Undi mukobwa w’ikizungerezi Theo Bosebabireba yateye inda

Ingabire Marie Aimee ni umukobwa uvuka mu Karere ka Nyarugenge ku Muhima ari naho yakuriye, yavuze ubuzima bushaririye yabayemo anahishura uburyo umuhanzi Uwiringiyimana Theogene bakunze kwita ’Theo Bosebabireba’ yamukinnye umutwe akamutera inda.

Ingabire usengera mu Itorero rya Pentekote, ADEPR ku Mudugudu wa Muhima ari nayo Paruwasi, yavuze uburyo uwari umugabo w’umubyeyi we (wa mama we) yashatse kugira ibyo amushukisha amubwira ko azamurihira amashuri akabihishurira nyina, ibintu byanamukozeho bikarangira yirukanwe mu rugo dore ko atari kwa se umubyara.

Mu kiganiro kirekire yagiranye n’ISIMBI, Ingabire yavuze ko nyuma yo kwirukanwa mu rugo, yabayeho atagira aho kuba yagira n’aho abonye bamwakira bakamwirukana atazi icyo azize, ati "Ndi mu bantu babaye mu ngo nyinshi, hari aho nararaga bakanyirukana nta kintu nakoze...".

Avuga ko hari n’abakamwakiriye bamubwizaga ukuri bakamubwira ko uko bamubona n’igikuriro cye, batamucumbikira ngo bamubwira ko abagabo atabakira, ati "Hari n’uwambwizaga ukuri akambwira ati ’ingabire rero abagabo b’iki gihe urabona ukuntu ibintu bimeze...ntabwo nagucumbikira’... igikuriro cyawe ntabwo cyanyemerera ko mbana nawe".

Nyuma ngo yagize amahirwe yo kubona akazi ko gucuruza Telefoni mu Mujyi kuri City Plaza aho yagiye akora azigama ubushobozi anirihirira amafaranga y’ishuri kuko yahoraga yifuza kwiga gusa nyuma byaje kurangira ibyo kwiga bisa nk’ibitakimukundiye ariko ngo aza kubona uwo yise ’umuterankunga’ ari we se w’umwana afite.

Avuga ko uyu muterankunga bahuriye mu rusengero ku Muhima mu Cyumba cy’amasengesho cyo ku wa Mbere, uwo avuga ko n’ubu atumva uburyo yamenye ubuzima bwe bwo kuba atagira aho aba uretse gucumbika aho abonye.

Ati "Nuko uwo mugabo araza aho nari nicaye ku ruhande hirya ya Korari y’icyumba cyo ku wa Mbere, araza araririmba arangije nsohotse ngiye ku bwiherero arankurikira, arambwira ngo arashaka ko mufasha mu ndirimbo, ndamubwira ngo ntibyakunda kuko umwanya wanjye wari mutoya ubwo nyuma akomeza kubintsindagira ambwira ko ashaka ko mufasha".

Ngo uyu yamubwiye ko yamenye ubuzima bubi abayemo no kuba ari impfubyi n’ibindi, ngo amwizeza ubufasha, ati "Kuba ubayeho mu buzima bumeze gutyo nta kwiga...nemeye kugufasha".

Umunyamakuru amubajije uyu muntu yakomeje avuga amutsinda/atamuhishura, Ingabire ati "Ni Theo Bosebabireba, ntabwo mfite isoni zo kubivuga kuko ni ibintu bizwi".

Ingabire avuga ko icyamuteye kubivugira ahabona ari ukugira ngo abwire abakobwa bahumuke bareke kwiringira ibintu cyangwa ababwira ko bagiye kubahindurira ubuzima, ati "Icyatumye nza hano kuganiriza abari, ni ukugira ngo bamuhumuke amaso, be kwiringira ibintu cyangwa umuntu uza mu buzima bwabo avuga ko aje kubuhindura, ntabwo ubuzima bwawe bwa gipfubyi cyangwa bubi hari umuntu w’umugabo wubatse wabuhindura ahubwo aguteza ibyago kuruta".

Icyakora akomeza avuga ko uko Theo Bosebabireba yaje mu buzima bwe, byamufashije kuko yari agiye mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye, ngo yamubwiraga ko yababajwe n’ubuzima arimo.

Ingabire avuga ko atigeze abaza Theo Bosebabireba uwamubwiye ubuzima bwe kuko ngo yatekerezaga ko hari uwabimubwiye ngo cyane ko ku Muhima bari bamuzi neza n’ubuzima bwe.

Ngo Theo yamwerekaga ko aje mu buzima bwe kumufasha kuko ngo yamubwiraga ko afatanya n’undi mupasiteri witwa Kayitare, ati "Arambwira ati ’twebwe jyewe na Pasiteri’ hari abantu tujya dufasha abana b’abakobwa b’impfubyi ubwo rero twagushyira muri uwo mubare".

Ingabire ngo acyumva ibi, yumvise ko ari igisubizo ngo dore ko yasengaga muri icyo gihe asaba Imana uburyo yakwiga umwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye.

Ngo umwaka wa Gatanu ugiye kurangira (uwo Theo yamufashagamo), aho yabaga baramwirukanye ndetse nta n’icyo yakoze ngo gusa hagati aho yari abayeho neza abikesha amafaranga 5000 Frw yohererezwaga na Bosebabireba buri munsi wa Gatanu ngo ndetse no ku Cyumweru iyo bajyaga kumufasha kuririmba, yabahaga amafaranga ibihumbi 15000 Frw, ati "Numvaga rwose nagezeyo Imana yabikemuye...ariko aho hagati hari harimo ikindi kintu".

Ingabire avuga ko kuba avuga ibi, ari uko yumva adashaka kubibika ngo kuko bimuvuna, ngo kandi si ukurega Theo Bosebabireba ngo cyane ko hari indezo akeneye.

Akimara kwirukanwa aho yabaga, ngo yahise ahamagara Bosebabireba nk’umuterankunga yari afite amubwira ibimubayeho na we amuhumuriza amubwira ko nta kibazo afite umuryango Kimironko aravugana na bo akaba yajya kuhaba akazanajya ahamufashiriza.

Ingabire yagiye Kimironko ngo azi ko agiye mu muryango wa Theo Bosebabireba ahubwo asanga ni kwa mushiki we wo mu miryango gusa yarahabaye kugeza arangije umwaka wa Gatanu kandi ngo yakomeje kumufasha nubwo yabaga adahari (ngo yabasigiraga amafaranga we n’uwo mushiki we).

Nyuma yo kurangiza uyu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye, ngo ni bwo Ingabire yatewe inda na Theo Bosebabireba gusa akavuga ko atigeze akundana na we cyane ko ngo yumvaga ari umuntu Imana yazanye mu buzima bwe kumufasha.

Avuga ko uko yabibonye, ari nk’ibintu we n’uwo mushiki we bari barapanze, ati "Umunsi umwe yarahamagaye avuye i Bugande aravuga ngo uyu munsi biri bugende gutya na gutya ari ko ambwira (uyu munsi uri bumpe, ni ko nabivuga), ngira ngo arimo araganira kuko agira Blague nyinshi, ndavuga ngo uyu munsi ibiri bube ntabwo ndi buvuge ngo bamfashe ku ngufu, hoya naba mbeshye".

Ngo mushiki wa Theo Bosebabireba yamubwiye ko mu basore bakundanye, ntawamukoreye nk’ibyo Bosebabireba amukorera, ati "Mushiki we yarambwiye ati ’Ingabire mu bantu mwakundanye b’abasore n’ubungubu mugikundana bakubwira urukundo no kubana, ni inde musore wabonye ukwishyurira inzu, ni inde wabonye ukurihira Minerval, ni inde wabonye uguha amavuta yo kwisiga, ni inde wabonye uguha icyo ari cyo cyose ukeneye mu buzima? None kanaka aragusabye uramwimye (mushiki wa Bosebabireba avuga ko yita Sara amubaza)".

Ingabire avuga ko aho tabajije umutimanama, ati "Aho nabuze ubwenge, ntabwo nabajije umutimanama ariko naratuje ariko binjyamo ndavuga nti ’ese ubundi wa mugani’ birarangira ubwo haburaga iminsi itatu ngo aze ariko nkavuga ngo buriya yikiniraga kuko yazaga akadusuhuza akigendera cyane ko nta mwanya yabaga afite".

Ngo nyuma Bosebabireba yaje kuza mu rugo avuye i Bugande aza yariye Karungu ku buryo ngo we na mushiki we bamusohoye bakamwohereza hanze ngo abanze atekereze ku byo yamubwiye (ko naza azamuha/bazaryamana).

Ati "Mu kuza aza ari serieux pe, ahubwo jyewe ngira ngo ni ibyari byamuhanzweho, aje ari serieux baransohora mu nzu (we na mushiki we), barambwira ngo sohoka mu nzu ugende ubitekerezeho ibyo nakuganirije".

Ingabire ngo yarasohotse ageze hanze wa mushiki wa Bosebabireba babanaga arahamusanga amubaza niba ubuzima abayemo yarigeze atekereza ko yazabubamo ndetse amubaza niba azi aho ari burare mu gihe yaba yanze guha Theo ibyo yamusabye.

Ingabire ngo na we yumvise inama abwiwe na mushiki wa Theo Bosebabireba cyane ko ngo atari agisenga ngo anamenye ibyaba bigiye kumubaho, ati "Numva inama ndazumvise...umva ntabwo nari ngisenga nari nararangaye...kwa kundi dusenga akamenya amakuru y’ibigiye kukubaho, nta makuru nari mfite, nari nzi ko ahubwo nagezeyo nabonye umuterankunga Imana yanzaniye umuntu umfasha, izo nama ni zo numviye kugira ngo bantere inda".

Akomeza ati "Narinjiye, nta kundi kuntu nari kubigenza kuko iryo joro nta handi hantu nari mfite ho kujya, na Mama ntabwo yari azi aho mba (aha aboneraho gukebura ababyeyi baba bafite abana hanze kujya babitaho ngo kuko abo babana na bo baba batazi ibyo babakora), icyo gihe Theo Bosebabireba yahise antera inda muri iryo joro, ahita agenda ajya i Burundi yahamaze amezi abiri".

Ingabire ngo nyuma yabwiye mushiki wa Theo basigaranye ko atabona imihango ngo cyane ko atari azi ibyo ari byo, bagiye kwa muganga ngo koko asanga aratwite inama zimubana nyinshi (Ibi ngo byabaye mu kwezi k’Ugushingo/Ukuboza 2012).

Theo Bosebabireba agarutse mu rugo, ngo Ingabire yamubwiye ko yamuteye inda na we amusubiza ati "Icyo nifuzaga kugeraho nkigezeho", mu kiniga cyinshi Ingabire ngo iri jambo yabwiwe na Theo ntirijya rimuva mu mutima ngo cyane cyane iyo abonye umwana we aseka ngo kuko aseka nka se".

Ngo yarababaye anibaza byinshi birimo uburyo umuntu yinjira mu buzima bw’undi afite intego runaka nyamara undi atabibona, ariko arabyakira ngo cyane ko ishuri ari ryo ryari rimubesheje aho.

Nyuma yahinduye ikigo yigagaho ajya kwiga Doctrina aho ngo yagiye yigize umugore kuko yari atwite, yavugaga ko atagize Diplome ari cyo kintu cyamubabaza cyane kubera ibintu byinshi yahuye na byo.

Gusa ngo muri ibi byose Theo yaramufashaga. Umwaka wa Gatandatu ngo yawize yarigize umugore wubatse kuko yatekerezaga ko bamenye ko atubatse bamwima ishuri, ngo yewe yanaguze impeta igaragaza ko afite umugabo, bamubaza iby’umugabo we akavuga ko ngo umugabo we ari umusirikare uba Darfour.

Amaze kubona Diplome ngo yahise ajya gucumbima ahandi anagaruka ku rusengero asaba imbabazi aho yari yanamaze kubyara.

Ibyo byose byararangiye abona uburyo yikodeshereza inzu, ubu akora akazi mu mujyi aho akora ibijyanye na Secretariat na Designing, umwana we ariga mu mwaka wa Mbere Camp Kigali mbese ubu ubuzima bwarahindutse.

Ubu ngo ntashobora gusabiriza anaboneraho kubwira abana b’abakobwa ko bashobora kwitunga nubwo baba baranyuze mu buzima bukomeye gute, ati "Mfite ubuzima bwo kwakwa n’umwana ikintu icyo ari cyo cyose".

Ubu kandi igitangaje ngo kuva 2013 yabyarana na Theo, ntibavugana, ati "Ntabwo tuvugana, Ntacyo yakumarira uriya, ntabwo tuvugana sinzi n’aho aba, nta nubwo aranampamagara ngo ambwire ngo umwana ameze gute, n’umwana ntaramubona".

Ngo yamubwiye ko niba agiye akaba yanze ubufasha bwe, nta kintu na kimwe azamubaza ngo cyane ko yagiye nta kintu na kimwe bapfuye uretse gusa kumva arambiwe ubwo buzima.

Ingabire Marie Aimee yasoje ubuhamya bw’ubuzima busharira yagiye anyuramo by’umwihariko amaze guterwa inda na Theo Bosebabireba, asaba abayobozi n’abanyarwanda bose muri rusange guhagurukira iki kibazo cy’abagabo batera inda abana b’abakobwa.

Ati "Jyewe nahagurukijwe no kugira ngo iki kintu cy’abagabo batera inda abana b’abakobwa, ndabinginga bayobozi mukiteho, banyarwanda mugihagurukire kuko ingaruka zigera kuri twese".

Avuga ko uretse n’uyu munsi, abana b’abakobwa bakivuka bityo iki kibazo gikwiye guhagurukirwa ngo dore ko abatewe inda baba batakiri abakobwa yewe atari n’abagore, ati "Ntabwo turi abakobwa, ntituri n’abagore, njya numva abantu bavuga ngo ’Umu-Fille-Mere, ni izina ridafite ubusobanuro, ni izina ririho icyasha, ni izina rigusaba gukora cyane kugira ngo urisibe muri sositeti, rero mureke dufatiranye hakiri kare".

Irebere n’iyi Video utapfa gusanga ahandi: Umugore wa Barafinda yariye Karungu ati "Abanyarwanda benshi bari kurira kubera abantu babo bari kubura", byose ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Munyemana j.Damascene Kuya 23-02-2020

Uyu Theo akwiye gusubira Ku gice akigishwa ijambo ry’Imana Kuko ikigaragara Nuko atarakizwa Ikindi izo yita impano zigahagarikwa.Birakwiye KO umuntu Abanza Kuba icyaremwe gishya.sinzi Niba abayobozi b’itorero babonye iyi nkuru Kuko birababaje biteye umwuka w’Imana agahinda
Abaheburayo 6:4-8.

Munyemana j.Damascene Kuya 23-02-2020

Uyu Theo akwiye gusubira Ku gice akigishwa ijambo ry’Imana Kuko ikigaragara Nuko atarakizwa Ikindi izo yita impano zigahagarikwa.Birakwiye KO umuntu Abanza Kuba icyaremwe gishya.sinzi Niba abayobozi b’itorero babonye iyi nkuru Kuko birababaje biteye umwuka w’Imana agahinda
Abaheburayo 6:4-8.

Venuste Kuya 14-02-2020

Theo Bosebabireba ibyo yakoze yari akwiriye guhagarikwa burundu kwitwa umuvugabutumwa mundirimbo akitwa umukristo nkabandi bose ujya kwigaburo agakora nindi mirimo ariko atiswe umuvugabutumwa biteye isonipe!!!!!!!!!

Ggg Kuya 13-02-2020

Abagabo babatera inda se atari mwe muba mwabakururutse ho,urumva atari wowe washeze ku mugabo w’abandi?

Ahubwo abakobwa nkawe bakunda kurya ibyo barakomeye mukwiye guhagurukirwa namwe