Amasezerano akomeye hagati ya Uganda na Tanzania

Uganda na Tanzania byashyize umukono ku masezerano atatu y’ingenzi agamije guteza imbere urwego rwa Uganda rw’ubucukuzi wa Peteroli na gaz (gas), mu ruzinduko rwa mbere rwo mu mahanga rwa Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan wakiriwe na mugenzi we wa Uganda Yoweri Museveni.

Aya masezerano hagati ya leta zombi n’amasezerano na kompanyi zifitemo imigabane ndetse n’ajyanye n’ubwikorezi n’imisoro, ni intambwe yerekeza ku gutangira kubaka umuyoboro wo muri Afurika y’Uburasirazuba unyuramo peteroli idatunganyije.

Uganda na Tanzania byagiranye amasezerano yo kubaka umuyoboro wa 1443km wo kuvoma ibitoro bya Uganda mu kibaya cya Albertine basin mu burengerazuba bwa Uganda, ubijyana ku cyambu cya Tanga cyo muri Tanzania kiri ku nyanja y’Ubuhinde.

Uyu muyoboro wa Peteroli w’agaciro ka miliyari 3.5 z’amadolari y’Amerika numara kubakwa,uzaba ari wo wa mbere muremure ku isi unyuramo Peteroli itunganyije nk’uko bitangazwa na BBC.

Icyemezo cya nyuma cy’ishoramari cyo kwiyemeza gutanga amafaranga kizafatwa n’ibi bihugu byombi ndetse na za kompanyi z’ubucukuzi bwa peteroli , mbere yuko kubaka uwo muyoboro bitangira.

Ibi bihugu byombi byizeye ko uyu muyoboro uzazana inyungu mu mibereho no mu bukungu ndetse n’inyungu ku karere, ugatanga akazi ku bantu bigereranywa ko bagera ku 10,000 mu gihe uzaba urimo kubakwa no mu gihe uzaba watangiye gukora.

Ariko, uyu mushinga w’uyu muyoboro wanenzwe bikomeye n’ababungabunga ibidukikije, bavuga ko uzashegesha urusobe rw’ibinyabuzima rwari rusanzwe rufite intege nke mu kibaya cy’ikiyaga cya Victoria no mu karere ka Serengeti.

Mu mwaka wa 2025 ni bwo Uganda iteganya kuvoma peteroli ya mbere, yo mu tugunguru igereranywa ko tugera kuri miliyari 1.4 bya Peteroli ifite.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo