Ubuzima busharira bw’umubyeyi wakoreshaga ibitambaro bya Nyirakuru nka ’Cotex’

Uyu mubyeyi wabuze Nyina wamwibarutse afite imyaka 8 agahita ajya kurererwa mu kigo cy’imfubyi ku Kacyiru muri Croix-Rouge mbere ya Jenoside, avuga ko yabaye mu buzima bukomeye bw’ubupfubyi ku buryo mu bwangavu bwe mu gihe cy’uburumbuke yaburaga ’Cotex’ agakoresha imyenda ishaje ya Nyirakuru babanaga nyuma yo kuva mu kigo cy’mpfubyi.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUBAVU asangiza abantu ubuhamya bwe, yagize ati "Mba kwa Nyogokuru, nta mwenda nagiraga, nabayeho mu buzima bungoye cyane kuko hari n’igihe nabonaga ibyo kurya nkamara nk’iminsi ibiri ntarya, ndibuka yuko hari umwana w’umukobwa twari duturanye wajyaga anyibira ibiryo iwabo batetse akaza akanzanira ababajwe n’ubuzima nari ndimo, ndabimushimira cyane Imana yo mu ijuru izamuhe umugisha kandi ndabyibuka, ndabizirikana ko nzamwitura iyo neza yangiriye".

Akomeza avuga ko nk’umukobwa n’umwenda w’imbere ntawo yagiraga ku buryo iyo yageraga mu gihe cy’uburumbuke yakoreshaga imyenda ya Nyirakuru ishaje kugira ngo atambuke muri iyo minsi. Ngo uretse n’umwenda w’imbere, na Mayo (yambarirwaga imbere) ntayo yagiraga bityo ngo yafataga iyo myenda ishaje ya Nyirakuru akayifura akayikoramo ’Cotex’ na Mayo.

Ati "Muri ubwo buzima. nta mwenda nagiraga mbese n’umwenda w’imbere ntawo nagiraga, iyo igihe cy’ukwezi k’umukobwa cyageraga hari igihe nafataga nk’ibitenge bya Nyogokuru byashaje nkabikoresha nk’umwenda w’imbere kugira ngo iyo minsi mbashe kuyitambuka".

Avuga ko nubwo ubu buzima yabagamo bwari bukakaye, atigeze ashukwa nabwo, ati "Ubuzima nari ndimo bwari bukakaye cyane ariko ndashimira Imana ko ubu buzima nabagamo nari nzi ko Yesu ari byose, ngategereza yuko Yesu azambera byose kandi yari ambereye byose, ntabwo nari umukobwa wiyandarika ngo nshukwe n’ibyari biri hanze cyangwa ngo ntwarwe n’ubuzima nari ndimo".

Akomeza avuga ko ashimira Imana ko yamuhaye kwihangana kugeza atabawe ntamere nk’urungano rwe rwiyandarikaga kubera ibihe.

Nyuma yo kuva mu kigo cy’impfubyi aho yari umugaturika, yaje kujya mu itorero ry’Ababatisita aho naho yaje kuva, ubu akaba ari Umukirisitu wo muri ADEPR aho avuga ko yagezemo bimugoye cyane kubera uburyo yigaga igice atotezwa bikomeye ku buryo yagiye ajya kubatizwa bikanga, ngo yasibiye nk’inshuro eshanu bavuga ko ataragera ku rugero rukwiriye.

Umva muri Video birambuye ubuhamya bukomeye yanyuzemo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo