Wa mwana wavukanye ibitsina 2 afite impano idasanzwe, yanatsinze ikizamini cya Leta-Video

Nishimwe Emelyne w’imyaka 13 y’amavuko wavukiye I Cyangugu mu Bushenge mu Karere ka Nyamasheke avuga ko yavukanye ibitsina bibiri abantu bamwe bavuga ko azapfa gusa ngo umubyeyi we yamubaye hafi mu buryo bwose ndetse atanga ibye byose kugeza ubwo akize, mu buryo butangaje uyu mwana azi gukora bimwe mu bikoresho birimo nka Telefoni, Radio, amatara n’ibindi kandi ngo ntawabimwigishije.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’UMUBAVU, Nishimwe yavuze ko abibwira ko kuvukana ibitsina bibiri ari ibintu bitabaho, bibaho cyane ngo kandi bivurwa bigakira.

Avuga ko agifite ibitsina bibiri yahoranaga agahinda, ati "Numvaga mfite agahinda kenshi ariko umubyeyi wange wankundaga yagurishije ibyo yari afite byose, yagurishije nk’intebe zo muri Salo, matela, n’ibibanza n’ihene twari dufite kugira ngo amvuze twajya nk’i Kigali kwa muganga akantegera".

Ngo hari abacaga intege umubyeyi we bamubwira ngo namureke ntazakira byararangiye bityo ngo bikamutera agahinda kenshi.

Nishimwe afite impano idasanzwe yo gukora bimwe mu bikoresho kandi ntawabimwigishije nkuko abyivugira, ati "Nzi gukora Telefoni, Radio, Keto, Ampure, amatara, kwesitara mu nzu nk’amatara".

Nishimwe yakoze installation iwabo aho ngo yabonaga bakorera imirimo mu kizima bityo aza kuhesitara amatara, ubu haracanirwa bivuye ku bukorikori bwe.

Avuga ko ngo kuba yari yaravukanye ibitsina bibiri, abandi bana bamuvugiragaho bamwita igishegabo, ibintu avuga ko byamubabazaga cyane ndetse bikamutera agahinda.

Amaze gukira neza, ngo yiteye hejuru ashimira byimazeyo umubyeyi we, ati "Narishimye cyane nshimira n’umubyeyi wange kubera ko yabishyizemo imbaraga cyane na Leta ya yo narayishimiye kuko twagiye muri RSSB yaradufashije, twagiye kubaka ibyangombwa nk’inshuro eshanu babyanga, rimwe tugendayo ubundi Meya ni we wabategetse kutwakira/kudufasha".

Ubu tuvugana Nishimwe Emelyne wavuwe agakira (yasigaranye igitsina gore gusa), yatsinze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, ari mu cyiciro cya Kabiri, uwagira umutima wo kumufasha gukomeza amasomo ye cyangwa n’ubundi bufasha dore ko ubushobozi ababyeyi be bari bafite bwashiriye mu kumuvuza, yatwandikira ahagenewe ibitekerezo agashyiraho nomero ye tukavugana.

Byose urabyiyumvira muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo