Umusore yibye ihene arigwa kurisha nk’amatungo amafoto

Ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hakwirakwizwa amashusho agaragaza akanavuga ko umusore yibye ihene y’umupfumu utashoboye kumenyekana amazina akamuroga kurisha nk’amatungo

Kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 4 Kanama 2018 , Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amashusho atandukanye agaragaza umusore uri mu kigero cy’imyaka 28 arimo kurisha ibyatsi nyuma yuko yibye ihene y’umupfumu .

Umuntu wasakaje aya mashusho hanze yavuze ko uyu musore yagaragaye ari mu gace kamwe ko mu nkengero z’umujyi wa Kenya arimo kurisha nk’amatungo nyuma yuko yibye ihene y’abandi.

PNG - 226.6 kb

Nubwo kugera magingo aya hataramenyekana umurozi watumye arisha nk’amatungo, haracyakorwa iperereza kugirango barebe umuntu waba warabuze itungo rye ndetse bityo abe yabagirira imbabazi akarogora uyu musore.

Igishingirwaho ko iyi hene yaba ari iy’umupfumu ngo nuko igizwe n’ibara rimwe aho akenshi muriki gihugu abantu bazwiho gutunga amatungo y’ibara rimwe ari abakora akazi ko kuroga abantu, nubwo nta makuru yizewe ahari ko yaba ariwe cyangwa ari undi muntu usanzwe wari woroye iyo hene akamurogesha.

PNG - 226.6 kb
PNG - 226.6 kb





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo