Ubuhamya: Ikuzimu bamutumye igitambo ajyana se yamuhinduye inka

Ndagijimana Jean De Dieu uvuga ko azwi ku izina rya ’Mama Yvette’ nubwo ari umugabo avuga ko yakuriye mu buzima busharira nyuma yo kutamenya abamwibarutse, avuga n’uburyo uwo babanaga ikuzimu bamutumye igitambo akajyana ise umubyara yamuhinduye inka.

Uyu mugabo wakuriye mu Murenge wa Remera, mu Kagali ka Nyabisindu mu Mudugudu wa Gihogere avuga ko yaciye mu nzira y’umusaraba kuko yarezwe n’abasigajwe n’inyuma n’amateka.

Avuga ko na we yagerageje kujya ikuzimu yaniyemeje kujyanayo uwari umukunzi we kugira ngo yibonere amafaranga gusa ngo ntibyaje gukunda.

Nubwo yabaye mu buzima bukomeye burimo no kudakizwa, ubu ashimangira ko yamaze kumenya Imana kandi ko ntacyamutandukanya na yo.

Umva muri Video ubuhamya bwe bukomeye:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo