BANNYAHE: Arishinganisha..,Bamushinja guhabwa  inkunga  na Padiri Nahimana

Nyuma y’uko tariki 6 Gicurasi 2021 ,ubwo berekezaga ku Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuburana mu mizi urubanza baburanamo n’Umujyi wa Kigali ku mitungo yabo yangijwe,batawe muri yombi bakajyanwa ahantu hatandukanye bakaza kurekurwa nyuma yo guhatwa ibibazo ku mipira y’icyatsi kibisi bari bambaye yanditseho’’Kangondo&Kibiraro Need Justice’’, uwitwa Ihorahabona Jean de Dieu avuga ko mu bibazo yabajijwe hari no kwisobanura ku kuba aterwa inkunga na Padiri Nahimana umuntu avuga ko atazi uretse kuba amubona kuri za youtube gusa.

Ihorahabona Jean de Dieu wari utuye mu Mudugudu wa Kangondo ya kabiri,Akagari ka Nyarutarama,Umurenge wa Remera ho mu karere ka Gasabo ,Umujyi wa Kigali avuga ko batekereje kwambara iyo mipira ku mpamvu nyinshi aho usanga hari abayobozi bumva ko abaturage badatekereza, aha yitangaho urugero avuga ko yatanze ikirego nyuma urukiko rumufatanya n’abagenzi be nabo babonye babagize ikipe bahitamo kwambara umwambaro ubaranga nk’ikipe.

Ngo kuba barambaye iyi mipira bagiye kuburana ntibyari mu rwego rwo kwigaragambya nk’uko hari ababihaye iyo nyito ahubwo bahisemo kwambara imipira y’icyatsi kibisi kuko ari ibara risobanura ubwigenge bityo ko bakeneye kwigenga ku mitungo yabo.

Mu kiganiro na Umubavu Tv online na Umubavu.com ,Ihorahabona ko batambaye iriya mipira ari ukwigaragambya ahubwo ko byari mu rwego rwo kugira ngo nibagera ku rukiko bajye bamenyana mbese ngo ni Impuzankano.

Avuga ko bamaze igihe kirekire basiragizwa kuva mu 2017 kugeza ubu bityo ko asanga hari akaboko gakomeye kari ku mitungo yabo.

Ihorahabona avuga ko ibyo kuvuga ngo yajya gutura mu mazu yubatswe mu Busanza, we atari umuntu wo kubakirwa kuko yari asanzwe afite uko abayeho bityo ko icyo akeneye ari uko yahabwa ingurane akajya gutura aho ashaka aho gutegekwa aho gutura kuko adashaka gushyirwa mu cyiciro cy’abafashwa kandi yari mu cyiciro cy’abafasha ibintu we abona nk’agasuzuguro.

Ku bijyanye n’inzira y’ubwunzi umucamanza yabahitiyemo , ngo nibabona umwunzi uje ashaka kuca ku ruhande bazamwamagana bakomeze inzira y’urubanza, basaba ko amategeko yatowe batabigizemo uruhare yakubahirizwa.

Ngo mu bibazo yabajijwe kuri iyi mipira harimo icyo kuba barayihawe n’amashyaka arwanya Leta y’u Rwanda , ashimangira ko we ubwe bakimara kwemeranywa ibara bazakoresha n’ibyo bazandikaho ariwe wayikoresheje mu Mujyi wa Kigali.

Akomeza avuga ko muri iyi mipira harimo uwaguraga 3500frws na 6000frws bityo ko buri muntu yaguraga uwo ashaka, amafaranga akaba ariwe uyahabwa nawe akayashyikiriza uwayikoze.

Ngo kuba bavuga ko hari abarwanya Leta babatera inkunga ataribyo kuko ari ibintu bagaragariza ibimenyetso, ngo kuba hari abamushinja cya ahabwa inkunga na Padiri Nahimana ,avuga ko hari ikoranabuhanga kandi ko abamubaza barifite mu biganza byabo bityo ko bakwishakira ukuri.

Ihorahabona avuga ko ibi byose biri mu rwego rwo kugirango bamuharabike ejo wumve ngo yatawe muri yombi ashinjwa gukorana n’imitwe irwanya Leta bityo ko hagize ikimubaho yaba azize guharanira uburenganzira bw’umutungo we kandi ko adateze guceceka igihe cyose atarabona ubutabera.

Mu gihe byari biteganyijwe ko baburana mu mizi ku wa Kane tariko 6 Gicurasi 2021 ,Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatanze inama yo kugana inzira y’ubuhuza hagati y’umujyi wa Kigali n’aba baturage.Ni urubanza rumaze gusubikwa inshuro enye ku mpamvu zitandukanye.

Ababuranyi bemeye gukemura ikibazo bafitanye mu bwumvikane, bahitamo ko Nshimiyimana Didace ari na we wari ukuriye Inteko iburanisha akaba ari na Visi Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ababera umuhuza.

Umucamanza Nshimiyimana Didace yahise asubika ubu buhuza, bemeranya ko bazasubukura kuwa 13 Gicurasi 2021 saa mbili za mu gitondo.

Abafitanye imanza n’Umujyi wa Kigali ni abo mu midugudu ya Kongondo ya Mbere , iya Kabiri , n’iya Gatatu na Cyibiraro Akagari ka Nyarutarama(Bannyahe) ,Umurenge wa Remera,Akarere ka Gasabo , baburana n’Umujyi wa Kigali ,bakaba baburana imanza zitandukanye hari abangirijwe imitungo cyangwa abasenyewe badahawe ingurane , hari abakerewe kwishyurwa ingurane ikwiye bo bagituye, hari n’abari kuregera gusubizwa uburenganzira ku mitungo yabo.Aba baturage bavuga ko babariwe mu mwaka w’2017 ,imitungo yabo ikaza kwangizwa ntangurane bahawe mu mwaka wa 2020, bose bakaba bahuriza ku kuba bakorerwa igenagaciro rishya impande zombi zumvikanyeho.

Umujyi wa Kigali muri uru rubanza uhagarariwe na Me Safari Vianney na Me Shema Gerard naho abaturage bo muri Kangondo na Kibiraro bo bari bahagarariwe n’abanyamategeko barimo Me Buhuru Pierre Célestin, Me Songa Jean Paul, Me Ndihokubwayo Innocent na Me Umumararangu Priscila.

BANNYAHE: Arishinganisha..,Bamushinja guhabwa inkunga na Padiri Nahimana





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Aaa Kuya 11-05-2021

Ngayo da!arishinganisha kuri nde se?!ko Ari leta yakabaye yishinganishaho akaba ariyo iri kwica uburenganzira bwabo nukurega uwo uregera

Aaa Kuya 11-05-2021

Ngayo da!arishinganisha kuri nde se?!ko Ari leta yakabaye yishinganishaho akaba ariyo iri kwica uburenganzira bwabo nukurega uwo uregera

Aaa Kuya 11-05-2021

Ngayo da!arishinganisha kuri nde se?!ko Ari leta yakabaye yishinganishaho akaba ariyo iri kwica uburenganzira bwabo nukurega uwo uregera

Aaa Kuya 11-05-2021

Ngayo da!arishinganisha kuri nde se?!ko Ari leta yakabaye yishinganishaho akaba ariyo iri kwica uburenganzira bwabo nukurega uwo uregera

Aaa Kuya 11-05-2021

Ngayo da!arishinganisha kuri nde se?!ko Ari leta yakabaye yishinganishaho akaba ariyo iri kwica uburenganzira bwabo nukurega uwo uregera