Rusizi: Abacuruzi b’isambaza barabyinira ku rukoma nyuma yuko banze Rwiyemezamirimo bahawe

Ni nyuma yuko Akarere ka Rusizi gashakiye abacuruza umusaruro ukomoka mu Kiyaga cya Kivu Rwiyemezamirimo ariko bikaza kuba agatereranzamba hagati y’aba bacuruzi n’uyu Rwiyemezamirimo bavuga ko abahenda akabaha amafaranga make ndetse akanabasuzugura.


Bavuga ko ikiro kimwe cy’isambaza yabahaga amafaranga ibihumbi bibiri na Magana atanu (2500F) bikarangira acyungutseho amafaranga y’u Rwanda igihumbi kuko we ahita agitangira ibihumbi bitatu na Magana atanu.

Abacuruza rero ibikomoka mu Kiyaga cya Kivu byarangiye bivumbuye banga uyu Rwiyemezamirimo kandi ubu niho bari kunguka amafaranga agaragara.

Umwe muri aba bacuruzi b’isambaza yagize ati "Ntabwo twakwihanganira umuntu uduhombya ngo ni Rwiyemezamirimo”. Akomeza avuga ko atari ngombwa ko bazabigeza kwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahubwo ko Akarere gakwiriye gushakira ingamba iki kibazo.

Yakomeje avuga ko batanze Rwiyemezamirimo ko icyo bashaka ari uko abagurira umusaruro wabo ku giciro gituma nabo batera imbere aho kugira ngo bibasubize inyuma.

Si abacuruzi gusa ahubwo n’abarobyi nabo bafitanye ikibazo cy’igiciro n’uwo Rwiyemezamirimo wahawe isoko n’Akarere ka Rusizi.

Uhagarariye Koperative y’Uburobyi mu karere ka Rusizi Bwana Jean Claude yabwiye Umubavu.com ko uwo Rwiyemezamirimo batamushaka akaba ariyo mpamvu batamuha umusaruro wabo.

Yagize ati "umuntu arakora kugira ngo atere imbere ariko uyu Rwiyemezamirimo ibye ni ukudusubiza inyuma kandi ntitwabyihanganira na gato.

Twashatse kumenya icyo Akarere ka Rusizi kavuga kuri iki kibazo, ku murongo wa Telefoni igendanwa ubuyobozi ntibwatwitaba.

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo