BNR iti

Ibiciro ku masoko cyane cyane iby’iby’ibyangombwa nkenerwa nk’ibiribwa bikomeza kuzamuka ku masoko mu Rwanda, umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yemeje iby’iri zamuka ariko avuga ko ibyazamutse ari bicyeya.

Ejo ni bwo John Rwangombwa uyobora iyi Banki yari mu Nteko Ishinga Amategeko aho yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza n’ifaranga ryihagazeho ugereranyije n’amafaranga y’amahanga.

Idorari rimwe rya Amerika ubu rivunjwa amafaranga y’u Rwanda agera kuri 900.

Abaturage bavuga ko ibiciro by’ibyangombwa nkenerwa ku masoko mu Rwanda bigenda birushaho kuzamuka.

Ifu y’ibigori [Kawunga] kimwe mu biribwa by’ibanze mu miryango iciriritse mu Rwanda yazamutse hafi inshuro ebyiri ku giciro, bitewe n’ubwoko.

Umufuka wa 25Kg z’ifu y’ibigori itunganyirizwa mu Rwanda yo mu bwoko bwa ’Gashumba’ cyangwa ’Iraboneye’ waguraga 11,000Frw mu kwezi kwa mbere, ubu uragura 21,000Frw ku masoko i Kigali.

Ibishyimbo mu kwezi kwa mbere byari ku kigereranyo cy’amafaranga 350 ku kiro kimwe, ubu imibare yatangajwa na Minisiteri y’Ubuhinzi ejo ku wa Kane ikiro kiri hagati ya 600 na 800Frw.

Muri iyi minsi igiciro cy’ibishyimbo cyavugishije abantu cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko cyazamutse cyane ugereranyije n’igiciro byari bisanzwe bigura.

Mu kwezi gushize umucuruzi wo ku isoko rya Nyabugogo ahitwa kwa Mutangana yabwiye BBC ko ibiribwa ari bicyeya kandi bigenda birushaho guhenda kuko hari ibitakiza bivuye mu bihugu bituranyi.

Yagize ati "Ikiro cy’ibirayi ni 200, ibishyimbo byarahenze, ubu turakoresha Kawunga yo mu Rwanda gusa na yo igeze kuri 22,000 [25kg]".


Umucuruzi ku isoko rya Nyabugogo avuga ko barangura bahenzwe ari yo mpamvu ibiribwa nabyo bihenze

John Rwangombwa ejo yabwiye Abadepite ko koko hari ibiciro byazamtse cyane ku masoko ariko ibyazamutse ari bicye cyane ugereranyije n’ibyagumye aho biri cyangwa ibyagabanutse.

Abadepite bamubwiye ikibazo cy’abaturage baka inguzanyo amabanki babwirwa ko bazayishyura ku nyungu ya 16 cyangwa 17% ariko bajya kwishyura bagasanga bazishyura 20%.

Bwana Rwangombwa yavuze ko Banki nyinshi zibiterwa n’uko zidafite umutungo fatizo uhagije zicungira ku mafaranga na zo ziba zatse ibindi bigo biyacuruza.


Ibiribwa biri mu byazamuye ibiciro ku masoko mu Rwanda


Igiciro cy’ibishyimbo kiri mu bikomeje kuvugisha abantu bavuga ko ahari ari byo birajya bihagarararwaho muri za Hoteli na za Resitora aho guhagarara ku nyama nkuko bikorwa hamwe


Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa yabwiye Abadepite ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza n’ifaranga ryihagazeho ugereranyije n’amafaranga y’amahanga gusa abaturage ntibasiba kugaragaza ko ibiciro ku isoko byazamutse cyane





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
kabebe Kuya 25-11-2019

Ariko ahari ubanza yibishe kuko idorali riragurwa amafranga 935frw ifranga ryurwanda ryataye agaciro cyane kndi nibiribwa birahenze kuburyo bugaragara.ahubwo hashakwe umuti