Kigali: Baranduye imyaka  y’abaturage ngo ni ’ Umwanda’

Abaturage bahingaga mu Kagari ka Nyagahinga ,Umurenge wa Rusororo,Akarere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali bavuga ko mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki 17 Mata 2021 abakarani bazanywe n’imodoka y’Umurenge wa Rusororo maze biroha mu myaka yabo bararandura nyuma haza kuza indi imodoka irayipakira bivugwa ko yaguzwe.

Ngo aba baturage babwiwe ko bakagombye kuba barakuyeho iyi myaka yabo babwirwa ko ari umwanda ngo ni mu rwego rwo kwitegura Inama ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) izabera i Kigali tariki 21 Kamena 2021.

Aba baturage mu kiganiro bagiranye na Umubavu Tv Online na Umubavu.com bavuze ko basaba bakwishyurwa agaciro k’imyaka yabo yaranduwe kuko bari barayitanzeho byinshi ndetse ngo ni nayo bari batezeho amaramuko.

Uwitwa Uzayisenga Clementine umubyeyi w’abana 9 n’umwuzukuru umwe , atuye mu Mudugudu wa Kinyaga ,Akagari ka Ruhanga avuga ko yari yarahinze ibishyimbo ariko agatungurwa n’uko byaranduwe ndetse n’ibyaranduwe ntabibone akabwirwa ko hari imodoka yaje ikabipakira bivugwa ko byaguzwe ati’’Imodoka irara ibitunda mbashize kubaza , barambwura ngo barampa ibishyimbo ibiro 30 byonyine , banyangiriza amateke yararimo n’ibigori byarimo byose ntacyo nabonye gusa narabyanze ’’

Akomeza avuga ko aha hantu yatangiye kuhahinga mu mwaka 2008 ngo nyuma y’uko Perezida Kagame asabye ko ahantu hari ibihuru hagomba gukorerwa isuku, ngo nyuma yaje no kwivuganira na nyiri iyi sambuamwemerera kuhahinga anamusaba kujya ahakorera isuku.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ibi bikorwa byo kurandura imyaka byahagarariwe n’ubuyobozi bw’Umurenge .Ngo ntampamvu bigeze bahabwa yatumye barandurirwa imyaka uretse kubabwira ko imyaka yabo ari umwanda.Ngo ubusanzwe aha hantu yahasaruraga imifuka 4 y’ibishyimbo.

Uwimana Marie Grace uvuga ko nawe yaranduriwe ibishyimbi n’amateke akabwirwa ko bakeneye amasuku ngo basabye ko bahabwa ibyumweru 2 gusa ngo imyaka yabo ikera barabangira ahubwo ubuyobozi bubabwira ko icyo bazasubizwa ari imbuto bateye gusa .

Uwimana avuga ko yahawe ibiro 15 by’ibishyimbo mu gihe yasaruraga ibiro 70 ndetse akanahakura ibiro 200 by’amateke ati’’ Bamfashije bangenera ikinkwiye kuko umuhinzi aravunika’’

Yamuragiye Vestine ,avuga ko nawe yaranduriwe imyaka , yavuze ko yahinze ari mu rwego rwo kurwanya imirire mibi agira ngo abana be batazicwa na bwaki avuga ko ku wa Kane tariki 15 Mata 2021 aribwo haje abayobozi bababwira ko bagomba gukuraho imyaka yabo , abandi nabo basaba ibyumweru bibiri kuko bumvaga ko imyaka yaba yeze wenda bakajya kuyihubika , birangira impande ebyiri zisa n’izumvikanye.

Ngo ku wa Gatandatu tariki 17 Mata 2021 nibwo yaje gutungurwa ko kubwirwa n’abantu ko imyaka ye yaranduwe ngo yahise atabara ahageze asanga harimo abantu barimo kurandura abandi bari inyuma batera Pasiparumu ngo ’bivugwa ko ari inama iri gutegurwa’.

Akomeza avuga ko yibaza niba abazaza muri iyo nama nta nda bagira yo kurya ku buryo bisaba kurandura imyaka mu gihe yari asanzwe asarura ibilo 80 by’ibishyimbo n’ibiro 150 by’amateke.

Ati’’Bampaye udushyimbo dukeya ku bw’inzara narimfite ndadutora , ni duke ntitwanyuze , byari ibilo 15. Nadutoye mu buryo bwo kugira ngo ntibira abana , ndavuga nti reka mbitore ntekere abana’’

Aba baturage bavuga ko ubusanzwe ibintu bitari bimeze neza ngo kurandurirwa imyaka bigiye kuba guhumira ku mirari kuko ariyo bari batezeho amaramuko bityo ko hatagize igikorwa ntakabuza bazicwa ’inzara.

JPEG - 84.3 kb

Barataka ko bagiye kwibasirwa n’inzara niba hatagize igikorwa

Umunyambabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo yabwiye Umubavu tv Online na Umubavu.com ko aba baturage ahantu bahingaga ari mu bibanza by’abandi ndetse ko hari hashize amezi abiri bababwiye ko batemerewe kugira imyaka bahatera kuko hatagenewe ubuhinzi.

Ngo kubijyanye no kuba bari bahawe ibyumweru 2 kugora ngo imyaka yabo ibanze yere , uyu muyobozi avuga ko nta muntu bigize babivugana.

Ku bijyanye no kuba aba baturage bari bamaze imyaka myinshi bahinga aha hantu, Gitifu yavuze atabimenya kuko ataramara umwaka ayobora uyu Murenge.

Kigali: Baranduye imyaka y’abaturage ngo ni ’ Umwanda’





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
CHADCK Kuya 24-04-2021

ABO,BA GITIFU NKABO,BARADUSEBEJEPE!!!

hhhhhhhhhhhhhhhhhh Kuya 23-04-2021

hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh

Aaa Kuya 21-04-2021

Rwanda we uranze ubaye iciro ry imigani mwisi yose

Aaa Kuya 21-04-2021

Rwanda we untera agahinda pe bayobozi ibyo muri gukorera abaturage muri gukungurira igihugu pe umuntu asigaye agira ipfunwe mu kuba umunyarwanda pe aha burya ingoma zose nizimwe ntimukatubeshye nzaba mbarirwadaaa

Rwanda Kuya 21-04-2021

Ubudasa.,genda Rwanda uratengamaye

Kirimanyi Kuya 20-04-2021

Ahaaaaa ibyo mbona i Rwanda nta handi ndabibona. Imyaka yabaye umwanda ryari, gute kweli? Gitifu ayishyure.

Kirimanyi Kuya 20-04-2021

Ahaaaaa ibyo mbona i Rwanda nta handi ndabibona. Imyaka yabaye umwanda ryari, gute kweli? Gitifu ayishyure.

Innocent Kuya 20-04-2021

Mbega ubukunguzi we! Imyaka yabaye umwanda ryari mwa Bantu MWe?