Muri EAC ibihugu byatangaje ingengo y’imari 2019/2020, Kenya niyo izakoresha menshi

Mu gihe ku mugoroba wo ku wa 13 Kamena, ba Minisitiri b’Imari ba Kenya, Rwanda, Tanzania na Uganda batangaje imari ibihugu byabo bizakoresha mu mwaka w’imari utaha (2019/2020), Kenya niyo izakoresha menshi.

Ingengo z’imari z’ibi bihugu zizatangira mu kwezi gutaha kwa karindwi nizimara kwemerwa n’Inteko Nshingamategeko z’ibi bihugu, ari nazo aba ba Minisitiri bagezagaho iyo mishinga y’imari.

Mu nteko, aba ba Minisitiri babanje kuvuga ko ubukungu bw’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu mwaka wa 2018 bwazamutse ku kigero cya 4%.

Ikigero bavuze ko ari gito ugereranyijwe n’icyari kitezwe kubera impamvu zinyuranye zirimo ingaruka zo guhangana mu bukungu kw’ibihangange ku isi, Amerika n’u Bushinwa.

Ingengo z’imari z’ibi bihugu zatangajwe mu buryo bukurikira;

Kenya: Tiriyari 3.02 z’amashilingi ya Kenya (asanga Miliyari 30 z’amadorari ya Amerika)

Rwanda: Tiriyari 2,8 z’amanyarwanda (asaga Miliyari 3.2 z’amadorari ya Amerika)

Tanzania: Tiriyari 33,1 z’amashilingi ya Tanzania (asaga Miliyari 14.3 z’Amadorari ya Amerika)

Uganda: Tiriyari 40.4 z’amashilingi ya Uganda (asaga Miliyari 10.9 z’amadorari ya Amerika)

Tariki 30 z’ukwezi gushize kwa gatanu Minisitiri w’Imari w’u Burundi na we yabwiye Inteko yaho ko ingengo y’imari y’iki gihugu izaba Miliyari 1,500 z’amarundi (asaga Miliyoni 824 z’amadorari ya Amerika).

Muri rusange, ba Minisitiri b’ibi bihugu batangaje ko igice kinini k’ingengo y’imari y’ibihugu byabo kizava mu misoro igihugu gisoresha, inguzanyo z’amahanga zishyurwa, inguzanyo z’imbere mu gihugu n’inkunga z’amahanga zitishyurwa.

Mu Rwanda, Minisitiri Uzziel Ndagijimana yavuze ko amafaranga azava imbere mu gihugu kongeraho inguzanyo zishyurwa yose hamwe azaba agize 85,8% by’ingengo y’imari y’u Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda rwavuguruye uburyo bwo gusoresha ibicuruzwa na serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo bongere imisoro iva imbere mu gihugu.

Minisitiri Philippo Mpango wa Tanzania yavuze ko hari ibicuruzwa biva hanze bongereye imisoro, ndetse n’igiciro cyo kwandikisha imodoka na moto cyazamuwe mu kongera imari Leta ivana imbere mu gihugu.

Henry Rotich umunyamabanga ushinzwe imari wa Kenya yavuze ko hari ingamba zirimo umusoro mushya wa 10% ku byinjijwe n’abakora n’abakina imikino y’amahirwe, n’umusoro wazamuwe ugera kuri 15% ku nzoga n’itabi.

Imari ibi bihugu bizakoresha umwaka utaha izashyirwa cyane cyane mu bikorwa by’iterambere birimo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, kubaka inzu ziciriritse, uburezi, gushora imari mu mishinga y’iterambere, guhanga imirimo mishya n’igisirikare.

Uyu ni Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Dr Uzziel Ndagijimana ajya kugeza ingengo y’imari 2019/2020 ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo