Ubuhamya bw’uburyo Nyiraminani yemeye umuhanzi Nowa ufite ubumuga bwo kutabona

Nyiraminani Jacqueline, ni umudamu w’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana witwa Uwikomejekumana Nowa ufite ubumuga bwo kutabona, mu buhamya bwe yavuze uburyo yabanye na we mu buryo bw’igitangaza.

Mu buhamya bwe yadusangije, Nyiraminani yavuze ko ajya gukundana na Nowa Imana yari yaramumubwiye akiri umwana mutoya w’imyaka nka 16 aho yari yagiye gusenga Imana ikanamubwira ko igiye kumukorera ubukwe.

Avuga ko icyo gihe Imana yanamubwiye ko imuhaye umugabo utabona ariko ubona mu buryo bw’umwuka, yakomeje kubibana ariko ngo akumva nibura azaza atameze nkuko Nowa ameze.

Akomeza avuga ko yakomeje gukura abasore bakaza kumutereta ngo ku buryo byageze naho haza umusore agafata irembo mu rugo iwabo bakanipimisha Virus itera SIDA ariko ngo bikarangira bipfuye kuko bitari mu mugambi w’Imana.

Uyu mubyeyi akomeza avuga uburyo uyu Nowa babanye nk’umugore n’umugabo yaje kumusanga ku rusengero akamusaba ko yazamubera umufasha, ngo yamusabye kumubwira ’Yego’ cyangwa ’Oya’.

Nyuma yo kwemerera Nowa ko bazabana, Nyiraminani avuga ko abantu barimo n’umuryango we bakomeje kumumwangisha kugeza nubwo bamuciye mu muryango ngo arabashebeje gusa ngo nyuma baje kumugarukira bamusaba imbabazi.

Ku ruhande rwa Uwikomejekumana Nowa, we yavuze ko uburyo yabonyemo umudamu we (Nyiraminani Jacqueline), atari ibintu bikomeye ngo gusa yajyaga yibaza uburyo bizagenda.

Avuga ko akirangiza kwiga amashuri yisumbuye, hari umuhanuzi wamuhanuriye akamubwira ko Imana imubwiye ko izamuha umugore mwiza uzajya amushyuhiriza amazi.

Ngo nyuma yo guhanurirwa ibi, yakomeje kwibaza uburyo bizagenda ngo abone umugore, ati "Hashize iminsi mikeya ntangira kwibaza ukuntu nzabaza izina, nkajya nibaza nti ’ubu kweli nzabihera hehe ra?".

Ngo icyamuteye akanyabugabo, ni ukwibuka uburyo yizemo by’umwihariko uburyo umuntu ahitamo igisubizo cy’ukuri (Yego cyangwa Oya).


Umuhanzi Uwikomejekumana Nowa, wamenyekanye cyane mu ndirimbo ’’Gukizwa nabi bitera umwaku’, ngo yibazaga uburyo azabona umukunzi bikamuyobera

Umva muri Video uburyo Nyiraminani na Uwikomejekumana Nowa babanye:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo