Yavugaga adedemanga, uburyo yavuye mu Badiventisiti, byinshi ku buzima bw’umuhanzi Thacien Titus

Umuhanzi Tuyishime Thacien uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana nka ’Titus’ yahishuye byinshi ku buzima bwe birimo uburyo yaterwaga ipfunwe no kuvuga adedemanga, uburyo yabaye umuhanzi, uburyo yavuye mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi aza muri ADEPR ubu abarizwamo n’ibindi byinshi ku buzima bwe.

Mu kiganiro kirambuye kigizwe n’ubuhamya bw’urugendo rwe kugeza aho ageze ubu, Thacien Titus yavuze uburyo avuka mu muryango w’abana 12 anatinda cyane ku buryo abanyeshuri bagenzi be bamusekaga kubera kuvuga adedemanga mwalimu amubajije, ikintu avuga ko atazibagirwa.

Umunyamakuru w’UMUBAVU yifuje kumenya impamvu kandi Thacien Titus yahise ashaka umugore nyuma yo kwamamara mu gihe hari abandi usanga batabikozwa, ati" Numvaga aricyo gihe cyanjye cyo kubaka urugo kuko numvaga ko ntagomba kurenza imyaka 30".

Iyumvire muri Video byinshi tutavuze muri iyi nkuru:

Abajijwe uburyo yabonye umudamu, ati "Twarabisengeye, Imana yavuze ko izabana natwe kandi kugeza n’uyu munsi Imana turacyayibona, twarabyaye dufite abana, twabonye aho gutura dufite amazu, nta kintu Imana itakoze, mbese ibyo yari yaratubwiye yarabisohoje kandi hari n’ibindi itari yasohoza ariko twizeye ko bizasohora".

Ubu tuvugana Tuyishimire Thacien ’Titus’ n’umuryango we batuye I Kigali, Kicukiro mu Kagarama aho avuga ko Imana yahamuhaye inzu, ni umukirisitu wo mu Itorero rya Pentekote, ADEPR usengera I Gikondo Segeem. I Butare ahaba kubera akazi k’ubucuruzi ahakorera.

Thacien Titus wamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Aho ugejeje ukora’, ’Uzaza ryari Yesu’, ’Mpisha mu mababa’ n’izindi, ari gutegura Concert yise ’Ntituzayoba Live Concert’ izabera I Butare mu mujyi wa Huye ku wa 22 Nzeli 2019.

Iyi Concert izaba yabanjirijwe n’icyumweru cy’ivugabutumwa ’Evangelical Week Huye/Butare’ bityo ngo akaba asaba buri wese uko ashoboye kumushyigikira kugira ngo bizagende neza.

Abazitabira iki gitaramo ngo abahishiye byinshi birimo abahanzi ataratangaza yatumiye, amakorari n’indirimbo ze nshya azaririmbira abakunzi be bamukunda ari benshi. Ari gutegura kandi Alubumu ye ya 3 y’amashusho.

Ushaka kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, yareba ’Thacien Titus’TV’ kuri TouTube, kuri Instagram ni ’Thacien Titus Official’ mu gihe kuri Facebook ye ari ’Thacien Titus’.


Umuhanzi Thacien Titus ari gutegura Concert ikomeye izabera I Butare mu mujyi wa Huye

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo