Expo2019: Iyo SINA Gerard abona ibikorwa bye hirya no hino ku isi aranezerwa

Mu kiganiro n’UMUBAVU, umuyobozi wa Entreprise Urwibutso benshi bakunze kwita ’Nyirangarama’, SINA Gerard avuga ko iyo abonye ibikorwa bye bigaragara hirya no hino ku isi, anezerwa akumva afite akanyamuneza.

Ati "Iyo mbibonye ndanezerwa kandi nkasanga icyo cyizere mba nagiriwe ngomba kucyubahisha nange nkaniyubaha ariko byose bitewe n’imiyoborere myiza y’igihugu cyange".

Entreprise Urwibutso nayo yitabiriye imurikagurisha n’imurikabikorwa, Expo 2019 iri kubera igikondo izamara ibyumweru bitatu, bityo nk’ibisanzwe ikaba ikomeje kumurika ibikorwa byayo byamaze kumenywa na benshi.

Sina Gerard avuga ko muri Entreprise Urwibutso ashishikariza abanyarwanda bose guha agaciro ibyo bakora nkuko babikora, ati "Dushishikariza abanyarwanda gukora neza, tukiha agaciro, tukanoza umurimo, tukongerera agaciro ibyo dukora, tukihangira umurimo nkuko muri Entreprise yange nsanzwe mbiha agaciro kandi nkanabishyira mu bikorwa".

Akomeza avuga ko na gahunda ya ’Made In Rwanda’ cyangwa se guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda, muri Entreprise Urwibutso bayishyigikira mu buryo bukomeye dore ko ibyinshi bakora bikomoka mu Rwanda by’umwihariko mu buhinzi n’ubworozi.

Entreprise Urwibutso ihorana udushya buri mwaka bigatuma amahanga ashima ibikorwa by’iyi Entreprise ifite ikicaro mu murenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Kubera ibikorwa byayo, Entreprise Urwibutso yagiye ihabwa ibihembo bitandukanye
cyane cyane ishimirwa guhanga udushya, ubuziranenge, ikoranabuhanga n’uko iyobowe.

Uretse ibi bikorwa byose bijyanye n’ibyo abantu bagura bibafasha nk’ibyo kurya, Sina Gerard yanashinze ishuri mu byo avuga ko yashakaga kunganira Leta. Yanubatse Kiliziya mu rwego rwo gufasha abantu kubona aho basengera.

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye


Nyiri Entreprise Urwibutso, Sina Gerard avuga ko yishimira kuba ibyo akora bishimwa mu ruhando mpuzamahanga

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Mugisha Kuya 6-08-2019

Ese uyu mucuruzi agira hotel izwi mu Rwanda cg inzu runaka muri ziriya z’amashyirahamwe ko acuruje igihe kinini ku isoko? Kandi ahora avuga ko atera imbere?