Kwa Nyirangarama banyuzwe na EXPO 2019

Nyuma yuko imurikagurisha (EXPO 2019) yaberaga I Gikondo ishojwe ku mugaragaro, umuyobozi akaba na Nyiri Ese URWIBUTSO, SINA GERARD avuga ko ryamugendekeye neza agendeye ku bwitabire yabonye.

Avuga ko muri EXPO 2019 Ese URWIBUTSO itarasiba na rimwe muri EXPO zagiye ziba, yari ifite ibicuruzwa bitandukanye nkuko bisanzwe ariko kuri iyi nshuro by’umwihariko bakaba bari bafite ‘Akarusho gafunzwe mu buryo bugezweho.

Aka karusho kari mu birahuri no mu makarito nyuma yo kuvugurura uburyo kari gafunzemo by’umwihariko kavanwe mu bikoresho bikoze muri plastic.

SINA GERARD avuga ko yishimiye uburyo muri EXPO 2019 abayitabiriye banyuzwe n’Akarusho cyane cyane mu buryo kari gafunzemo bunagafasha gukundwa ku isoko mpuzamahanga n’ubusanzwe kari gasanzwe kagurishwaho.

Avuga ko kuva bamuritse ‘Akarush’o gafunze mu buryo bushya, kamaze kugera hirya no hino ku masoko atandukanye ku isi, ati "Ubwo twakamurikaga ahangaha (muri EXPO 2019) kahise gatangira gukwira mu masoko atandukanye ari ayo mu Rwanda yewe no hanze kagezeyo I Burayi, muri Amerika".

Ese URWIBUTSO imaze kubaka izina mu bicuruzwa byayo haba mu Rwanda no hanze dore ko nyirayo avuga ko anakoresha uburyo bwose mu kwamamaza ibicuruzwa byayo haba mu Rwanda ndetse no hanze.


Nyiri Ese URWIBUTSO, SINA GERARD

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo