Rubavu:Urujijo ku budahangarwa bw’abanyereje  Miliyoni zirenga 13 za Koperative COCOBEGI

Abadozi bibumbiye muri Coperative Couturier Berwa De Gisenyi (COCOBEGI), barasaba ubutabera nyuma y’uko abari abayobozi babo banyereje imitungo bakaba barazengurutse inzego zose ntibigire icyo bitanga.

Abari abayobozi babo bavugwaho kunyereza umutungo ni Byandagara Francois na Bahati Gaspard, aba bagabo bakaba bavugwaho kunyereza umutungo ugizwe n’amafaranga n’imashini zidoda.

Abanyamuryango b’iyi koperative bavuga ko biyambaje ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperetive RCA kibakorera ubugenzuzi. Raporo yavuyemo igaragaza ko Byandagara na Bahati bahombeje koperative amafaranga miliyoni 13 ndetse iyo raporo ngo yashyikirijwe RIB n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’izindi nzego,bakibaza uburyo hashize amezi arenga atanu nta cyo RIB irabatangariza, ibyo bikaba bibatera kwibaza niba aba bagabo bafite ubudahangarwa bwo kutaryozwa ibyaha bakoze nk’uko babyivugira.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative RCA Prof. Harerimana Jean Bosco, yabwiye RadioTv10 dukesha iyi nkuru ko akazi bagombaga gukora k’ubugenzuzi bagakoze, bagashyikiriza RIB amafaranga yanyerejwe ahwanye na Miliyoni 13 n’ibihumbi 4900 by’amadorari ariko bakaba baranakuyeho
ubuyobozi bwakoraga nabi.

Umunyamakuru wa RadioTv1o yagerageje kuvugisha urwego rw’igihugu rw’ igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, ariko inshuro zose yamuhamagaye kuri telefoni ntiyabashije kwitaba, ndetse n’ubutumwa bugufi yohererejwe nabwo ntiyabushubije.

Kigali: Amayobera ku ifungwa ry’umukecuru uvuga ko yambuwe isambu n’umushinja gukora Jenoside





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo