Close MORE NEWS Huye: Indwara bataramenya ikomeje kubicira ihene nyuma yo kuzihesha inkingo UMUBAVU.com Nsanzimana Kuya 15-09-2020 saa 15:22' whatsapp Facebook Abarozi b’ihene bo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye barasaba ubuyobozi kubasura bakabafasha gusobanukirwa indwara idasanzwe ikomeje kwica ihene zabo nyuma yo kuzikingiza. Ni nyuma y’uko kuva mu mwaka ushize indwara idasanzwe ikomeje kwica ihene zabo. Bavuga ko iyo bavuye kuzikingiza zifatwa n’indwara y’impiswi bikarangira zimwe zipfuye. Abaganiriye n’UMUBAVU ni abo mu Kagari ka Rukira mu Mudugudu wa Agasharu barimo urugo rumwe rumaze gupfusha ihene 18 mu mwaka umwe. Madeline Mutumwika warimo ashakisha ubwatsi bw’ihene enye yasigaranye nyuma yo gupfusha 3 zizize iyi ndwara abaturage bataramenya yavuze ko akeka ko izi hene ze zishwe n’inkingo zahawe. Yagize ati “Twaragiye turazikingiza tuvuyeyo zirarwara zirapfa. Ntabwo batubwiye indwara bakingira. Twaketse izo nkingo”. Aba borozi icyo bahurizaho ni uko ihene zabo nyuma yo gukingirwa zifatwa n’impiswi zikajya zirambura nko mu cyumweru kimwe zikaba zitangiye gupfa. Ingabire Donatha avuga ko ubuyobozi bw’umudugudu aribwo bubacamo bukabasaba kujyana amatungo yabo ngo akingirwe. Gusa ngo basigaye babitinya kuko iyo bazijyanye zigakingirwa zimwe biziviramo urupfu. Avuga ko mu bibatera impungenge harimo kuba ba viterineri batababwira indwara bagiye gukingiza iyo ariyo. Ati “Tujya kumva tukumva ngo muzane amatungo tuyakingire kandi iyo tuyajyanye bucya mu gitondo yapfuye”. Mukanyonga Marie Alice amaze gupfusha ihene 18 zirimo izari mu rugo iwe n’izo umuhungu we yari yararagije abaturanyi. Avuga ko ihene ze nyuma yo kuzikingiza zagiye zifatwa zigaragaza ibimenyetso birimo, gucibwamo, gukorora no kwinanura agahamagara ba viterineri bakazitera inshinge iyo bateye urushinge bugacya yapfuye. Yagize ati “Nari mfite ihene zigera muri zirindwi ubu hasigaye iyi ng’iyi imwe nahawe mu bumwe n’ubwiyunge. Umuhungu wanjye yari afite ihene 12 yaragije mu baturage zarapfuye zose”. Mukanyonga avuga ko ihene ze esheshatu zapfuye zamuteje igihombo kitari munsi y’ibihumbi 300 kuko buri imwe yari ifite agaciro k’ibihumbi 50. Ufiteyezu Ephrem (umuhungu wa Mukanyonga) avuga ko ihene ze 12 yari yararagije mu baturanyi arizo yakuragaho amafaranga y’ishuri akemeza kubera indwara ataramenya yazifashe nyuma yo kuzikingiza zose zarapfuye zirashira. Ati “Nari nararagije ihene ahantu hane, buri urugo rumwe rurimo ihene enye, bakajya bambwira ngo ihene yapfuye nabaza nti yapfuye gute ngo yannyaga cyane, nkababwira ngo bage gushaka viterineri hashize iminsi bakambwira ngo yapfuye”. Akomeza agira ati “Napfushije ihene 12 mu gihe cy’umwaka umwe wa 2019. Imbogamizi dufite ni uko tutamenye icyorezo gitera ayo matungo kuko ubusanzwe icyorezo gitera mu matungo bakamenyesha uko umuntu arinda amatungo ye”. Aba baturage icyo bahurizaho ni uko ubuyobozi bwabafasha bakamenya igituma amatungo yabo apfa nyuma yo gukungirwa kandi baba basanzwe bayitaho bakanayavuza. Bifuza ko ubuyobozi bwababwira ikiri kwica ihene zabo ndetse bukanabashumbusha kugira ngo bave mu bihombo batewe no gupfusha ihene zabo. Umukozi ushinzwe amatungo mu karere ka Huye Kalisa Arstide yatangarije Umubavu ko urukingo rudateza urupfu gusa ngo rushobora guteza ibibazo byoroheje. Yagize ati “Urukingo ntabwo ruteza urupfu. Urukingo rushobora kugira effet secondaire (ingaruka) ariko ntabwo ari iyica amatungo”. Kalisa yavuze ko bagiye gukurikirana bakamenya igikomeje kwica izi hene nyuma y’uko zikingiwe. Avuga ko uretse urukingo bari gutanga muri iyi minsi baherukaga gukingira muri Nyakanga 2019. Ntabwo twabashije kumenya umubare w’ihene zose zapfuye nyuma yo gukingirwa gusa mu ngo eshatu umunyamakuru yabashije kugeramo yasanze barapfushije ihene 23. Ibi abaturage babitangaje mu gihe tariki 9 Ugushyingo 2019, umworozi wo mu karere ka Nyagatare witwa Sheikh Uwase Abdul Aziz yapfushije ihene n’intama 110 nyuma yo kuzihesha urukingo zikozwe n’uwiyise umuvuzi w’amatungo. Abaturagte basenyewe amazu i Nyarutarama hanzwi cyane nka ’Bannyahe’ bibaza niba Leta yarakennye ku buryo idashaka kubishyura ingurane ikwiye y’imitungo yabo nkuko yabazwe ndetse ikaba inagaragara ku igenagaciro bafite: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Habimana Kuya 29-09-2020 Nta Ndwara Idasanzwe Ihari Amatungo Ari Kwicwa Nintyingo cg abaveterineri babi kimwe muribyo kuri facebook nitwa "tumenye inkomoko yindwara zacu :ushaka kumenya byinshi Habimana Kuya 29-09-2020 Nta Ndwara Idasanzwe Ihari Amatungo Ari Kwicwa Nintyingo cg abaveterineri babi kimwe muribyo kuri facebook nitwa "tumenye inkomoko yindwara zacu :ushaka kumenya byinshi INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umugororwa arasiwe I Rusizi arapfa amakuru Urujijo mu rubanza rw’umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan amakuru Abaturage bo ku Muteremuko baravuga ko bahohoterwa n’umuyobozi wa FPR mu Kagari ka Itetero amakuru Idamange agiye kugezwa imbere y’urukiko amakuru Uwimana Abdul wamamaye muri Rayon Sports yafunzwe akekwaho gusambanya umugore w’abandi amakuru Musanze : Arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica abantu babiri abateye icyuma Amakuru yo hanze Uko USA yafashije uwari ukuriye Nissan gucika Ubuyapani atwawe mu ikarito amakuru Ghana: Pasiteri yapfiriye mu rusengero ari gusenga amakuru Inkoko yashinjwe ubwicanyi ifungirwa muri Gereza NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
Huye: Indwara bataramenya ikomeje kubicira ihene nyuma yo kuzihesha inkingo UMUBAVU.com Nsanzimana Kuya 15-09-2020 saa 15:22' whatsapp Facebook Abarozi b’ihene bo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye barasaba ubuyobozi kubasura bakabafasha gusobanukirwa indwara idasanzwe ikomeje kwica ihene zabo nyuma yo kuzikingiza. Ni nyuma y’uko kuva mu mwaka ushize indwara idasanzwe ikomeje kwica ihene zabo. Bavuga ko iyo bavuye kuzikingiza zifatwa n’indwara y’impiswi bikarangira zimwe zipfuye. Abaganiriye n’UMUBAVU ni abo mu Kagari ka Rukira mu Mudugudu wa Agasharu barimo urugo rumwe rumaze gupfusha ihene 18 mu mwaka umwe. Madeline Mutumwika warimo ashakisha ubwatsi bw’ihene enye yasigaranye nyuma yo gupfusha 3 zizize iyi ndwara abaturage bataramenya yavuze ko akeka ko izi hene ze zishwe n’inkingo zahawe. Yagize ati “Twaragiye turazikingiza tuvuyeyo zirarwara zirapfa. Ntabwo batubwiye indwara bakingira. Twaketse izo nkingo”. Aba borozi icyo bahurizaho ni uko ihene zabo nyuma yo gukingirwa zifatwa n’impiswi zikajya zirambura nko mu cyumweru kimwe zikaba zitangiye gupfa. Ingabire Donatha avuga ko ubuyobozi bw’umudugudu aribwo bubacamo bukabasaba kujyana amatungo yabo ngo akingirwe. Gusa ngo basigaye babitinya kuko iyo bazijyanye zigakingirwa zimwe biziviramo urupfu. Avuga ko mu bibatera impungenge harimo kuba ba viterineri batababwira indwara bagiye gukingiza iyo ariyo. Ati “Tujya kumva tukumva ngo muzane amatungo tuyakingire kandi iyo tuyajyanye bucya mu gitondo yapfuye”. Mukanyonga Marie Alice amaze gupfusha ihene 18 zirimo izari mu rugo iwe n’izo umuhungu we yari yararagije abaturanyi. Avuga ko ihene ze nyuma yo kuzikingiza zagiye zifatwa zigaragaza ibimenyetso birimo, gucibwamo, gukorora no kwinanura agahamagara ba viterineri bakazitera inshinge iyo bateye urushinge bugacya yapfuye. Yagize ati “Nari mfite ihene zigera muri zirindwi ubu hasigaye iyi ng’iyi imwe nahawe mu bumwe n’ubwiyunge. Umuhungu wanjye yari afite ihene 12 yaragije mu baturage zarapfuye zose”. Mukanyonga avuga ko ihene ze esheshatu zapfuye zamuteje igihombo kitari munsi y’ibihumbi 300 kuko buri imwe yari ifite agaciro k’ibihumbi 50. Ufiteyezu Ephrem (umuhungu wa Mukanyonga) avuga ko ihene ze 12 yari yararagije mu baturanyi arizo yakuragaho amafaranga y’ishuri akemeza kubera indwara ataramenya yazifashe nyuma yo kuzikingiza zose zarapfuye zirashira. Ati “Nari nararagije ihene ahantu hane, buri urugo rumwe rurimo ihene enye, bakajya bambwira ngo ihene yapfuye nabaza nti yapfuye gute ngo yannyaga cyane, nkababwira ngo bage gushaka viterineri hashize iminsi bakambwira ngo yapfuye”. Akomeza agira ati “Napfushije ihene 12 mu gihe cy’umwaka umwe wa 2019. Imbogamizi dufite ni uko tutamenye icyorezo gitera ayo matungo kuko ubusanzwe icyorezo gitera mu matungo bakamenyesha uko umuntu arinda amatungo ye”. Aba baturage icyo bahurizaho ni uko ubuyobozi bwabafasha bakamenya igituma amatungo yabo apfa nyuma yo gukungirwa kandi baba basanzwe bayitaho bakanayavuza. Bifuza ko ubuyobozi bwababwira ikiri kwica ihene zabo ndetse bukanabashumbusha kugira ngo bave mu bihombo batewe no gupfusha ihene zabo. Umukozi ushinzwe amatungo mu karere ka Huye Kalisa Arstide yatangarije Umubavu ko urukingo rudateza urupfu gusa ngo rushobora guteza ibibazo byoroheje. Yagize ati “Urukingo ntabwo ruteza urupfu. Urukingo rushobora kugira effet secondaire (ingaruka) ariko ntabwo ari iyica amatungo”. Kalisa yavuze ko bagiye gukurikirana bakamenya igikomeje kwica izi hene nyuma y’uko zikingiwe. Avuga ko uretse urukingo bari gutanga muri iyi minsi baherukaga gukingira muri Nyakanga 2019. Ntabwo twabashije kumenya umubare w’ihene zose zapfuye nyuma yo gukingirwa gusa mu ngo eshatu umunyamakuru yabashije kugeramo yasanze barapfushije ihene 23. Ibi abaturage babitangaje mu gihe tariki 9 Ugushyingo 2019, umworozi wo mu karere ka Nyagatare witwa Sheikh Uwase Abdul Aziz yapfushije ihene n’intama 110 nyuma yo kuzihesha urukingo zikozwe n’uwiyise umuvuzi w’amatungo. Abaturagte basenyewe amazu i Nyarutarama hanzwi cyane nka ’Bannyahe’ bibaza niba Leta yarakennye ku buryo idashaka kubishyura ingurane ikwiye y’imitungo yabo nkuko yabazwe ndetse ikaba inagaragara ku igenagaciro bafite: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Habimana Kuya 29-09-2020 Nta Ndwara Idasanzwe Ihari Amatungo Ari Kwicwa Nintyingo cg abaveterineri babi kimwe muribyo kuri facebook nitwa "tumenye inkomoko yindwara zacu :ushaka kumenya byinshi Habimana Kuya 29-09-2020 Nta Ndwara Idasanzwe Ihari Amatungo Ari Kwicwa Nintyingo cg abaveterineri babi kimwe muribyo kuri facebook nitwa "tumenye inkomoko yindwara zacu :ushaka kumenya byinshi INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umugororwa arasiwe I Rusizi arapfa amakuru Urujijo mu rubanza rw’umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan amakuru Abaturage bo ku Muteremuko baravuga ko bahohoterwa n’umuyobozi wa FPR mu Kagari ka Itetero amakuru Idamange agiye kugezwa imbere y’urukiko amakuru Uwimana Abdul wamamaye muri Rayon Sports yafunzwe akekwaho gusambanya umugore w’abandi amakuru Musanze : Arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica abantu babiri abateye icyuma Amakuru yo hanze Uko USA yafashije uwari ukuriye Nissan gucika Ubuyapani atwawe mu ikarito amakuru Ghana: Pasiteri yapfiriye mu rusengero ari gusenga amakuru Inkoko yashinjwe ubwicanyi ifungirwa muri Gereza NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi