Umuyobozi w’ amakusanyirizo y’ibirayi yatawe muri yombi

Uyu mugabo watawe muri yombi yitwa Serucagu akaba yatawe muri yombi nyuma yuko bimenyekanye ko amakusanyirizo y’ ibirayi ahenda abaturage.

Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu, Francis Kaboneka, umwe mu ba Minisitiri batatu bateraniye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze mu nama igamije gushakira umuti ibibazo biri mu makusanyirizo y’ ibirayi yatetse ko Perezida w’ amakusanyirizo y’ ibirayi I Musanze atabwa muri yombi polisi ihita ibikora.
Mbere y’uko atabwa muri yombi, Serucagu yabanje kubwira imbaga y’abahinzi barenga 500 hamwe n’abamisitiri ko amafaranga amakusanyirizo akata abahinzi akoreshwa mu kugura imifuka bipfunyikwamo kugira ngo byoherezwe hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Nk’ uko iyi nkuru igaragara ku binyamakuru bitandukanye birimo n’Umuryango dukesha iyi nkuru, Perezida w’abahinzi b’ibirayi mu Mugi wa Kigali yahise avuguruza Serucagu ashimangira ko imifuka abacuruzi bayigurishiriza bityo ko ibivugwa na Serucagu ari “ibinyoma”.

Serucagu kandi agaragaweho guhenda abahinzi b’ibirayi aho abakata amafaranga ariko yageza ibirayi mu Mujyi wa Kigali akabigurisha ku giciro kiri hejuru.

Ibi bibaye nyuma y’ uko mu minsi ishize Minisitiri w’ Intebe Dr Ngirente yasuye intara y’ amajyaruguru by’ umwihariko amakusanyirizo y’ ibirayi agasanga harimo ibibazo, agasaba Minisitiri w’ ubucuruzi n’ inganda gukurikirana ibyo bibazo bigakemurwa.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo