Nyamasheke: Abahinzi bagiye kurandura urusenda kuko n’umusaruro waburiwe isoko

Ni nyuma yuko bakorewe ubuvugizi n’itangazamakuru cyane cyane Tv1 bikarangira bifashe ubusa kandi umwanzuro umeze nkaho watinze, abaturage bo mu murenge wa Karengera bafashe umwanzuro wo kurandura igihingwa cy’urusenda kuko ntacyo kibamariye.

Abahinzi b’urusenda bahamirije Umubavu.com ko basuwe na Tv1 bakabagezaho ikibazo cyuko basaruye urusenda rwinshi ariko bakaba barabuze isoko ry’umusaruro wabo. Ni nyuma yuko babonye Rwiyemezamirimo wari uje ngo bakorane mu guhinga icyo gihingwa badukira imirima yabo bacamo bimwe mu bihingwa bahingaga bahinga urusenda birangira rubuze isoko, babura kandi uwo Rwiyemezamirimo bari barakoranye baruhinga.

Uwitwa Ndikumana Juvite yabwiye umunyamakuru w’Umubavu.com ko bitangaje kubona abantu bakangurirwa guhinga urusenda bikarangira rubuze isoko.
Yagize ati "Urusenda si ikintu washyira mu isafuriya utogose maze bishye urye, ndufite ari rwinshi mu bubiko (Depot) ubu se nzarumaza iki? Biratangaje!".
Yanavuze ko we yafashe ingamba zo kururandura akajya ahingamo ibindi bihingwa nkuko byagendaga na mbere.

Inzego zibanze mu minsi ishize zemezaga ko zigiye kubashakira isoko hirya no hirya maze bakabona abashoramari bagomba gukorana mu ihingwa ry’icyo gihingwa, nyamara kugeza ubu nta Rwiyemezamirimo uraboneka kugira ngo akorane n’abo bahinzi.

Abadashoboye gutegereza bo bahutse imirima yabo batangira kururandura kugira ngo bashyiremo ibindi bihingwa mu kwirinda ko bazicwa n’inzara kandi imirima yabo igaramye aho.

Mu minsi ishize havugwaga ubutaka buteraga uko bikwiye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’ibigo biyishamikiyeho nka RAB bafata ingamba zo gushyira mu butaka ishwagara (Travertin) maze umusaruro uba mwinshi aho heze ingano ndetse n’ibigori byinshi kugeza ubwo abahinzi babuze isoko, nyamara ibyo bigo bifatanyaje na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda batangiye gushaka abaguzi none abaturage barashima ko umusaruro wabo uri kubona abaguzi.

PNG - 2 Mb
Ibi ni ibiti by’urusenda abaturage bahutsemo batangira kurandura kandi bifite ibitumbwe byari bigiyi kwera mu minsi iza

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo