Impaka ku  mibare  y’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda

Ikigo cy’u Rwanda cy’ibarurishamibare cyatangaje ko umusaruro mbumbe (GDP/PIB) mu gihembwe cya kabiri (ukwezi kwa 4, 5,6) cy’uyu mwaka wazamutse ku kigero cya 20,6%.

Ni igipimo cyo hejuru cyatumye hari abibaza impinduka zabayeho mu gihe gito gishize u Rwanda rutangiye gusohoka mu mabwiriza ahagarika ibikorwa byinshi by’ubukungu.

Umwe mu batuye i Kigali yabwiye BBC ko atumva uko leta ivuga ko ubukungu bwazamutse kandi ubwe n’abandi benshi bwifashe nabi, n’ibiciro ku isoko bikiri hejuru.

Teddy Kaberuka, umusesenguzi mu bukungu yabwiye BBC ko impamvu imibare y’igihembwe cya kabiri cya 2021 iri hejuru ari uko iyo babara GDP/PIB ku gihembwe bakigereranya n’icy’umwaka ushize nka cyo.

Ati: "Igihembwe nk’icyo cya 2020 hari Guma mu rugo, nta kintu cyakoraga, inganda, servisi, ubwikorezi, amashuri…byose byari bifunze. Bivuze ko ubukungu bwari bwaguye hasi."

Muri icyo gihembwe cya 2020, ikigo cy’ibarurishamibare cyatangaje ko ubukungu bwasubiye inyuma kugera kuri - 12.4%.

Kaberuka ati: "Iyo rero bagereranyije icyo gihembwe n’icy’uyu mwaka - cyo cyaranzwe n’ibikorwa bisanzwe kuko nta guma mu rugo yabayeho, birumvikana ko imibare yajya hejuru."

Kuzamuka kw’imibare muri iki gihembwe cya kabiri ariko Kaberuka avuga ko bitavuze ko ubukungu bumaze kugera ku kigero cyo kuzamuka bwari bugezeho mbere ya Covid.

Ati: "Icyo iyi mibare itugaragariza ni uko ubu igihombo kirasa n’ikiri kugabanuka.

"Hatabaye izindi ngorane zatuma hongera kuba Guma mu rugo biraboneka ko mu mwaka utaha cyangwa mu myaka ibiri bishobora gusubira ku rugero rwa mbere ya Covid"

Njyewe simbona icyazamutse

Mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka ushize abaturage bagaragaje kwinubira izamuka ry’ibiciro ku by’ibanze bakenera mu buzima, kuva icyo gihe ibiciro ntabwo byamanutse.

Mu butumwa bwanditse, Clementine Muhoza ucuruza amata i Kigali yabwiye BBC ko atumva icyo bisobanuye kuvuga ko ubukungu bwazamutse kandi we ubuzima bukimugoye.

Ati: "Ni gute bavuga ngo ubukungu bwarazamutse kandi tugikennye? Abantu nta mafranga bafite, ibiciro biri hejuru, ibyo ducuruza ntibigenda. Njyewe simbona icyazamutse."

Teddy Kaberuka avuga ko ibiciro ku masoko bigenwa n’uko isoko rihagaze, ati: "Iyo umusaruro ari mwinshi ibiciro biragabanuka waba mucye bikazamuka."

Yongeraho ati: "Nubwo ubukungu bwazamutse muri iki gihemwe ugereranyije n’icya 2020, ntabwo bivuze ko ibiciro byamanutse, ahubwo byarazamutse."

Leta y’u Rwanda ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigereraranyo cya 7.8% mu myaka irenga 20 ishize.

Raporo y’ikigega mpuzamahanga cy’imari, FMI/IMF, yo mu kwezi kwa gatanu ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwitezwe kuzamuka kuri 5.1% mu 2021, mu gihe bwasubiye inyuma kuri 3.4% mu 2020 kubera Covid-19.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo
katab Kuya 17-09-2021

ariko aba batip bize neza cyangwa babuze imboga wamugani wa cyuma aha yarigukoresha kuzanzamuka ntabwo yari gukoresha kuzamuka

katab Kuya 17-09-2021

ariko aba batip bize neza cyangwa babuze imboga wamugani wa cyuma aha yarigukoresha kuzanzamuka ntabwo yari gukoresha kuzamuka