Uburyo Mujawamariya yabonye ’Fiancee’ nyuma yo kumva ijwi ry’Imana

Mu buhamya bwe, Mujawamariye Josiane umukobwa wakuze yibana, yahishuye uburyo nyuma yo gusenga Imana ayibaza yicishije bugufi, yaje kubona uwo bazabana nyuma yo kumva ijwi ry’Imana.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUBAVU, yahishuye uburyo yabonye umukunzi we, ati "Imana ijya kumumpa jye narayishimiye nari maze iminsi nsenga Imana ikambwira ngo iraje ingirire neza impe igitangaza, nshimiye Imana rero ko yamumpaye".

Yakomeje agira ati "Nasengaga Imana nyine ikambwira ngo igiye kuzampuza n’umuntu, sinari muzi, sinari niteguye no kumubona ariko haciye iminsi ndakomeza nsenga Imana ndayibaza, ndakomeza nsenga Imana nicishije bugufi, muri iyo minsi nibwo nabonye igitangaza cy’Imana".

Abajijwe niba icyo gihe cy’Imana cyarageze yumva ashaka umugabo, Mujawamariye ati "Yego, singiye kubirariraho nari maze iminsi nsenga Imana nyibwira ngo Mana ubusiribateri buranyishe ndashaka kubuvamo ndashaka unyubakire urugo rwiza rw’umugisha kandi njya no gukizwa nabwiye Imana ngo ’Mana uzanyubakire urugo rwiza rw’umugisha ’ ".

Muri iki kiganiro Mujawamariye ufite umubyeyi umwe gusa (Nyina) uba mu majyepfo i Huye, yavuze igihe byamutwaye ngo abone ’Fiancee’, igihe azakorera ubukwe, uburyo kwicisha bugufi no kwihanganira isi uhanze amaso k’Uwiteka gusa bigira umusaruro mwiza n’ibindi.

Umva muri iyi Video ikiganiro kirambuye twagiranye na Mujawamariye Josiane:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo