Uburyo Mugabonutwe yabaye muri ’Parafo’ y’ikigo yigagaho atunzwe n’ibyo abanyeshuri basigaje

Mugabonutwe Gracien wo mu Mudugudu wa Nyagatovu mu Kagali ka Baziro, mu Murenge wa Mugombwa ho mu Karere ka Gisagara yavuze uburyo ubwo yigaga muri Segonderi yigeze kujya arara muri Parafo mu gihe kirenga umwaka wose atunzwe n’ibiryo abanyeshuri basigazaga.

Mu buhamya bwe, Mugabonutwe wabyirutse asanga ise gusa kuko ngo nyina yapfuye afite imyaka itatu gusa, avuga uburyo nyirakuru babanaga yajyaga amugira inama yo kureka ishuri agahinga kugira ngo azabone uburyo azajya abaho gusa ngo yumvaga ashaka kwiga cyane.

Avuga uburyo nyuma yo kubona ubuzima busharira yari abayemo, ubwo yari ku ishuri aho yigaga ariko atemerewe kuba mu kigo (yigaga ataha), yigiriye inama yo kujya acunga ku jisho abanyeshuri barangije kurya akirira ibyo basigaje.

Ati "Hari umuntu uhaturiye wororaga ingurube nyinshi nkajya ndeba ukuntu ajya ku meza y’abanyeshuri akahadaha ibibase by’imiceri abanyeshuri basigaje akabishyira ingurube ze nkumva ngeze aho nifuza n’ibyongibyo ashyira ingurube ze".

Akomeza avuga ko ibi byamuteye gufata umwanzuro wo gushaka uburyo yazajya arya kuri ibi biryo abanyeshuri basigaje, ati "Nifatira umwanzuro, ndavuga nti ’jyewe nzajya ndeba abanyeshuri ku maso barangije kurya nihishe njyende ibyo basigaje ku meza nirire’, nabikoze nk’ukwezi kose...".

Nubwo yari akemuye iki kibazo cy’inzara ya saa sita, Mugabonutwe Gracien avuga ko yageraga mu rugo akaburara, ibintu byatumye yongera gushaka uburyo na nijoro yajya arya mu kigo akanaharara nubwo atari yemerewe kuraramo.

Aha nibwo Gracien yatangiye kujya ashaka uburyo azajya arya mu kigo saa sita na nijoro ndetse akanararamo atitaye ko atabyemerewe, yabonye ahantu Parafo yasenyutse aba ariho yuririra ajya kurarayo, ati "Kuko nta kibazo cy’inzara nari mfite narasinziriye dore ko iyo burya mu gifu hameze neza ibindi bibazo byose bituza".

Umva birambuye muri Video ubuzima busharira Mugabonutwe yabayemo yiga Segonderi:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo