Gasengayire wari muri FDU-Inkingi yahishuye ibirimo n’iyicarubozo avuga ko bikorerwa muri Gereza-Video

Gasengayire Leonille wari umubitsi wungirije w’ishyaka rya FDU-Inkingi yadusangije ubuhamya bw’urugendo rwe kuva afunzwe ku wa 06 Nzeli 2017 akurikiranweho ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho no gukorana n’imitwe y’iterabwoba, yagarutse kandi kuri byinshi bibi bibera muri Gereza birimo n’abakorerwa iyicarubozo mu gihe urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwo ruvuga ko ngo umugororwa ashobora kuribwa n’uburoko akavuga ibitari ukuri.

Mu kiganiro kirambuye Gasengayire Leonille yagiranye n’UMUBAVU, yagarutse ku rugendo rwe kuva asangwa mu rugo aho ngo yari kumwe n’uwari Visi-Perezida wa FDU-Inkingi, Twagirimana Boniface n’uwari ushinzwe Mobilisation, Twagirayezu Fabien agafatwa akajyanwa kuri Station ya Polisi ya Remera, avuga ko ubwo bafatwaga, hari mu gitondo nyuma yo kubanza gusaka aho bari batuye.

Gasengayire Leonille avuga ko kuva afashwe ku itariki 06 Nzeli 2017, yamaze igihe kirekire atarakurwaho amapingu, ati "Twafashwe ku itariki 06 Nzeli, 2017, nageze ku itariki 15 Nzeli nkiriho amapingu, nyirirwana nkayararana".

Avuga ko yakurwagaho amapingu ari uko agiye gukaraba na byo ngo byabaga nka tombora, ati "Bankuragaho amapingu ari uko ngiye gukaraba rimwe na rimwe na bwo kuko nafashwe ku itariki 06 Nzeli, nakoze Douche bwa mbere ku itariki 09 Nzeli, ni bwo nakarabye ubwa mbere. Kurya bwo nanjye nari naranze kurya kuko umuntu ntashobora kuza ngo agufate atakubwiye ikintu agufatiye".

Avuga ku gihe yabwiriwe icyo yafatiwe, ati "Nafashwe ari ku wa Gatatu, bambwiye ikintu nafatiwe ku Cyumweru, ni bwo bampuje n’umwunganizi njya kubazwa n’ubundi nsubizwa i Remera (yari yarahakuwe ajyanwa Kimihurura), ni bwo bamenyeshaga ibyo bankurikiranyeho".

Avuga ko muri icyo gihe ataryaga yewe habe no gukaraba, ati "Urumva icyo gihe cyose nakimaze nta...sinaryaga, gukaraba byari ikibazo, iyo minsi nayimaze nkarabyemo Kabiri, imyenda yo nahinduye ku itariki 20 z’ukwezi kwa Cyenda ni bwo nabashije kwiyambura imyenda nari nambaye, nambara indi kuko nari ngiye ku rukiko, ni bwo bagize isoni kuko aho nari naraciye hose nagendaga mfite ikibazo cy’ubuzima cyo kuba umuntu naho yaba afunzwe hari ibyo akurikiranweho ko umuntu yaba afite uburenganzira bwo kwambara, bwo kwitabwaho, ni bwo bageze nyuma bafata icyemezo bajya kunshakira imyenda ndahindura".

Gusa avuga ko uretse gufungiranwa arimo amapingu, nta rindi yicarubozo we ubwe yakorewe, icyakora ngo ntiyigeze agira ubwisanzure nk’izindi mfungwa ngo kuko n’iyo yaganiraga n’abo mu muryango we bamusuye, yabaga yumvirizwa ibyo aganira na bo.

Ikindi Leonille avuga, ni uko aho yagiye afungirwa ngo yagiye afungirwa aha wenyine icyakora ngo nyuma baje kubihindura bakajya babikorera n’abandi ngo kugira ngo bitagaragara ko ari we wenyine bikorerwa.

Gasengayire Leonille kandi yahishuye uburyo hari umwana wari inshuti ye muri Gereza wafashwe agakubitwa bikomeye gusa ibyo byose bijyanye n’iyicarubozo byakunze kuvugwa muri Gereza, Komiseri mukuru w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, CGP George Rwigamba akavuga ko nta byo bazi.

Avuga ku iyicarubozo rivugwa muri Gereza, CGP George Rwigamba ati "Ntaryo tuzi twebwe, n’uwaba afite ikibazo akumva uburoko bumuriye agatakira abanyamakuru ngo bavuge, na byo bibaho, ariko nta yicarubozo dukorera umuntu uwo ari we wese uretse na Robert Mugabe (uyu ni umunyamakuru wari ufunzwe yari abajijwe ku iyicarubozo byavugwaga ko akorerwa), ntaho biri muri Gereza, n’uwabikora yabihanirwa itegeko rirabiteganya, n’uwabikora ku giti cye, akagenda akamukorera iyicarubozo, agafata umuntu akamukubita, ibyongibyo uwabikora wese yabihanirwa kandi ntabyo tuzi".


Komiseri mukuru w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, CGP George Rwigamba avuga ko iby’iyicarubozi rivugwa muri Gereza, nta byo bazi

Gasengayire Leonille akomeza avuga ko aho yari yarimuriwe muri Gereza ya Gitarama, haje kuza abagororwa bagenzi be bari bavuye muri Gereza ya Mageragere, bakamubwira ko ya nshuti ye yari yasize i Kigali muri Gereza, yakubiswe inkoni 304 n’iyicarubozi ridasigaye ngo bamubaza ibyo yavuganaga na we ku buryo ngo yagezeho akajya yumva atakiriku isi y’abazima kubera inkoni n’iyicarubozo.

Arangije kuburana ku itariki 07 z’ukwezi kwa Cumi na kumwe, Leonille ngo yasubijwe muri Gereza ya Kigali igitaraganya ataranasomerwa ibintu byamuteye ubwoba akagenda yumva ko kuba mugenzi we yarakubiswe abazwa ibyo bavugana, na we ibye bishobora kuba bigiye kuba bibi gusa ngo ahageze yimuwe aho yabaga ndetse yanahavuye ntawuramugirira nabi.

Kuri Gereza ya Mageragere ku ruhande rw’abadamu, Leonille avuga ko hari umucungagereza witwa Karigirwa Deborah ushinzwe gukubita abantu, ngo hari aho bita kuri Station y’umutekano, ngo iyo babonye uwo mucungagereza witwa Deborah yinjiye, bakaguhamagaza kuri iyo Station y’umutekano, ngo ugenda usa nkaho warangije gupfa, ngo kuko aba agushakira kuguhondagura, ati "Ugenda usa nkaho warangije gupfa kuko nta kindi aba agushakira uretse kuguhondagura".

Leonille avuga ko akiva muri Gereza ya Gitarama mu kwezi kwa 11, ngo iyo bahamagaraga umugororwa, yahitaga yumva ubwoba bumutashye yibaza icyo yaba yakoze n’ibigiye kumubaho, ati "Wahitaga wumva ko ugiye gukubitwa, abantu bahoraga bafite ubwoba bikanga kuko nyine kwari ugukubitwa".

Avuga ko ngo badatinya n’abakecuru, ati "Abakecuru, utekereze ahantu badatinya gufata umumama ufunganywe n’umwana mutoya, bagafata umumama bakamukubitira imbere y’umwana abireba, ni ibintu biba bikabije cyane kuko naho umuntu yaba yakosheje, ntabwo wakabaye umufata ukamukubitira imbere y’umwana".

Akomeza avuga ko gukubitira ababyeyi imbere y’abana, ari ukubaremamo urwango, ati "Abana hari icyo uba uri kubaremamo, uba uri kubaremamo urwango, ni hahandi wa mwana azataha yagera mu gihugu yazahura n’umucungagereza akavuga ngo uriya muntu ni umuntu mubi, yafashe mama aramukubita, ugasanga rero muri Gereza habamo iyicarubozo rikabije".

Ku bijyanye no kwivuza uri muri Gereza, Leonille avuga ko na byo ari ikibazo gikomeye aho ngo usanga umuntu arwara akaremba ntavuzwe bikwiriye bikaba byanamuviramo kugwa muri Gereza.

Gasengayire Leonille avuga ko ngo uko mu baturage harimo ubwoba, no muri Gereza buhari.

Avuga ko ngo uzize akarengane ugapfa ariko ukarengera abantu benshi, ntacyo byaba bitwaye, ati "Uramutse uzize akarengane kuko wavuze ikintu ugapfa ariko ukarengera abantu benshi, ntabwo byaba bibabaje cyane kuko kuva na kera, kuba intwari nyine ni ibintu umuntu aharanira kandi uteganya guhura n’ibintu bikomeye".

Akomeza ati "Kuva 2012 narafunzwe, 2014 ndafungwa, na 2016 ndashimutwa mu kwezi kwa Gatatu ndongera ndagaragara, 2016 na none mu kwezi kwa Munani ndongera ndafatwa ndafungwa mba umwere ndataha, ndongera ndafatwa 2017 urumva ko ni inzira ikomeye".

Leonille avuga ko ngo ubwo yafungurwaga mu 2017 kwezi kwa 3, Deregiteri wari kuri Gereza ya Muhanga aho yari afungiye yamubwiye ko ngo batazongera kumufata ngo bamufunge ahubwo ngo bazamwica ngo amusubiza ko gupfa ntawagakwiriye kubitinya kuko uwavutse wese azapfa.

Avuga ko gupfa atari ikibazo mu gihe upfuye yakoze ikintu kirengera abantu benshi ngo kuko n’Imana itazakubaza abakugiriye nabi ahubwo wowe izakubaza icyo wamariye abandi.

Muri iki kiganiro kirambuye, Leonille yakomoje no ku buryo yashimuswe ubwo yari agemuriye Madamu Ingabire Victoire kuri Gereza ya Nyarugendge yahoze yitwa ’1930’, aho ngo icyo gihe yakubiswe akanakorerwa iyicarubozo abazwa ku bya Victoire.

Yavuze kandi no wundi murwanashyaka wa FDU-Inkingi ngo witwa Illuminée Iragena na we wafashwe icyo gihe ngo n’ubu akaba yaraburiwe irengero aho ngo we yafashwe ku wa Gatandatu uyu wundi agafatwa ku Cyumweru mu gitondo avuye ku kazi n’ubu akaba ataragaragara.

Avuga ko abantu bose kugira ngo bagere ku mpinduka, banyura mu bintu bikomeye, ati "Ukurikiye amateka, usanga abantu bose kugira ngo bagere ku mpinduka bahura n’ubuzima bukomeye, ni inzira y’umusaraba kandi iyo nzira abantu baba bagomba kuyicamo".

Yatanze urugero ko na Yesu kugira ngo acungure abantu, yaciye ahantu hakomeye, ati "Kugira ngo Yesu aducungure yaciye mu buzima bukomeye, noneho twebwe turi abana b’abantu twumva ko twebwe tudashobora kumva ko tudashobora kubicamo, uba ugomba kubicamo, ikizima ni uko uba ubona imbere yawe ibyo uharanira naho byazagerwaho n’abandi".

Leonille kandi muri iki kiganiro yahishuye icyamuteye kwinjira muri Politiki, ku byo gusenyera abantu, abimuwe ahagiye gushyirwa ibikorwaremezo kwishyurwa bikaba ingorabahizi (iki ngo yaranagifungiwe), n’ibindi yagiye abona nk’akarengane.

Avuga ko aho igihe kigeze mu gihugu kirimo Demokarasi, ubu ntawukwiriye kuba yanga kuvugana n’itangazamakuru afatiye nk’aho ngo usanga hari abanga kuvuga ngo bitabagendekera nabi.

Avuga ko mu myaka irenga 3 yafunzwe akagenda agirwa umwere, uwamugize umwere yagaciye Leta amafaranga y’igihe yafunzwe cyane ko ngo hari ibyo yakabaye agezeho.

Asoza agira ati "Icyo dushaka, ni uko tugira Demokarasi, tukagira ubwisanzure mu gihugu cyacu, ibintu byose tukaba tubifiteho uburenganzira, nta bintu umuntu aba ahejweho".

Byose urabyiyumvira muri iki kiganiro kirambuye cy’ibyo Gasengayire Leonille yabonye muri Gereza:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo