‘Kivu Belt Festival’ irasiga amateka i Nyamasheke

Kuri uyu wa 15 Ukwakira 2019, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kijyanye no kugaragaza igikorwa buri gutegura kiswe ‘Nyamasheke Kivu Belt Festival’ kigamije kureshya abashoramari na ba Mukerarugendo muri aka karere.

‘Nyamasheke Kivu Belt Festival’, ni gikorwa ki? Kigamije iki? Kizakorwa gute? Ingaruka zacyo mu buzima bw’abaturage ba Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba n’igihugu muri rusange ni izihe?

Muri iki kiganiro ubuyobozi bw’aka Karere bwavuze ko mbere yo gutekereza iki gikorwa, byahereye ku bintu bitandukanye birimo amateka y’aka Karere n’ubushakashatsi bwakozwe na EICV4 aho bwagaragaje ko Nyamasheke iza ku mwaya wa mbere mu kugira abaturage bakennnye, bityo ngo basanze hakwiriye kugira igikorwa hashingiwe ku mahirwe ahari kugira ngo iyo sura Akarere gafite ihinduke yewe inaveho ku bufatanye bw’abantu batandukanye barimo abaturage n’abashoramari kandi izi mpinduka zigaragarizwe abaturage b’Akarere n’abo mu gihugu muri rusange.


Visi- Meya ushinzwe ubukungu muri Nyamasheke, Ntaganira Josue Michel na Perezidanye w’Urugaga Rushinzwe Amahoteli mu Rwanda, Uwamurera Judith mu kiganiro n’abanyamakuru

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ntaganira Josue Michel yavuze ko bafatanyije n’Urugaga rushinzwe amahoteli mu Rwanda (Rwanda Hospitality Association, Western Zone), byatumye batekereza uburyo bakwamamaza amahirwe atandukanye aboneka mu Karere ka Nyamasheke.

Yavuze ko intego nyirizina ya ‘Nyamasheke Kivu Belt Festival’ ari ukugira ngo amahirwe ari mu Karere amenyekane, kugira ngo bakurure ba Mukerarugendo, gukurura abashoramari baza kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu Karere, kugaragaza ibyiza by’ubukerarugendo, guhanga umurimo, kuzamura imyumvire y’abaturage b’Akarere n’ibindi.

Ntaganira yakomeje avuga ko hari amahirwe menshi bahereyeho batekereza ‘Nyamasheke Kivu Belt Festival’ arimo ikirere cyiza ugereranyije n’utundi turere, ubutaka bw’umwihariko, ibyambu bitandukanye n’ibindi.

Ati “Amwe mu mahirwe abantu banaheraho ni ukuba dufite ikirere cyiza, ni ukuvuga aka Karere ka Nyamasheke kagira imvura igerereye y’igihe cyose, nta mwuma ujya uhagera, bivuga ngo uwashora mu buhinzi uwo ari we wese ntiyagira ikibazo kijyanye no kuvomerera cyangwa n’amazi kuko aba ahari bitewe n’ikirere cyiza gihari”.

Akomeza avuga ko n’ubutaka bw’I Nyamasheke nta kibazo bufite kuko bwera bityo ngo mu gihe bwaba bubyajwe umusaruro, hari icyo byamarira uwaba yaje kuhashora imari ye.


Visi- Meya ushinzwe ubukungu muri Nyamasheke, Ntaganira Josue Michel asobanurira abanyamakuru gahunda ya ’‘Nyamasheke Kivu Belt Festival’ n’intego yayo

Yavuze kandi ko n’ubworozi bukorewe mu Karere ka Nyamasheke butanga umusaruro ufatika kuko aka Karere gafite isoko rihoraho rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) nyamara ngo umusaruro (waba uwo ku buhinzi n’ubworozi) ukaba ukiri mukeya ugereranyije n’abawushaka ku isoko.

Yakomoje kandi mu yandi mahirwe uwashora imari mu Karere ka Nyamasheke yaba afite arimo kuba aka Karere gafite ibyambu bigera kuri birindwi birimo icya Nyabitaka, icya Mahembe, icya Kirambo, icya Rugali, icya Kibati n’ibindi bigiye birimo hagati bitoya nk’icya Rwesero.

Si aya mahirwe gusa ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwagaragaje nk’ayafasha abashoramari gushora imari yabo muri aka Karere kuko hari n’imihanda itandukanye ka Kaburimbo yafasha mu guhahirana hagati y’imirenge n’indi ndetse inegereye ku Kiyaga cya Kivu, bivuze ngo iyi mihanda yanakorana neza n’ibyambu bityo bigatanga umusaruro ku baturage b’Akarere ndetse n’abandi bose muri rusange.

Muri Nyamasheke kandi hari n’imyigimbakirwa itandukanye irimo uwa ‘Kumbya’ na ‘Shara’ nkuko Ntaganira yakomeje asobanura iberanye n’amahoteli n’ubukerarugendo dore ko iri mu Kiyaga ahari ikirere cyiza aho no mu busanzwe abantu bakunze kuruhukira gusa ngo ntihatunganyije neza uko byifuzwa bityo ngo iyi ‘Nyamasheke Kivu Belt Festival’ yateguwe akaba ari wo mwanya mwiza wo kwamamaza aya mahirwe yose ari mu Karere nkuko ari imwe mu ntego yayo.

Uyu muyobozi yavuze ko uwashora imari ye mu Karere ka Nyamasheke, nta kibazo yagira kuko mu baturage barenga ibihumbi 450, abarenga 60% ari urubyiruko bityo ngo aba bose bavamo ubumenyi bwabyazwa umusaruro bigateza imbere abaturage muri rusange.

Uretse aya mahirwe yose ari mu Karere ka Nyamasheke ubuyobozi bwagaragaje, hari kandi na Nyungwe ubwayo irimo amasoko y’amazi akeneye kubyazwa umusaruro, hakanubakwa amahoteli ajyanye n’ubukerarugendo bityo bigakomeza gufasha abahasura kwiyongera.

Kugeza ubu Akarere ka Nyamasheke kamaze kugira abashoramari bafatika kuko kamaze kugira inganda zigera kuri 60 zitunganya Kawa gusa ngo ishoramari rikaba rikeneye kwiyongera.

Hari kandi inganda z’icyayi ebyiri zirimo urwa ‘Gatare Tea Factory’, ‘Gisakura Tea Factory’ n’urwa Cyato rugiye kuzura, kugeza ubu hakaba hari n’ubuso bw’icyayi bungana na Hegitare 4000 birenga ndetse haracyari n’ubundi buso bwo guteraho icyayi.

Agendeye kuri aya mahirwe yose ahari, Ntaganira Josue avuga ko Akarere kakiri ku kigero cyo hasi kidashimishije bityo ngo agasaba ubufatanye mu nzego zose kugira ngo iki gikorwa kigere hose kandi bitange umusaruro ufatika.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’amahoteli mu karere ka Nyamasheke (Rwanda Hospitality Association), Uwamurera Judith, yavuze ko Akarere kakiri isugi (Vierge) mu bijyanye no kwihaza mu bikorwa Remezo, kuko gafite amahoteli 2 yonyine ari mu nkengero za Pariki ya Nyungwe mu gihe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu (Kivu Belt), nta Hoteli n’imwe ihari uretse amacumbi n’amaresitora. Ngo umukerarugendo wese uhageze yibaza impamvu ataza gushora imali ye hano muri Nyamasheke.

Ati “Abaturage bacu baza imbere mu bukene bigatuma n’Akarere kose gafatwa nk’aka mbere mu kugira ubukene bukabije, kuko ni Akarere kaza ku mwanya wa mbere mu dukennye, Ubwo Perezida yaherukaga kudusura yadusabye kwikubita agashyi, iki ni cyo gihe rero”.


Perezidanye w’Urugaga Rushinzwe Amahoteli mu Rwanda, Uwamurera Judith ati "Akarere ka Nyamasheke karacyari isugi mu bijyanye no kwihaza mu bikorwa Remezo"

Nk’uko byagarutsweho n’ubuyobozi bw’aka karere, ngo imitere y’Akarere ka Nyamasheke ishobora kuba yaba imbogamizi ku iterambere ryako, ariko ngo ibi ntibyagakwiye kuba urwitwazo kuko atari ko Karere konyine mu gihugu gafite imiterere isa nk’igoranye.

‘Nyamasheke Kivu Belt Festival’, iteganyijwe kuva tariki ya 17 kugeza ku wa 19 Ukwakira 2019, ni ibirori bizitabirwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase nk’umushyitsi mukuru n’abahanzi bakunzwe cyane barimo Bruce Melody na Nsengiyumva Francois umaze kumenyekana nk’Igisupusupu n’abandi bahanzi bakomoka muri aka Karere.

Ni ibirori bizakorwa hagamijwe kureshya abashoramari n’abasura aka karere bazwi nka ba Mukerarugendo byose bigamije gushaka uburyo aka Karere kava mu bukene dore ko ari kamwe mu turere dukennye nkuko byakunze kugaragazwa muri raporo zitandukanye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo