Nyamasheke: Abaturage baravuga imyato uruganda rutunganya icyayi ruri kubakwa mu Murenge wa Kanjongo

Kuva mu mwaka wa 2013 Akarere katangiye igikorwa cyo gutera igihingwa cy’icyayi mu bice bya Susa, cyato na Rangiro. Icyayi cyaratewe ku buso bugari kandi cyatangiye gutanga umusaruro ufatika.

Urwo ruganda rwanahawe izina aho rwitwa Cyato Tea Plantation. Mu gihe kandi imirimo yo gutunganya icyayi ndetse no kurangiza kubaka inyubako uruganda ruzakoreramo kandi igihingwa cy’icyayi cyaratangiye gutanga umusaruro, ahaturage barishimira ko batangiye gukirigita ifaranga kuko uruganda (Cyato Tea Plantation) rubagurira umusaruro babonye nayo ikawujyana mu ruganda babaye bafitanye n’urundi ruganda rutunganya icyayi rwa Gisakura.

Umubavu.com wegereye abagize amahirwe yo gukora mu ruganda badutangariza ko ubu uru ruganda rwaje ari igisubizo ku busima bwabo bwa buri munsi.

Uwitwa jeremie utuye mu Kagali ka Raro yadutangarije ko uru ruganda rwamufashije nyuma yo kubonamo akazi akaba maze kugura inka mu rugo imibereho ni nta makemwa.

Yakomeje ahamya ko ntakabuza uru ruganda ruzahindura ubuzima bwe, abatuye Akarere ka Nyamasheke ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, dore ko hari n’abakozi benshi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

Imirimo yo kubaka uruganda ntikorwa gusa n’igitsina Gabo gusa kuko hanakora abagore ndetse n’abakobwa muri rusange.

Uwitwa Uwihirwe Jacqueline yaduhamirije ko iyo ataza guhabwa akazi atazi uko byari kugenda.

Yagize ati "Ndashimira Akarere kadutekerejeho bakatuzanira iki gikorwa cy’amajyambere cyatumye twiteza imbere. Ubu naguze amatungo magufi, mbona ifumbire, natanze ubwisungane mu kwivuza, ubu ndaryoshye nta kibazo mfite.

Abaturage kandi barashima ko mu itangwa ry’akazi nta ruswa, ikimenyane cyangwa icyenewabo kiharangwa, bagize bati “iyo ufite ibisabwa, ukaba ubyujuje (imbaraga), akazi urakabona.

Akarere ka Nyamasheke kihaye gahunda yo gutunganya Akarere gakora ibikorwa bifitiye abaturage akamaro aho hamaze kubakwa imihanda myinshi kandi y’icyitegererezo ihuza imidugudu (insisiro).

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo