Minisitiri w’Uburezi yakarabiye imbere y’abayobozi b’ibigo bacunga nabi za Mudasobwa z’abana

Mu nama yahuje abayobozi b’ibibigo by’amashuri byose byo mu Rwanda byahawe imishini za Mudasobwa zigenewe abanyeshuri biga haba mu cyiciro cy’amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange, Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura yakarabiye imbere ya bamwe mu bayobozi b’ibigo bagaragayeho imicungire mibi ya za Mudasobwa z’abanyeshuri.

.Rapport ya Minisiteri y’Uburezi imaze kugaragaza ingano y’imashini zigenewe abana zimaze kuburirwa irengero kandi bakora iperereza ndetse n’isuzuma ugasanga hari abarezi ndetse n’abandi bakozi babigizemo uruhare.

Ubugenzacyaha bwo buvuga ko ubu bamaze gufata abagera kuri makumyabiri bakurikiranyweho icyo cyaha cyo kwiba Mudasobwa.
Ubugenzacyaha kandi bukomeza buvuga ko icyo kibazo bagihagurukiye ku buryo bagomba kugihashya burundu.

Ubugenzacyaha bukomeza buvuga ko abagaragara muri icyo gikorwa kigayitse ari abazamu bacunga ibyo bigo ndetse n’abakozi aribo barimu bagenzura izo Mudasobwa.

Urwego ry’Ubugenzacyaha, RIB bagize bati "Ugasanga abarezi bashinzwe gucunga izo mashini bafite imfunguzo ariko mu kanya imashini zikabura nta watoboye ndetse nta n’uwaciye urugi, urumva ni gute bataba babigizemo uruhare?".

Rib yongeyeho ko hari aho bageze basanga iduka ricuruza imashini za Positivo zishaje ukibaza aho baziguriye bikakuyobera.

Izo mashini cyane cyane uba usanga zifite ijambo banga (Password) ariko usanga izo nta magambo banga aba arimo yarakuwemo. Icyo gihe kandi usanga ya magambo banga aba afitwe n’abacunga izo mashini niyo mpamvu rero baba bagomba gukurikiranwa.

Hatanzwe ingero nkaho muri Rutsiro haheruka kwibwa Mudasobwa zikabakaba mirongo inani, banavuga nko mu karere ka Karongi hibwe izindi zisaga ijana ugasanga icyo ari ikibazo gikomeye.

Umuyobozi umwe w’ikigo cy’amashuri yisumbuye yavuze ko bigira ingaruka ku banyeshuri kuko iyo izo mashini zibuze usanga abana basangira imashini imwe ugasanga bizasubiza inyuma intego yihawe bajya gushyiraho iyi gahunda y’imashini ku banyeshuri.

Minisitiri w’uburezi Bwana Eugene Mutimura yaguze ko aburiye abayobozi b’ibigo by’amashuri kumubwira ko mudasobwa z’abanyeshuri zibwe, yavuzeko arambiwe na bene ayo matelefone.
Yagize ati "Ntihazagire umpamagara ambwira ngo mudasobwa zabuze, nimwite ku nshingano zanyu mukurikirane neza ibyo Leta yabahaye kuko ziriya mashini zaguzwe amafaranga y’abanyarwanda kandi atagomba gukinishwa".

Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura yakomeje avuga ko abakozi bagize uruhare mu ibura ry’izo mashine ko bagomba guhabwa ibihano byo mu rwego rw’akazi.

Yagize ati "Abo bose bagomba guhanwa bagahabwa kandi ibihano byo mu rwego rw’akazi nkuko itegeko ribiteganya".

Ibigo by’amashuri 739 bifatwa nk’ibifite ‘Smart Classrooms’ mu gihugu byahawe mudasobwa 69 982, abarimu bahawe 2,040 zifite agaciro ka miliyoni 24 Frw.

Muri gahunda ya Smart Classrooms, amashuri yisumbuye 51 akoresha umuyoboro wa fibre optique, 432 akoresha 4G LTE mu gihe 739 yahawe mudasobwa zo kuyitangiza.
Smart Classroom ni ishuri rishyirwamo mudasobwa, rifite internet, projecteurs n’ibindi bikoresho bifasha abanyeshuri kwiga binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho.

Denis Fabrice Nsengumva

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo