Yamubenze yamuririye inkoko, yapfushije umugore n’umwana icyarimwe-Ubuhamya bwa Pasiteri Nshimiye

Pasiteri Nshimiye uyobora Itorero Blessing Miracle rikorera mu mujyi wa Huye ndetse no mu mujyi wa Kigali, yavuze uburyo yanyuze mu bintu bikomeye birimo ibigeragezo n’intambara aho yaje no gupfusha umugore we n’umwana icyarimwe kandi yari n’umuvugabutumwa.

Muri ubu buhamya bwe, Pasiteri Nshimiye yakomoje ku kuntu yabenzwe n’umukobwa ubwo yari atangiye kurambagiza, ngo ibintu byamubabaje cyane ko ngo yari amaze kumurira inkoko na Fanta yari yamuguriye mu mafaranga icyo gihe bitari byoroshye kuyabona.

Yavuze uburyo nyuma yo gushaka, yaje kubyara umwana w’umuhungu ngo wari mwiza cyane gusa akaza gupfa ndetse ntibiherere aho na nyina akaza gupfa nyuma y’iminsi mikeya.

Pasiteri Nshimiye ati "Ndi umugabo wanyuze mu bintu byinshi, mpfusha Madamu urumva basa nkaho bapfiriye rimwe kandi mu kubashyingura kwange, nari umubwirizabutumwa".

Ku bibaza impamvu ibisa nk’ibi Pasiteri Nshimiye yanyuzemo biba ku bakozi b’Imana, avuga ko hari igihe Imana ijya yemera ko bibabaho, ati "Hari igihe nyine Imana yemera ko ibyo byose bitubaho, hari igihe Imana yemera ko tunyura muri ibyo bigeragezo ariko Imana igakomeza ikabana natwe".

Pasiteri Nshimiye yakomeje abanyura mu bigeragezo bitandukanye, ati "Nshuti z’UMUBAVU TV ONLINE, reka mbabwira ngo umuntu wese unkurikiye, nakomere kuko nanjye narakomeye".

Akomeza avuga uburyo mu gushyingura umwana we n’umudamu we byari amarira menshi cyane abantu bibaza impamvu ibisa nk’ibyo biba ku bakozi b’Imana.

Byose urabyiyumvira muri iyi Video, Pasiteri Nshimiye avuga uburyo yapfushije umugore n’umwana nyamara ari umuvugabutumwa:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo