Nyamasheke: Inyongeramusaruro iri gutangwa ku bahinzi ba kawa igiye kongera umusaruro

Mu karere ka Nyamasheke haherutse gutangizwa igikorwa cyo gutanga ifumbire ku bahinzi ba Kawa bo mu Mirenge yose itandukanye yo muri ako karere.

Nkuko twabitangarijwe n’abahinzi baho, babwiye UMUBAVU ko bahagurukiye kubungabunga Kawa yabo kugira ngo izabahe umusaruro ushimishije mu gihembwe gitaha.

Uwitwa Nzabona David wo ku Ishara ho mu Murenge wa Kagano yagize ati "Kawa turi kuyifata neza kugira ngo izaduhe urutubutse mu kwezi kwa kane kwa 2019".

Yakomeje avuga ko kawa isigaye ibafasha kwiteza imbere mu buryo bunyuranye haba gutanga ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante), kugura amatungo abaha ifumbire, kuriha amafaranga y’abana ku ishuri no mu bundi buryo busanzwe bwo kubaho bwa buri munsi.

Umugabo witwa Kayihura Faustin wo mu Murenge wa Bushenge yavuze ko ikawa ye ayifata nk’inka imwe bityo agomba kuyisigasira.
Yagize ati "nzifata neza nkazisasira n’iyo fumbire mvaruganda yaza nkayishyiraho ubundi ngasarura bishimishije".

UMUBAVU wavuganye n’ushinzwe ubuhinzi mu ruganda rwa Kawa utashatse ko amazina ye atangazwa aduhamiriza ko igikorwa kiri kugenda neza.

Ubundi mu busanzwe igiti cya Kawa gishyirwaho amagarama icumi y’ifumbire mvaruganda, niyo mpamvu abahinzi bagirwa inama na Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI) gutera ingano y’ifumbire baba bagenewe kuko hari abatera nke kugira ngo basagurire ibishanga by’umuceli.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavum.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo
Uwihoreye Gabriel Kuya 14-11-2018

Gufata neza kawa bituma ihorana ubushobozi bwoguhora itanga umusaruro