Wa mugabo wapfuye akazuka yavuze uko byagenze, yabyaye n’umwana ufite ibitsina 2-Video

Bishirambona Valens wavukiye i Nyamasheke/Bushenge ubu utuye i Butare yahuye n’ibibazo bikomeye mu buzima bwe birimo gupfa akazuka, kubyara umwana ufite ibitsina 2, gupfusha umugore we n’ibindi bimwe bishingiye ku kurogwa.

Ashyingirirwa i Nyamasheke mu 2002, avuga ko yikubise hasi mu gihe cyo gutanga impano akava amaraso menshi kubw’amahirwe akaza kuzanzamuka agakomeza imihango y’ubukwe.

We n’umugore we baje kwibaruka imfura yabo, imaze ibyumweru bitatu, ahita arogwa (hari mu 2003) ari bwo ngo yapfuye hakanategurwa imihango ijyanye no kumushyingura kubw’amahirwe akaza kwitsamura agasubira ibuntu ubwo.

Avuga ko yamaze amezi atatu aryamishije urubavu rumwe, ibintu byamugizeho ingaruka ku buryo n’ubu bijya bimutera ibibazo.

Kubera ubuzima bubi yari abayemo buterwa no kurogwa, yaje kwigira inama yo kwimuka aho yari atuye akajya ahandi ari bwo yaje kuhabyarira umwana wa Kabiri wavutse afite ibitsina bibiri (uyu mwana yabyariwe mu bitaro bya Bushenge).

Uyu mugabo w’umupfakazi avuga kandi uburyo umugore we yatwise inda ya Gatanu akaza gukorerwa ’Césarienne’ n’abaganga bari mu kwimenyereza umwuga (bari muri stage) bakabikora nabi, ibintu byamugizeho ingaruka zikomeye zanamuhitanye ku itariki 06 Gashyantare 2016.

Nyuma yo kubura umugore we yakomeje gusharirirwa n’ubuzima dore ko yari asigaranye abana bagomba kurerwa kandi agomba no gukomeza gushaka uburyo uwavukanye ibitsina bibiri yakwitabwaho.

Muri ibi bibazo byose Bishirambona yahuye nabyo, avuga ko atajya abasha gusinzira kubera umudamu we yabuze, ati "Kuva umudamu wanjye yapfa, ni gakeya nsinzira, mu Cyumweu nabara nk’iminsi nsinzira...ikindi cya Kabiri ntabwo nshobora kumara umunsi ntibutse umudamu wanjye ngo ndire, njyewe ndarira cyane rwose...nahuye n’ihungabana rikomeye".

Avuga ko ababazwa cyane n’uburyo mu rugo iwe hagendwaga ariko ubu hakaba ntawukihakandagira.

Umva muri Video birambuye ubuhamya bukomeye Bishirambona yasangije UMUBAVU:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo