Umugabo we yashatse kumwica amunigisha umugozi umwuka urahera-Ubuhamya bwa Mukeshimana Josée ufite ubugufi bukabije-Video

Mukeshimana Josée ufite ubugufi bukabije yasangije umunyamakuru w’UMUBAVU uburyo umugabo we witwa Ndayitegeye Aaron w’imyaka 24 y’amavuko bashakanye bavuga ko ari Imana yabahuje yari agiye kumwica nyuma yo kumunigisha umugozi umwuka ugahera, gusa agahishura ko mbere yo gushakana hari abantu bamumubujije ariko akabitera utwatsi.

Inkuru y’ubukwe bwa Josée na Aaron yatangiye kuba kimomo tariki ya 10 Mutarama 2019, ubwo hakwirakwiraga amafoto ku mbuga nkoranyambaga aba bageni bavuye gusezerana kubana imbere y’amategeko.

Ni inkuru yavugishije benshi icyo gihe gusa bo bakavuga ko Imana ari yo yasabye Ndayitegeye Aaron kurongora Mukeshimana Josée umurusha imyaka 26 yose binyuze mu gusenga no kwerekwa.

Ubu tuvugana Josée na Aaron ntibakibana (asigaye yibanira n’umukecuru we mu rugo) kuko uyu mugabo afunze nyuma yo gushaka kwica umugore we nkuko yabiganirije UMUBAVU.

Ubu ngo Aaron yakatiwe imyaka 8 y’igifungo.

Mukeshimana Josée w’imyaka 50 y’amavuko (nk’uko amakuru yaturutse mu buyobozi bw’Umurenge basezeraniyemo yabigaragaje), azwi cyane mu Karere ka Huye kubera indeshyo ye ngufi benshi bafata nk’ubumuga.

Akora akazi ko kwigisha kuboha mu Nzu Ndangamurage ya Huye, azwi cyane n’abagenzi bagenda mu modoka zitwara abagenzi Nyamagebe-Huye kuko azigendamo hafi ya buri munsi agiye anava aho akorera Mu mujyi wa Huye atashye iwabo ahitwa i Gashikiri werekeza i Nyamagabe.


Ubukwe bwa Ndayitegeye Aaron na Mukeshimana Josée bwavugishije benshi

Muri iyi Video Mukeshimana Josée aravuga uburyo umugabo we yari agiye kumwica n’ibindi utabonye mu nkuru:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo