Bamuroze inzuki azimarana icyumweru cyose azibitse mu nzu mu mufuka

Nkuriyehe Albert ’Karabo’ wo mu Karere ka Huye uvuga ko afite amateka maremare by’umwihariko y’ubuzima busharira yabayemo nyuma yo kuba impfubyi akiri umwana, yavuze uburyo yarozwe inzuki akamara icyumweru cyose azibitse mu nzu azira guca ibiyobyabwenge".

Uyu musore ngo ubwo yayoboraga Umudugudu, yakoresheje ibishoboka byose ngo ibiyobyabwenge yahasanze bicike aribwo ababinywaga batabyishimiye bakamuroga inzuki.

Avuga ko uku kurogwa inzuki byamubayeho abizi kuko yari yarabibwiwe n’Imana. Avuga ko yumvaga hari ikintu gifatika yakorera umudugudu yayoboraga aribwo yafashe icyemezo cyo guca burundu ibiyobyabwenge".

Mu kiganiro n’umunyamakuru w’UMUBAVU, Nkuriyehe Albert Abanyabutare batazira ’Karabo’ kubera ibikorwa bye byo kwita ku ndabo, yagize ati "Impamvu navuze icyo kintu ni uko nabonaga ibiyobyabwenge bicitse mu mudugudu nyobora, abaturage icya mbere bagira isuku, icya kabiri bagira n’indi myumvire badaheranwe n’ubusinzi ariko rero baza kuzinterereza, nabyutse mu gitondo nsanga inzuki zuzuye inzu hanyuma ndasenga Imana irongera iranyihishurira imbwira ko ariyo ishaka kugira ngo yerekana imbaraga zayo".

Akomeza avuga ko yakomeje gusenga abaza Imana niba itamenye ibi byamubayeho ikaza kumuhishurira ko ibizi ahubwo ari ukugira ngo yigaragaze kuko nyuma yaje kuzikuramo ubukana bwazo ikamutegeka kuzifata.

Ati "Narasohotse ndaziyora zose, nazeretse abantu bose dusengana, ntabwo ari inkuru yayoberana ni yo mpamvu aho wanyuraga hose muri Tumba no mu mujyi babikubwiraga, narasohotse izuzuye Salon nzinjiramo ndazifata, mfata umufuka nkajya nzipakiramo hanyumam kugira ngo ntazabivuga abantu bakagira ngo ni ukubeshya, nibwo nazibitse".


Nkuriyehe Albert ’Karabo’ bamuroze inzuki azimarana icyumweru cyose azibitse mu nzu azira guca ibiyobyabwenge ku bwo gusenga Imana irazimukiza

Iyumvire birambuye muri Video ubuhamya bwa Nkuriyehe Albert ’Karabo’:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo