikawugura nyuma amafaranga y’umuhinzi agashyirwa kuri Konti ye yo mu Murenge SACCO, ibintu abaturage bishimira bakababazwa no kuba nta na gake bajyana mu rugo ko kwita ku miryango yabo, wakajyana bagufata ugahanishwa kwamburwa umurima wawe waguze ibintu bitavugwaho rumwe n’abaturage.

Abaturage baratakamba basaba ko bakoroherezwa bakajya bafata ku muceri muke baba basaruye kuko nabo byabafasha kubaho no gutunga imiryango yabo, kuko iyo utwayeho uba umeze nk’uwafatanye urumogi (ikiyobyabwenge).

Ubusanzwe ikibaya cya Bugarama ni agace kazwi mu Rwanda hose kera umuceri mwinshi gaherereye mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba.

PNG - 699.6 kb
Abahinzi bahura n’imvune bahinga umuceri ariko ntiboroherezwe kuwurya
PNG - 592.6 kb
Ikibaya cya Bugarama gihingwamo umuceri ku buso bwa hegitari zirenga 1500

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo