Close MORE NEWS Imisusire y’inoti nshya ya 500 n’iya 1000 zitangira gukoreshwa vuba-AMAFOTO UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 7-02-2019 saa 12:11' whatsapp Facebook Nyuma y’igihe kitari gito abantu bijujutira gutunga inoti za 500 zishaje cyane, Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yatangaje ko mu cyumweru gitaha inoti nshya ya 500 Frw n’iya 1000 Frw zizatangira gukoreshwa, nyuma yuko ibirango byazo bivuguruwe ndetse hagakazwa n’uburyo zikozwemo mu rwego rw’umutekano wazo. Ku wa 28 Mutarama 2019 nibwo Inama y’abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya 1000 Frw n’Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya 500 Frw. Kuri uyu Kane Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yabwiye itangazamakuru ko ikigo cyo mu Budage kitwa G+D (Giesecke+Devrient), ari cyo cyatsindiye isoko ryo gukora inoti nshya za 500Frw na 1000 Frw. Yavuze ko igisigaye ari uko iteka rya Perezida wa Repubulika risohoka inoti nshya za 500 Frw n’iza 1000 Frw zigatangira gukoreshwa. Yagize ati “Twizeye ko mu cyumweru gitaha izi noti zombi tuzazisohora. Mu cyumweru gitaha tuzazikwirakwiza hose mu mabanki n’ahandi kugira ngo abantu babone n’ibindi byagiye bihindukamo nk’aho ibiranga umutekano wazo twarushijeho kubikaza”. Rwangombwa avuga ko inoti ya 500Frw yari ubururu bwenda gusa n’iya 1000 ndetse yasazaga vuba. Yahinduwe n’ishusho yayo irahinduka. Ati “Twagiye gukoresha iyindi kuko izo twari dufite zari zimaze gusaza tumaze kuzimara tugenda tuzikuramo. Byari ngombwa ko dukora izindi, ariko kubera ikibazo cyari gihari biba ngombwa ko duhindura inoti uko iteye n’uko isa”. Imisusire y’inoti nshya ya 500 igaragaza ko ubu ari ikigina kidatose cyane, hariho abana bakoresha mudasobwa nk’uko iyari isanzwe bimeze ariko bavuye kuri bane basanzweho, ubu hariho batatu. Inyuma ahari inka ubu hariho ikiraro kimenyerewe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kinyura hejuru y’ishyamba kizwi nka ‘Canopy walkway’, cyashyizweho mu rwego rwo kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda. Ku noti ya 1000 Frw nshya ho nta cyahindutse kinini uwayibona yagira ngo ni isanzwe, ariko hahinduwe akantu kamwe kashyizweho hagamijwe kurushaho kwimakaza umuco nyarwanda, aho ahari inuma y’icyatsi hashyizwe Intore, ifitemo ibara ry’icyatsi na zahabu. Intore iri iruhande rw’ahari inzu ndangamurage. Rwangombwa avuga ko inoti zaguzwe zishobora gukoreshwa mu myaka itatu ariko ishobora kurenga. Zaguzwe miliyari 5 Frw mu gihe cy’imyaka itatu, ni ukuvuga arenga gato miliyari 1.6 Frw ku mwaka. Ikigo cyo mu Budage kitwa G+D (Giesecke+Devrient), cyakoze izi noti, gifite icyicaro i Munich, kikaba gikora inoti, amakarita akoreshwa n’ibigo by’imari n’ikoranabuhanga ryo gucunga amafaranga. Cyashinzwe mu 1852 na Hermann Giesecke afatanyije na Alphonse Devrient. Ni icya kabiri ku Isi mu gukora amafaranga y’inoti, cyinjiza miliyari 2.45 z’amadolari ku mwaka.Gifite abakozi 8000 n’amashami 50 ku Isi. Nicyo gikorera Banki Nkuru y’u Budage inoti z’amayero. Inoti ya 1000 Frw ntabwo yahindutse cyane uretse inuma yakuweho igasimbuza intore iri iruhande rw’inzu ndangamurage Mu noti ya 1000 Frw ahari inuma hashyizwe Intore Inoti ya 500 ni ikigina yashyizweho ikiraro kinyura mu kirere cyubatse muri Pariki ya Nyungwe Inoti nshya ya 500 Frw n’iya 1000 Frw zizatangira gukoreshwa mu cyumweru gitaha @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umugore wigeze kuyobora ADEPR UMUHOZA Aurelie akurikiranweho kuba mu mutwe w’iterabwoba amakuru Idamange ngo yagabweho igitero n’abantu batazwi amakuru Umugororwa arasiwe I Rusizi arapfa amakuru Urujijo mu rubanza rw’umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan amakuru Umunsi wo kwibuka abuhutu bishwe wasabwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda amakuru Uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yatanze ikirego mu Bufaransa amakuru Umwanditsi w’ibitabo avuze kuri Maj Gen Rwarakabije ,yikoma RDB amakuru Urujijo ku nyandiko isinywa n’abagiye gukingirwa Covid-19 mu Rwanda amakuru Iperereza ku bari abayobozi ba ADEPR ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
Imisusire y’inoti nshya ya 500 n’iya 1000 zitangira gukoreshwa vuba-AMAFOTO UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 7-02-2019 saa 12:11' whatsapp Facebook Nyuma y’igihe kitari gito abantu bijujutira gutunga inoti za 500 zishaje cyane, Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yatangaje ko mu cyumweru gitaha inoti nshya ya 500 Frw n’iya 1000 Frw zizatangira gukoreshwa, nyuma yuko ibirango byazo bivuguruwe ndetse hagakazwa n’uburyo zikozwemo mu rwego rw’umutekano wazo. Ku wa 28 Mutarama 2019 nibwo Inama y’abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya 1000 Frw n’Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya 500 Frw. Kuri uyu Kane Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yabwiye itangazamakuru ko ikigo cyo mu Budage kitwa G+D (Giesecke+Devrient), ari cyo cyatsindiye isoko ryo gukora inoti nshya za 500Frw na 1000 Frw. Yavuze ko igisigaye ari uko iteka rya Perezida wa Repubulika risohoka inoti nshya za 500 Frw n’iza 1000 Frw zigatangira gukoreshwa. Yagize ati “Twizeye ko mu cyumweru gitaha izi noti zombi tuzazisohora. Mu cyumweru gitaha tuzazikwirakwiza hose mu mabanki n’ahandi kugira ngo abantu babone n’ibindi byagiye bihindukamo nk’aho ibiranga umutekano wazo twarushijeho kubikaza”. Rwangombwa avuga ko inoti ya 500Frw yari ubururu bwenda gusa n’iya 1000 ndetse yasazaga vuba. Yahinduwe n’ishusho yayo irahinduka. Ati “Twagiye gukoresha iyindi kuko izo twari dufite zari zimaze gusaza tumaze kuzimara tugenda tuzikuramo. Byari ngombwa ko dukora izindi, ariko kubera ikibazo cyari gihari biba ngombwa ko duhindura inoti uko iteye n’uko isa”. Imisusire y’inoti nshya ya 500 igaragaza ko ubu ari ikigina kidatose cyane, hariho abana bakoresha mudasobwa nk’uko iyari isanzwe bimeze ariko bavuye kuri bane basanzweho, ubu hariho batatu. Inyuma ahari inka ubu hariho ikiraro kimenyerewe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kinyura hejuru y’ishyamba kizwi nka ‘Canopy walkway’, cyashyizweho mu rwego rwo kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda. Ku noti ya 1000 Frw nshya ho nta cyahindutse kinini uwayibona yagira ngo ni isanzwe, ariko hahinduwe akantu kamwe kashyizweho hagamijwe kurushaho kwimakaza umuco nyarwanda, aho ahari inuma y’icyatsi hashyizwe Intore, ifitemo ibara ry’icyatsi na zahabu. Intore iri iruhande rw’ahari inzu ndangamurage. Rwangombwa avuga ko inoti zaguzwe zishobora gukoreshwa mu myaka itatu ariko ishobora kurenga. Zaguzwe miliyari 5 Frw mu gihe cy’imyaka itatu, ni ukuvuga arenga gato miliyari 1.6 Frw ku mwaka. Ikigo cyo mu Budage kitwa G+D (Giesecke+Devrient), cyakoze izi noti, gifite icyicaro i Munich, kikaba gikora inoti, amakarita akoreshwa n’ibigo by’imari n’ikoranabuhanga ryo gucunga amafaranga. Cyashinzwe mu 1852 na Hermann Giesecke afatanyije na Alphonse Devrient. Ni icya kabiri ku Isi mu gukora amafaranga y’inoti, cyinjiza miliyari 2.45 z’amadolari ku mwaka.Gifite abakozi 8000 n’amashami 50 ku Isi. Nicyo gikorera Banki Nkuru y’u Budage inoti z’amayero. Inoti ya 1000 Frw ntabwo yahindutse cyane uretse inuma yakuweho igasimbuza intore iri iruhande rw’inzu ndangamurage Mu noti ya 1000 Frw ahari inuma hashyizwe Intore Inoti ya 500 ni ikigina yashyizweho ikiraro kinyura mu kirere cyubatse muri Pariki ya Nyungwe Inoti nshya ya 500 Frw n’iya 1000 Frw zizatangira gukoreshwa mu cyumweru gitaha @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umugore wigeze kuyobora ADEPR UMUHOZA Aurelie akurikiranweho kuba mu mutwe w’iterabwoba amakuru Idamange ngo yagabweho igitero n’abantu batazwi amakuru Umugororwa arasiwe I Rusizi arapfa amakuru Urujijo mu rubanza rw’umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan amakuru Umunsi wo kwibuka abuhutu bishwe wasabwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda amakuru Uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yatanze ikirego mu Bufaransa amakuru Umwanditsi w’ibitabo avuze kuri Maj Gen Rwarakabije ,yikoma RDB amakuru Urujijo ku nyandiko isinywa n’abagiye gukingirwa Covid-19 mu Rwanda amakuru Iperereza ku bari abayobozi ba ADEPR ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi