Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kigiye guteza cyamunara itabi ry’abo kwa Rwigara

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Rwanda Revenue Authority (RRA), kiratangaza ko kigiye guteza cyamunara itabi riri mu bubiko bw’uruganda rwitwa Premier Tobacco Company Ltd rw’Umuryango w’Umunyemari Rwigara Assinapol kugira ngo haboneke ubwishyu bw’imisoro rubereyemo iki kigo.

Iki kigo gitangaza ko uyu muryango wa Rwigara urimo ibirarane by’imisoro bya miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda byo guhera mu mwaka wa 2012 akomoka ku ruganda rwawo rukora itabi ‘Premier Tobacco Company.’

PNG - 519.3 kb
Itabi riri mu Ruganda Premier Tobacco Company Ltd rw’abo kwa Rwigara rigiye gutezwa cyamunara


RRA itangaza ko yaganiriye n’uyu muryango ukerekwa ko ufite uburenganzira bwo kwishyura uyu mwenda mu byiciro, ugakomeza imirimo y’uruganda ariko ukabyanga.

PNG - 519.3 kb
Itabi riri mu Ruganda Premier Tobacco Company Ltd rw’abo kwa Rwigara rigiye gutezwa cyamunara

Itangazo ryo guteza cyamunara, rivuga ko umuhesha w’inkiko w’umwuga amenyesha abantu bose ko ku wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018; "hazagurishwa mu cyamunara ububiko bw’itabi ryakozwe n’uruganda ‘Premier Tobacco Company’ cyamunara ikazabera aho uruganda rwubatse i Gikondo muri Parc Industriel.”

Komiseri Mukuru wa RRA, Tusabe Richard, aherutse kubwira abanyamakuru ko umuryango wa Rwigara hari abandi bantu benshi cyane cyane amabanki bawishyuza imyenda ubafitiye, ikaba ari imwe mu mpamvu yatindije icyamunara.

Ati “Icyabitindije ni amategeko, hari ibigomba kubahirizwa. Ba nyiri Premier Tobacco Company, bafitiye imyenda abantu benshi cyane cyane amabanki. Ayo mabanki hari amafaranga abishyuza kuko naho bakoze ubuhemu bwo kutishyura ku gihe, na bo bakaba bashaka gutangiza inzira yo guteza cyamunara.”

Yakomeje avuga ko RRA n’ayo mabanki bagomba kugena agaciro k’imitungo izatezwa cyamunara nk’uko amategeko abiteganya, ibi ngo bikaba bitazarenza ukwezi kwa kabiri bitarangiye ngo hatangazwe icyamunara.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo