Gisagara: Urujijo mu rupfu rw’abapadiri babiri; harakekwa amarozi

Mu gihe kitageze ku mezi atatu, abapadiri ba Kiliziya Gatolika bo muri paruwasi ya Byiza mu murenge wa Gikonko, mu karere ka Gisagara bitabye Imana mu buryo butavugwaho rumwe. Abaturage bahamya ko barozwe

Padiri Augustin Musada na Felicien Hakizimana bazize indwara zifite ibimenyetso bijya gusa. Uwa mbere wari padiri mukuru, ari na mwarimu muri kaminuza zitandukanye, yapfuye ku wa 31 Werurwe 2016 afite imyaka 62, naho undi yapfuye ku wa 13 Kamena afite imyaka 41.

Impfu zabo zakangaranyije cyane abatuye muri ako gace. Abaturage baho bavuga ko bazize uburozi “byanga byakunda” kandi bakongorerana abantu babiri bazi babishe nubwo batabavuga mu ruhame. Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda bwo burigengesera mu kwemeza ayo makuru.

Musenyeri wa Diyosezi ya Butare akaba n’Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Philippe Rukamba, yagize ati” Ibizamini byo kwa muganga byagaragaje ko impyiko n’umwijima bya padiri Musada byangiritse kubera ikintu gifite ubumara yariye. Dutegereje ibisubizo by’ibizamini bya nyuma twakoresheje.”

Yakomeje agira ati” Naho padiri Felicien Hakizimana ashobora kuba yarahitanwe n’indwara, yari ibihaha bye byari byarangiritse cyane, bishobora kuba byaragize ingaruka ku mutima.”

Agace ka Byiza/Gisagara indiri y’imihango ya gipagani n’ubupfumu
Abaturage bo muri paruwasi ya Byiza baganiriye n’umunyamakuru wa La Nouvelle Releve bavuga ko bahora mu rwikekwe rukomeye rushingiye ku marozi.
Habineza, umuturage uturanye paruwasi avuga ko hari benshi cyane bapfa barozwe, kandi ko uburozi butangirwa cyane mu birori.

Ati” Muri aka gace haba uburozi cyane, kandi butangirwa mu makwe no mu minsi mikuru. Bavuga ko padiri Musada yanyoye uburozi buvanze n’urwagwa ariko ntibavuga niba yararogewe mu kigo cya paruwasi cyangwa hanze.”

Undi nawe utashatse ko izina ritangazwa yagize ati” Padiri Musada twese tuzi ko yarozwe. Na mbere y’uko yoherezwa muri Afurika y’Epfo aho yaguye amakuru yo kurogwa kwe yaracicikanaga bamwe banatangaje ko arapfa nta kabuza. Ariko ntawabyitagaho, njye ntekereza ko byanga byakunda yarozwe.”

Abapadiri n’abandi bayobozi ba Kiliziya birinze kwemeza amakuru y’uburozi
Abayobozi ba diyoseze ya Butare banze gutangaza amakuru y’uko aba bapadiri barozwe. Bahisemo kuvuga ko abo bapadiri bazize “urupfu rusanzwe” kuko ibyo abaganga batangaje bitemeza ko abo bapadiri bishwe n’umuntu uturutse hanze.

Abandi bapadiri bo bamaze kumva uburyo bagenzi babo bapfuye baguye mu kantu. Abakirisitu b’imena muri paruwasi ya Byiza bo birinze kubyinjiramo cyane batinya kuvuguruza amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bwa kiliziya n’inzego z’ibanze.

Umukuru wa santarari ya Musha, Onesphore Habineza yagize ati” Njye nahisemo gutegereza amakuru azatangwa n’ubuyobozi bwa kiliziya na Leta. Ariko ikigaragara ni uko hari icyihishe inyuma y’ibi bintu.”
Umuyobozi wa Caritas ya Butare, padiri Rebero we ntiyemeranya n’abavuga ko padiri Musada yaba yararogewe mu rwagwa.

Ati” Nabanye na padiri Musada igihe kirekire i Nyanza n’i Butare. Ntawe bagiranaga ikibazo, aho yanyuraga hose abakirisitu baramwishimiraga. Yari umuntu wita ku buzima bwe cyane kandi yanywaga gake cyane gashoboka. Ibihuha by’uko yarozwe kuri ubu sinabyemera cyangwa ngo mbihakane, si ubwa mbere tubura abapadiri.”

Musada akimara gufatwa, yabanje kuvurirwa mu bitaro bya Gikonko, amaze gukomerezwa yoherezwa muri Afurika y’Epfo ari naho yaguye.

Padiri Medard Cyebambe wasimbuye Musada muri paruwasi Byiza avuga ko kugeza ubu abakirisitu baho bashenguwe n’agahinda.

Ati” Birababaje sinarega abakirisitu cyangwa undi uwo ari we wese kuba yararoze bagenzi banjye. Urupfu rwa Musada na Felicien rwadusize mu gahinda gakomeye. Kuheza n’ubu ntiturabyakira ntituzabibagirwa. Nta wabura kugira ibyo akeka nyuma yo kubona uko bapfuye, turagerageza guhoza abakirisitu tubasaba gusenga cyane. Imana ibahe iruhuko ridashira.”

Fabien Hakizimana, umuvandimwe wa padiri Cyebambe afite ubwoba ko uyu mupadiri nawe ashobora kwicwa, mu igihe cyose uwishe abamubanjirije akidegembya.

Ati “Mpangayikishijwe n’umuvandimwe wanjye wimuriwe muri paruwasi yica abapadiri bayo. Abantu bose bavuga ko bariya bapadiri barozwe. Ntawe uzi ngo ni inde, byagenze gute, bazize iki.”

Abayobozi b’akarere ka Gisagara nabo batewe impungenge n’izi mpfu
Umuyobozi w’akarere ka Gissagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y;abaturage, Clemence Gasengayire avuga urupfu rw’abo bapadiri rwasize abaturage mu rujijo n’ubwoba budasanzwe, cyane cyane abagatolika.

Ati” Abakirisitu ba paruwasi Byiza baguye mu kantu kubera urupfu rw’abapadiri babo. Urebye uko bapfuye biteye urujijo. Hari byinshi byo gukemanga . Kuri ubu muri rusange ibintu byasubiye mu buryo.”

Ku wa 19 Kamena, Musenyeri wa Diyosezi wa Butare, Philippe Rukamba yasuye paruwasi ya Byiza ahumuriza abakirisitu, abasaba gutegereza ibizamini bya nyuma byo kwa muganga bikemeza niba koko abo bapadiri bararo

Yanditswe na LA NOUVELLE RELEVE





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo