Close MORE NEWS Imashini zikora itabi zo kwa Rwigara zatejwe cyamunara UMUBAVU.com admin Kuya 18-06-2018 saa 11:21' whatsapp Facebook Ikigo cyitwa MM & RGD Company Ltd gihagarariwe na Olivier Udahemuka cyegukanye muri cyamunara, imashini zikora itabi z’uruganda Premier Tobacco Company rw’umuryango wa Rwigara, zigurwa kuri miliyari imwe na miliyoni 797 Frw(1,797,000,000Frw). Kuri uyu wa Mbere nibwo Umuhesha w’inkiko w’Umwuga, Me Habimana Védaste, yagurishije mu cyamunara imashini zikoreshwa mu gutunganya itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd’ ngo hishyurwe umusoro ugera kuri miliyari esheshatu uwo muryango ubereyemo leta. Anne Rwigara uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi mu muryango wa Rwigara yavuze ko batishimiye igiciro izi mashini ziguzweho. Umuhesha w’inkiko ariko yavuze ko kwanga iki giciro cyo muri cyamunara ari uburenganzira bwabo, itegeko rigena ko kugira ngo wange igiciro ari uko kiba kitagejeje kuri 75% y’igiciro cyahereweho muri cyamunara. Yashimangiye kandi ko iyi cyamunara igiciro cyatanzwe ari igiciro cyahereweho muri cyamunara, ni ukuvuga ko nyir’umutungo adafite uburenganzira bwo kwanga igiciro cyafatiweho. Mu mpera za Werurwe uyu mwaka nabwo amakarito manini 7195 y’itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd’ yatejwe cyamunara, rigurwa na Murado Business Ltd, amafaranga y’u Rwanda miliyoni 512. Ni ukuvuga ko hamaze kuboneka miliyari 2 na miliyoni 309 Frw muri miliyari esheshatu uyu muryango wishyuzwa. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) giheruka gutangaza ko igihe amafaranga avuye muri cyamunara atishyura imisoro yose umuryango wa Rwigara ubereyemo leta, asigaye azashakwa mu yindi mitungo bafite. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Imashini zikora itabi zo kwa Rwigara zatejwe cyamunara UMUBAVU.com admin Kuya 18-06-2018 saa 11:21' whatsapp Facebook Ikigo cyitwa MM & RGD Company Ltd gihagarariwe na Olivier Udahemuka cyegukanye muri cyamunara, imashini zikora itabi z’uruganda Premier Tobacco Company rw’umuryango wa Rwigara, zigurwa kuri miliyari imwe na miliyoni 797 Frw(1,797,000,000Frw). Kuri uyu wa Mbere nibwo Umuhesha w’inkiko w’Umwuga, Me Habimana Védaste, yagurishije mu cyamunara imashini zikoreshwa mu gutunganya itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd’ ngo hishyurwe umusoro ugera kuri miliyari esheshatu uwo muryango ubereyemo leta. Anne Rwigara uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi mu muryango wa Rwigara yavuze ko batishimiye igiciro izi mashini ziguzweho. Umuhesha w’inkiko ariko yavuze ko kwanga iki giciro cyo muri cyamunara ari uburenganzira bwabo, itegeko rigena ko kugira ngo wange igiciro ari uko kiba kitagejeje kuri 75% y’igiciro cyahereweho muri cyamunara. Yashimangiye kandi ko iyi cyamunara igiciro cyatanzwe ari igiciro cyahereweho muri cyamunara, ni ukuvuga ko nyir’umutungo adafite uburenganzira bwo kwanga igiciro cyafatiweho. Mu mpera za Werurwe uyu mwaka nabwo amakarito manini 7195 y’itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd’ yatejwe cyamunara, rigurwa na Murado Business Ltd, amafaranga y’u Rwanda miliyoni 512. Ni ukuvuga ko hamaze kuboneka miliyari 2 na miliyoni 309 Frw muri miliyari esheshatu uyu muryango wishyuzwa. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) giheruka gutangaza ko igihe amafaranga avuye muri cyamunara atishyura imisoro yose umuryango wa Rwigara ubereyemo leta, asigaye azashakwa mu yindi mitungo bafite. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu