Nyamasheke: Imurikagurisha ryasusurukijwe n’umuhanzi  Bruce Melody ribasigiye akanyamuneza

Ni imurikagurisha ryatangijwe ku wa Gatatu taliki ya 12 Ukuboza 2018 rigamije guha ababikorera na ba Rwiyemezamirimo baciriritse ndetse n’abamaze kugera aho bagera kubaha amahirwe angana yo kumurika ibyo bakora.

Ibi byatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Bwana Kamali Aime Fabien avuga ko aya ari amahirwe kuri ba Rwiyemezamirimo yo kumurika ibyo bakora.

Yavuze ko kandi mu ngamba z’iterambere akarere kihaye ari uguha amahirwe angana ba Rwiyemezamirimo.

Yagize ati “ Mu guhangana n’ubukene ndetse no kwihaza muri byose, Akarere ka Nyamasheke kihaye ingamba zo gukorana bya hafi naba Rwiyemezamirimo.

PSF (Urwego rw’abikorera) tugomba guhuriza imbaraga hamwe mu rwego rwo kuzamura kano karere twese dusangiye.

Abikorera nimwe tuzafatanya kurwanya ubukene muri kano karere, kandi dufatanyije nta shiti tuzabigeraho.

Mu imurikagurisha riri kubera mu Murenge wa Kanjongo, muri Centre ya Tyazo ryahuje abikorera bavuye imihanda yose baje kumurika ibyo bakora.

Iri murikagurisha ryarishimiwe cyane kuko hari uruvunganzoka rw’abantu bari baje guhaha no kugura ibicuruzwa bitandukanye mu imurikagurisha.

Urubyiruko rwari rwitaweho kuko mu rwego rwo kurususurutsa hatumijwe umuhanzi w’icyamamare Bruce Melody wabasusurukije kiri iki cyumweru taliki ya 16 Ukuboza aho yatangiye aririmba indirimbo zitandukanye zakunzwe cyane mu Rwanda no mu mahanga nka "Umutwe","Ndakwanga"......Hari urubyiruko rwinshi rwiganjemo abana b’abangavu bishimiraga umuhanzi Bruce Melody.

Byari biteganyijwe ko iri murikagurisha risozwa ku mugaragaro kuri iki Cyumweru taliki ya 16 Ukuboza 2018, aho ryasojwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Bwana Kamali Aime Fabien.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo