Close MORE NEWS NIRDA yatumije imashini ikora umutobe bayihangika ikora igikoma UMUBAVU.com Nsanzimana Kuya 17-09-2020 saa 09:51' whatsapp Facebook Umushinga wo gutunganya umutobe w’ibitoki wa Banana Rwamagana, Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda (NIRDA), bwavuze ko impamvu wandindiye kandi wari washowemo arenga miliyari ari uko batumije imashini ikaza idafite ubushobozi bwo gukora umutube. Umuyobozi w’agateganyo wa NIRDA, Mukeshimana Claire yabitangarije abadepite bagizi Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) kuri uyu wa 17 Nzeli 2020. Depite Bakundufite Christine yasabye NIRDA gusobanura impamvu yatinze gushyira mu bikorwa umushinga wa “Banana Rwamagana” watwaye miriyari 1,198 z’amafaranga y’u Rwanda, wagombaga gutunganya umutobe ukomoka ku bitoki. Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa NIRDA Mukeshimana Claire, yasobanuye ko byatewe n’inyubako zatinze kubakwa, ariko nyuma hashyizwe ibikoresho hakorwa n’igeragezwa umutobe wa nyuma ngo ntiwaboneka, kubera ko bimwe mu bikoresho byari bihari bitari bifite ubushobozi, imashini yagombaga gukora umutobe igira ubushobozi buke bwo gukora igikoma. Abagize Komisiyo ya PAC bahata ibibazo ubuyobozi bwa NIRDA ku micungire n’imikoreshereze bidahwitse by’umutungo wa Leta. Ati: “Imashini zatumijwe zarahageze imashini yagombaga gukora litiro ibihumbi 28 ku munsi, igira ubushobozi buke hanyuma ababishinzwe barazigenzura, aho kugira ngo umutobe usohoke hakaza igikoma gifashe.” Avuga ko ikibazo cyabayeho ari ubumenyi buke bw’abatazi gukoresha izo mashini bigatuma zidakora neza. Bikorimana Jean de Dieu ushinzwe igenamigambi muri NIRDA, asobanura ko rwiyemezamirimo yagombaga kuzana imashini ikora litiro ibihumbi 28 by’umutobe ku munsi, ariko azana imashini idashobora gukora umutobe. Ati: “Twavuze ko tuzakira imashini ari uko zishobora gukora icyo zatumirijwe. Twumvaga uruganda ruzabona umutobe biturutse ku gikoma ariko ntibyashoboka.” Avuga ko umwaka washize bananiwe kumvikana na rwiyemezamirimo bituma ahindura imashini yari yazanye ari na zo bakeka ko zizabageza kuri litiro ibihumbi 28 ku munsi. Sebera Michel, Umunyamabanga uhoraho muri muri Minisitiri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yemera ko habayeho iteganyabikorwa ridahwitse hagati ya MINICOM na NIRDA ariko yongeraho ko uruganda rugiye gukora vuba. Mukeshimana, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa NIRDA, yemeza ko abakoze amakosa mu itangwa ry’isoko ry’imashini barimo Mungaruriye Joseph wari Umuyobozi Mukuru wa NIRDA na Ndacyayisenga Vincent wari mu ishami rishinzwe gutanga amasoko ko bahanwe. Avuga ko ukwezi kwa Nzeri 2020 kuzajya kurangira uruganda rukora kandi ko ejo ku wa Gatanu hazatangwa raporo igaragaza ko uruganda ruzakora. Abagize Komisiyo ya PAC bahata ibibazo ubuyobozi bwa NIRDA ku micungire n’imikoreshereze bidahwitse by’umutungo wa Leta Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa NIRDA Mukeshimana Claire Ibisobanuro byatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga Src: Imvaho Nshya Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Mutambuza Innocent Kuya 18-09-2020 Mbanjije gushimira ubuyobozi bw’Urwanda uburyo budahwema gushakira abaturarwanda imibereho Bubegereza inganda zitandukanye bitewe naburi karere ibyo gahinga kugirango unusaruro w’imyaka yabo ubone Aho ugurishwa ndetse n’urubyiruko ruhaturiye rukabona akazi. Ariko sinabura nokugira icyo navuga. Nkuko byagiye bigaragara hirya nohino muma C P C atandukanye ntago byagiye bigenda neza.Rero kugirango bizagebigenda neza Leta yashyiraho team ihoraho izajya ikurikirana inganda zose zayo ikazajya ikurikirana imashini zatumijwe iyo team ikabanza ikajya Aho izomachines zakorewe bakabanza bakazikoresha bakareba koko ko zishoboye gukora icyo bazishakira hanyuma bakabona kuzizana mu Rwanda iyo team ikabikurikirana kurinda zigeze ku urugand ariko iyo team igafatanya n’umuyobozi w’uruganda. Uko Niko nabyumvaga arko nundi yatanga igitekerezo cye . Murakoze INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umugororwa arasiwe I Rusizi arapfa amakuru Urujijo mu rubanza rw’umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan amakuru Abaturage bo ku Muteremuko baravuga ko bahohoterwa n’umuyobozi wa FPR mu Kagari ka Itetero amakuru Idamange agiye kugezwa imbere y’urukiko amakuru Uwimana Abdul wamamaye muri Rayon Sports yafunzwe akekwaho gusambanya umugore w’abandi amakuru Musanze : Arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica abantu babiri abateye icyuma Amakuru yo hanze Uko USA yafashije uwari ukuriye Nissan gucika Ubuyapani atwawe mu ikarito amakuru Ghana: Pasiteri yapfiriye mu rusengero ari gusenga amakuru Inkoko yashinjwe ubwicanyi ifungirwa muri Gereza NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
NIRDA yatumije imashini ikora umutobe bayihangika ikora igikoma UMUBAVU.com Nsanzimana Kuya 17-09-2020 saa 09:51' whatsapp Facebook Umushinga wo gutunganya umutobe w’ibitoki wa Banana Rwamagana, Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda (NIRDA), bwavuze ko impamvu wandindiye kandi wari washowemo arenga miliyari ari uko batumije imashini ikaza idafite ubushobozi bwo gukora umutube. Umuyobozi w’agateganyo wa NIRDA, Mukeshimana Claire yabitangarije abadepite bagizi Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) kuri uyu wa 17 Nzeli 2020. Depite Bakundufite Christine yasabye NIRDA gusobanura impamvu yatinze gushyira mu bikorwa umushinga wa “Banana Rwamagana” watwaye miriyari 1,198 z’amafaranga y’u Rwanda, wagombaga gutunganya umutobe ukomoka ku bitoki. Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa NIRDA Mukeshimana Claire, yasobanuye ko byatewe n’inyubako zatinze kubakwa, ariko nyuma hashyizwe ibikoresho hakorwa n’igeragezwa umutobe wa nyuma ngo ntiwaboneka, kubera ko bimwe mu bikoresho byari bihari bitari bifite ubushobozi, imashini yagombaga gukora umutobe igira ubushobozi buke bwo gukora igikoma. Abagize Komisiyo ya PAC bahata ibibazo ubuyobozi bwa NIRDA ku micungire n’imikoreshereze bidahwitse by’umutungo wa Leta. Ati: “Imashini zatumijwe zarahageze imashini yagombaga gukora litiro ibihumbi 28 ku munsi, igira ubushobozi buke hanyuma ababishinzwe barazigenzura, aho kugira ngo umutobe usohoke hakaza igikoma gifashe.” Avuga ko ikibazo cyabayeho ari ubumenyi buke bw’abatazi gukoresha izo mashini bigatuma zidakora neza. Bikorimana Jean de Dieu ushinzwe igenamigambi muri NIRDA, asobanura ko rwiyemezamirimo yagombaga kuzana imashini ikora litiro ibihumbi 28 by’umutobe ku munsi, ariko azana imashini idashobora gukora umutobe. Ati: “Twavuze ko tuzakira imashini ari uko zishobora gukora icyo zatumirijwe. Twumvaga uruganda ruzabona umutobe biturutse ku gikoma ariko ntibyashoboka.” Avuga ko umwaka washize bananiwe kumvikana na rwiyemezamirimo bituma ahindura imashini yari yazanye ari na zo bakeka ko zizabageza kuri litiro ibihumbi 28 ku munsi. Sebera Michel, Umunyamabanga uhoraho muri muri Minisitiri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yemera ko habayeho iteganyabikorwa ridahwitse hagati ya MINICOM na NIRDA ariko yongeraho ko uruganda rugiye gukora vuba. Mukeshimana, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa NIRDA, yemeza ko abakoze amakosa mu itangwa ry’isoko ry’imashini barimo Mungaruriye Joseph wari Umuyobozi Mukuru wa NIRDA na Ndacyayisenga Vincent wari mu ishami rishinzwe gutanga amasoko ko bahanwe. Avuga ko ukwezi kwa Nzeri 2020 kuzajya kurangira uruganda rukora kandi ko ejo ku wa Gatanu hazatangwa raporo igaragaza ko uruganda ruzakora. Abagize Komisiyo ya PAC bahata ibibazo ubuyobozi bwa NIRDA ku micungire n’imikoreshereze bidahwitse by’umutungo wa Leta Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa NIRDA Mukeshimana Claire Ibisobanuro byatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga Src: Imvaho Nshya Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Mutambuza Innocent Kuya 18-09-2020 Mbanjije gushimira ubuyobozi bw’Urwanda uburyo budahwema gushakira abaturarwanda imibereho Bubegereza inganda zitandukanye bitewe naburi karere ibyo gahinga kugirango unusaruro w’imyaka yabo ubone Aho ugurishwa ndetse n’urubyiruko ruhaturiye rukabona akazi. Ariko sinabura nokugira icyo navuga. Nkuko byagiye bigaragara hirya nohino muma C P C atandukanye ntago byagiye bigenda neza.Rero kugirango bizagebigenda neza Leta yashyiraho team ihoraho izajya ikurikirana inganda zose zayo ikazajya ikurikirana imashini zatumijwe iyo team ikabanza ikajya Aho izomachines zakorewe bakabanza bakazikoresha bakareba koko ko zishoboye gukora icyo bazishakira hanyuma bakabona kuzizana mu Rwanda iyo team ikabikurikirana kurinda zigeze ku urugand ariko iyo team igafatanya n’umuyobozi w’uruganda. Uko Niko nabyumvaga arko nundi yatanga igitekerezo cye . Murakoze INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umugororwa arasiwe I Rusizi arapfa amakuru Urujijo mu rubanza rw’umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan amakuru Abaturage bo ku Muteremuko baravuga ko bahohoterwa n’umuyobozi wa FPR mu Kagari ka Itetero amakuru Idamange agiye kugezwa imbere y’urukiko amakuru Uwimana Abdul wamamaye muri Rayon Sports yafunzwe akekwaho gusambanya umugore w’abandi amakuru Musanze : Arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica abantu babiri abateye icyuma Amakuru yo hanze Uko USA yafashije uwari ukuriye Nissan gucika Ubuyapani atwawe mu ikarito amakuru Ghana: Pasiteri yapfiriye mu rusengero ari gusenga amakuru Inkoko yashinjwe ubwicanyi ifungirwa muri Gereza NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi