Ibya Bannyahe  bikomeje kuba Agatereranzamba..., Baratabaza  Perezida Kagame

Nyuma y’uko bavuze ko baburana mu mizi kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Mata 2021 nyuma bagera ku rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge bagatungurwa n’uko batakiburanye ahubwo haba icyo bise inama ntegurarubanza bavuga ko ari uburyo umujyi wa Kigali baburana uri gukoresha mu gutinza imanza zabo mu kubananiza no kubasiragiza.

Uyu munsi hagomba kuburana abantu bo mu midugudu ya Kongondo ya Mbere , iya Kabiri , n’iya Gatatu , Akagari ka Nyarutarama ,Umurenge wa Remera,Akarere ka Gasabo , baburana n’Umujyi wa Kigali ,bakaba baburana imanza zitandukanye hari abangirijwe imitungo cyangwa abasenyewe badahawe ingurane , hari abakerewe kwishyurwa ingurane ikwiye bo bagituye, hari n’abari kuregera gusubizwa uburenganzira ku mitungo yabo.

Ihorahabona Jean de Dieu wari utuye mu Mudugudu wa Kangondo ya Kabiri avuga ko Umujyi wa Kigali wamubariye arenga Miliyoni 39 mu gihe mu 2017 umugenagaciro ubwe yari yizaniye yari yahaywe umutungo we agaciro ka Miliyoni 47 gusa ngo byakomeje kwanga ahubwo Umujyi wa Kigali umuhatira kujya mu nzu zo mu Busanza.

Akomeza avuga ko iby’iwabo ari agahomamurwa kuko hari abantu bicaye hejuru y’amategeko kuko iyo biza kuba atariko bimeze ubu hari abakagombye kuba babazwa ibyo bakorewe bavuga ko ari akaboko gakomeye kari ku mitungo yabo.

Yakomeje avuga ko nyuma y’uko urukiko rwa Gasabo rwimuriye urubanza rwe mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yumvaga ko agiye kuburana mu mizi gusa , ngo yatunguwe no kubona ibyari ukuburana byiswe Integurarubanza.

Akomeza avuga ko hatigeze haba ibiganiro hagati y’uwimura n’uwimurwa ahubwo ko habaye iterabwoba na n’ubu rigikoreshwa kuko ngo ubuyobozi aho kuza mu nyungu z’umuturage bwaje buvugira ugiye kubimura.

Asaba ko yakongere gukorerwa igenagaciro rishya ndetse no gukurirwaho imisoro kugeza igihe imyanzuro i y’urubanza izabera itegeko.

Uwitwa Uwamurengeye Chantal , avuga ko bahobotewe bagasenyerwa n’Umujyi wa Kigali nta ngurane bahawe ,ngo bari barabwiwe ko bazahabwa ingurane yumvikanyweho nk’uko itegeko ribiteganya ariko ngo siko byagenze ahubwo basenyewe ntanteguza.

Akomeza avuga ko batabaza Perezida Kagame ko niba yarumvise ibyifuzo byabo yabatabara bakarenganurwa kuko ngo umwaka wose amaze asiragira mu nkiko ubu ubuzima bwahindutse ngo nta muntu n’umwe ubitaho

Aba bose biteganyijwe ko bazaburana n’Umujyi wa Kigali mu mizi tariki 6 Gicuriza 2021 .Muri izi manza Umujyi wa Kigali urikunganirwa na Maitre Safari Vianney nabo bakaba barikunganirwa n’abanyamategeko batandukanye.

Aba baturage bavuga ko babariwe mu mwaka w’2017 ,imitungo yabo ikaza kwangizwa ntangurane bahawe mu mwaka wa 2020, bose bakaba bahuriza ku kuba bakorerwa igenagaciro rishya impande zombi zumvikanyeho.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo